Izo kashe ziganjemo iz’amabanki, imirenge, amavuriro, Polisi n’ibindi bigo. Usibye kuba bacuraga kashe, bahimbaga n’impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Umwe muri aba bakekwa yavuze ko yafashwe ubwo yari amaze kuvugana n’umuntu uri muri Canada, wari wamusabye kumufasha akabona icyangombwa cyo gutwara ikinyabiziga.
Ati “Hari umudamu wampamagaye uba Canada, ansaba ko namufasha kubona uruhushya rwo gutwara imodoka hanyuma mpamagara undi muntu yemera ko yadufasha tukabibona."
Yavuze ko yahamagaye uwo muntu hanyuma bacura icyo cyangombwa baracyohereza. Ati "Permis twarayikoze njye n’uwo muhungu hanyuma njya kuyifata, nyiha musaza we kuko ari we yari yambwiye ko mbiha."
Yongeyeho ko yari bwishyurwe 150.000 Frw nyuma yo gukora icyo cyangombwa, ariko mbere yo gutangira ako kazi babaha 100.000 Frw andi bemererwa ko bazayabona nyuma.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yasabye abanyarwanda kugana inzego zizwi kandi zibifitiye ububasha mu gihe hari ibyangombwa bakeneye.
Ati" Abantu batazagana umurenge, ngo bagane banki, bagane Polisi, ibitaro, bakagenda bagashaka umuntu nk’uyu aho akorera mu cyumba cye, afite kashe agahimba izo nyandiko bamenye ko bazabibazwa".
Aba nibaramuka bahamijwe iki cyaha cyo gukora no gukwirakwiza inyandiko mpimbano, bazahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi n’ihazabu iri hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!