00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Batanu barashwe n’umusirikare wa RDF bashyinguwe, ababo bizezwa ubufasha

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 15 November 2024 saa 09:53
Yasuwe :

Abantu batanu barashwe n’umusirikare wo mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, bashyinguwe, abo mu miryango yabo bizezwa ko bazafashwa mu buryo bushoboka mu kwita ku buzima bwabo bwa buri munsi.

Ku wa 13 Ugushyingo 2024 ni bwo RDF yatangaje ko yataye muri yombi umusirikare witwa Sgt Minani Gervais ukurikiranyweho kurasira mu kabari k’i Nyamasheke abasivile batanu bagapfa mu gitondo cy’uwo munsi.

Byabereye mu Kagari ka Rusharara mu Murenge wa Karambi, nyuma y’aho Sgt Minani ashyamiranye na nyiri akabari, aho uyu musirikare yanyweraga.

Byavuzwe ko Sgt Minani yari amaze gufata icyo kunywa, yifuje kwishyurira nyir’akabari kuri Mobile Money, ariko undi arabyanga kuko yashakaga kwishyurwa mu ntoki.

Nyuma yo gushyamirana, Sgt Minani yemerewe kujya mu kigo kugira ngo azane amafaranga, agaruka yambaye impuzankano y’igisirikare, afite n’imbunda yarashishije abaturage batandatu batanu bakahasiga ubuzima.

Mu gikorwa cyo gushyingura abo bitabye Imana cyabaye ku wa 14 Ugushyingo 2024, imiryango bakomokamo yahumurijwe ndetse yizezwa ubufasha bwuzuye.

Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatatu muri RDF, Maj. Gen Eugene Nkubito, yavuze ko ibyakozwe na Sgt Minani, uyu musirikare yabikoze ku giti cye kuko bihabanye kure n’indangagaciro za RDF.

Ati “Muratuzi kandi si ubwa mbere duhuriye aha. Uwabikoze yaduhemukiye, yahemukiye RDF kandi yatubabaje. Ubuyobozi bwacu bwantumye ngo [mbabwire ko] iyo miryango yabuze ababo buzayiba hafi. Mu minsi ya vuba hari abantu bazaza hano kuza kureba icyakorwa.”

Abo mu miryango y’ababuze ababo bashimiye uburyo inzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano zabafashe mu mugongo zikanabafasha gushyingura ababo baguye muri iryo sanganya.

Uwitwa Ntakirutima Joel ati “Abayobozi bacu badufashije. Nubwo twabuze abacu ariko twishimiye ko twatabawe n’ubuyobozi n’abaturage benshi.”

Mugenzi we yakomeje ati “Kuva ikibazo kibaye ubuyobozi kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw’igihugu bwakoze byose, kugeza ubu tuje gushyingura. Nta kintu umuryango wavunitseho uretse kubura umuntu wabo. Ibindi byose ubuyobozi bwabyitayeho.”

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Dushimimana Lambert, yahumurije abaturage ababwira ko nubwo igihugu cyatakaje amaboko, badakwiriye gutakariza icyizere inzego z’umutekano, ashimangira ko na bo bazakomeza gufata mu mugongo ababuze ababo.

Ati “Tuzakomeza gufatanya namwe, tubafasha kugaruka mu buzima bwiza, kwibagirwa ibyabaye ariko no kubaba hafi mu buzima busanzwe, kugira ngo umwana atabura kujya ku ishuri, atabura icyo arya kubera ko se yazize urugomo nka ruriya.”

Nyuma yo guta muri yombi Sgt Minani, RDF yatangaje ko, izafata ingamba zikwiye zo kumukurikirana mu nzira z’amategeko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .