Batandatu barimo n’Umudipolomate w’u Burundi bashyizwe mu majwi mu rupfu rwa Louis Baziga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Kanama 2019 saa 03:31
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi itatu Louis Baziga wari Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Mozambique yishwe arashwe, hatangiye gushyirwa mu majwi abantu baba bari inyuma y’uwo mugambi, gusa icyateye inkeke ni uko hagaragaramo Umudipolomate w’Umurundi.

Baziga yarashwe ari mu modoka ye ya Toyota a Land Cruiser Prado yitwaye hanyuma yitambikwa n’izindi ebyiri zirimo abantu batatu bafite imbunda nini n’intoya, bamumishaho amasasu yitaba Imana.

Abantu batandatu bari gushyirwa mu majwi nk’abakekwaho uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo n’ubundi wari waragezwe amajanja inshuro nyinshi ariko akarusimbuka.

Umwe mu bashyirwa mu majwi ni Eric-Thierry Gahomera urebera inyungu z’u Burundi muri Mozambique ukekwaho kuba mu bacuze umugambi wo kwica Baziga afatanyije n’abandi barimo Revocat Karemangingo wahoze ari Umusirikare mu ngabo za Habyarimana usigaye akorera ubucuruzi mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo.

Urutonde rw’abakekwaho uru rupfu ririmo kandi Benjamin Ndagijimana uzwi nka Ndagije, bivugwa ko abarizwa mu mutwe w’iterabwoba wa RNC akaba ari murumuna wa Safari Stanley wabaye Umusenateri ubu akaba ari mu buhungiro. Uyu Ndagijimana nawe akora ubucuruzi.

KT Press dukesha iyi nkuru yatangaje ko mu bandi bari gushyirwa mu majwi harimo Diomède Tuganeyezu wahoze muri FAR akaba ari umucuruzi, aho we na Ndagijimana na Karemangingo bari bafitanye amakimbirane na Baziga biturutse ku rusengero bashinze.

Uwatanze amakuru yavuze ko hari amajwi ya Tuganeyezu yo mu 2016 atanga amabwiriza ku bagizi ba nabi kugira ngo bice Baziga ubwo bageragezaga uyu mugambi bwa mbere.

Ati “Tuganeyezu niwe uri ku isonga. Uko ari batatu bari bafitanye ikibazo na Baziga. Abandi bakekwa ni Alphonse Rugira uzwi nka Monaco nawe wahoze mu ngabo za FAR na Eric-Thierry Gahomera ureberera inyungu z’u Burundi muri Mozambique.”

Tariki ya 25 Werurwe 2016, Baziga yabwiye IGIHE ko “Abantu b’Abanyarwanda bene wacu bashatse kungura ngo banyice, babwira umuntu w’umupolisi ngo ‘tuzi ko ufite imbunda kandi uziranye n’itsinda ry’abantu, dukeneye kubona uyu muntu yapfuye mutubwire amafaranga mushaka’.”

Uwo mupolisi washyizweho ngo amwicishe bari basanzwe baziranye, aza kumuhamagara aramuburira undi aherako ahunga amara igihe yihishe.

Muri Nzeri Diomède Tuganeyezu, Benjamin Ndagijimana, Revocat Karemangingo, bashyikirijwe urukiko bashinjwa uwo mugambi. Umushinjacyaha muri urwo rubanza yavuze abashatse kwivugana Baziga bamuzizaga amakimbirane bafitanye aho bashaka kwiharira Itorero rya Pantekote bafite muri Mozambique ahitwa Machava, ryitwa Pentecostal Church in Revival Mozambique, bose bafatanyije gushinga.

Rugira Alphonse uri muri batandatu bakekwa ni murumuna wa Col Anatole Nsengiyumva wahamijwe ibyaha bya Jenoside wari ukuriye ibikorwa bya Gisirikare mu yari Perefegitura ya Gisenyi. Nsengiyumva yahanishijwe igihano cy’igifungo 15 n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR.

Amakuru avuga ko Gahomera yakunze kugaragara mu bikorwa bigamije gutanya abanyarwanda baba muri Mozambique, ku buryo yaremye igice kirwanya Guverinoma y’u Rwanda.

Abandi bakekwa barimo mubyara wa Karemangingo witwa Lambert ndetse na mukuru we witwa Alexis. Batuye muri Mozambique, biyongeraho Umupasiteri witwa John Hakizimana nawe bivugwa ko akorana na RNC.

Iri tsinda ngo ryakunze kugirana ibibazo na Baziga kuva mu 2014 na mbere yaho, aho umutangabuhamya yavuze ko byaturutse ku kuba Baziga yararetse ubuhunzi yari afite bwa Mozambique agatangira kuyoboka ibikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda bituma afatwa nk’umwanzi w’iri tsinda rirwanya u Rwanda.

Umutangabuhamya yagize ati “John Hakizimana na Diomède Tuganeyezu bakunze kugaragara mu bikorwa bigamije kwivugana Baziga bafatanyije na Revocat Karemangingo na Benjamin Ndagijimana. Kuva mu 2016 bacuze uwo mugambi, gusa umwe mu bagizi ba nabi yigeze kuburira Baziga.”

Kuba mu bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Baziga hashyirwa mu majwi n’Umudipolomate w’Umurundi, ni ikintu cyateye inkenke abanyarwanda baba muri Mozambique.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega, wigeze no kureberera inyungu z’u Rwanda muri Mozambique, yigeze kubwira IGIHE ko “Ikibabaje ni uko benshi mu Banyarwanda hariya bakora neza kandi bakunguka, banashyize hamwe, basigaye bajya mu Rwanda bagashora imari ariko hari agatsiko ka bake bagifite ingengabitekerezo, bigize amabandi yo kugirira nabi abashora imari mu Rwanda.”

Mu 2012, Umunyarwanda wigeze kuyobora BRD, Theogene Turatsinze, yashimutiwe muri Mozambique nyuma aza kwicwa n’abagizi ba nabi; umurambo we utoragurwa mu mazi.

Muri Mozambique habarirwa Abanyarwanda barenga ibihumbi bitatu batuye mu bice bitandukanye by’iki gihugu. Mu Murwa Mukuru, Maputo, honyine habarizwa Abanyarwanda abarenga 1500. Abenshi muri aba bakora ibikorwa by’ubucuruzi dore ko bahafite amaguriro acuruza ibyo kurya (alimentations) n’ibindi.

Louis Baziga yari asanzwe akora ibikorwa by’ubucuruzi mu Murwa Mukuru wa Mozambique, aho yari afite inzu zicuruza ibiribwa (alimentation) n’iguriro ry’imiti (Pharmacie).

Baziga Louis bivugwa ko yishwe n'abanyarwanda bari mu itsinda ry'abatifuriza u Rwanda ineza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza