Batalinganya ufite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubuzima rusange ( Public Health) yakuye muri Tulane University yinjiye muri izi nshingano nyuma y’uko yagiye akorana n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’imiryango iwushamikiyeho itandukanye.
Uyu mugabo yahawe izi nshingano nyuma y’uko yari Umuyobozi w’Agashami ka Loni gashinzwe guhuza Ibikorwa by’Ubutabazi (OCHA) muri Repubulika ya Centrafrique.
Mbere yo kujya muri uyu mwanya yakoranye n’imiryango idaharanira inyungu irimo na World Vision mu bihugu nka Kenya, Liberia, Mozambique, Sénégal, Somalia, Uganda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Batalinganya yarangije amasomo ye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 1989 ndetse aza no kuyigishamo kuva mu 1993 kugera mu 1994, mbere yo kwinjira muri izi nshingano zo kwigisha yanakoze kandi mu yahoze ari Minisiteri y’Ubuzima kuva mu 1989 kugeza mu 1991.
Mu itangazo Umuryango w’Abibumbye washyize hanze wavuze ko witeze kungukira mu inararibonye ry’imyaka 25 uyu mugabo afite mu bijyanye no guteza imbere imibereho myiza ndetse n’ibikorwa by’ubugiraneza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!