Ni ibitekerezo yatanze ubwo yari mu biganiro byabereye muri ‘Thabo Mbeki African School of Public & International Affairs: TM-School) ishuri ryigisha ibijyanye n’ubuyobozi, politiki, ububanyi n’amahanga na dipolomasi ryo muri University of South Africa, UNISA.
Mbeki yavuze ko muri RDC hari ikibazo kimaze igihe kirekire ariko kitarakemurwa kugeza uyu munsi, ku mpamvu z’iki gihugu zo kwirengagiza inshingano ku baturage bacyo, ahubwo kikazigereka ku bandi.
Yagaragaje ko hari igice cy’abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC, cy’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, icyakora ikibazo gihari kikaba ko kuva kera yewe no ku butegetsi bwa Mobutu Sese Seko, RDC yanze kwemera ko abo baturage ari Abanye-Congo by’ukuri.
Ati “Nubwo bavuga Ikinyarwanda ariko ni Abanye-Congo. Ni inshingano za buri guverinoma yose ya Kinshasa kurinda no gufata kimwe iki gice cy’abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC nk’abandi Banye-Congo bose.”
Mbeki yibukije ibyabaye ku butegetsi bwa Mobutu, aho uyu mugabo yari yarahejeje inguni agaragaza ko abo Banye-Congo bavuga Ikinyarwanda ari ababanyamahanga, ibintu byakomeje uko kugeza n’ubu.
Ati “Ni nko gufata igice cy’Abanya-Afurika y’Epfo wenda nk’abo mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bavuga Igi- Setswana, mu buryo butunguranye ukumva abandi baturage ba Afurika y’Epfo bose bavuga ko abo atari Abanya-Afurika y’Epfo.”
Mbeki yashimangiye ko ibyo byatumye havuka imitwe nka Mai Mai n’indi yo mu Burasirazuba bwa RDC, yagiye igerageza gutiza umurindi gahunda ya RDC yo kumenesha abo bavuga Ikinyarwanda.
Yavuze ko nka Mai Mai yashinzwe igambiriye kugirira nabi Abanyamulenge, ndetse igambiriye kubamenesha ikabohereza mu Rwanda kandi ari Abanye-Congo.
Uyu wayoboye Afurika y’Epfo yongeye gushimangira adaciye ku ruhande ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukwiriye kurinda abo baturage, ati “Ni Abanye-Congo ntabwo ari Abanyarwanda. Ni Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.”
Uretse icyo kandi Mbeki yavuze ko mu bikomeje gutuma Uburasirazuba bwa RDC buzahara ari uko ubutegetsi bw’i Kinshasa butagera ku baturage bo muri iki gice gihana imbibi n’u Rwanda uko bikwiriye.
Ati “Ufite guverinoma ijegajega cyane mu Burasirazuba bwa RDC, bisobanuye ko imitwe yitwaje intwaro yiyongera ikayogoza ibintu.”
Agaruka kuri M23, Mbeki yashimangiye ko ubutegetsi bw’i Kinshasa budakwiriye kurwanya uyu mutwe uharanira uburenganzira bwawo bwo kubaho no kuba mu gihugu cyawo.
Ati “Nutabarinda M23 izahoraho izashaka intwaro ziyifasha kwirwanaho. Icyo kibazo cy’ubuyobozi bujegejega ni cyo kiri muri Kivu zombi, kigakomereza muri Ituri n’ibindi bice.”
Yagarage ko ku butegetsi butandukanye yewe n’ubwa Joseph Kabila Kabange hakozwe ibiganiro byinshi biganisha ku gushakira umutekano abo baturage na bo bakinjizwa muri gahunda za leta, ariko birananirana ari na byo bikomeje guteza ibibazo kugeza n’uyu munsi.
Icyaba umuti w’ibibazo urambye mu kuzanira amahoro Uburasirazuba bwa Congo mu mboni za Mbeki ni uko Kinshasa igomba kumenya ko ibereyeho abaturage bose harimo n’abavuga Ikinyarwanda, ndetse ikongera ubushobozi bwo kuyobora iki gice abaturage bakabaho mu mutekano.
Ati “Ikindi twakoze ni uko twahuje Perezida Kabila na Perezida Paul Kagame tubabwira ko bakwiriye kunoza umubano mu buryo bwihariye kuko kimwe mu biteza ikibazo namwe muzi ni uko hari abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bahungiye muri RDC. U Rwanda rukabwira [RDC] ruti ‘abo mucumbikiye ari bamwe batwiciye abaturage ndetse bahora bashaka kubica. Ese ni gute mwanoza uwo mubano.”
Yavuze ko hasinywe amasezerano ajyanye n’uburyo impande zombi zaganira kugira ngo ibyo bibazo bikemuke mu nyungu za buri wese, ariko ayo masezerano asa n’ayatewe uw’inyuma.
Yagaragaje ko ibiganiro nk’ibyo ari byo bikenewe kugira ngo amahoro ahinde, Guverinma ya RDC ikita byuzuye ku baturage bo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ati “Ikindi hakenewe amasezerano y’ubwimvikane hagati ya RDC, Uganda n’u Rwanda by’umwihariko kugira ngo hanozwe umubano hagati y’izo mpande eshatu. Ni cyo mbona nk’igisubizo kirambye cyazana amahoro mu Burasirazuba bwa Gongo.”
Ingingo y’umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC, muri iyi minsi iri kugarukwaho cyane, bijyanye n’uko umutwe w’itwaje intwaro wa M23 wahagurutse, ukirwanaho ndetse ukaba umaze kwigarurira ibice byinshi harimo na Goma ifatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
M23 yasabye kenshi kurindirwa umutekano no guhagarika ibikorwa byo kwica Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bikozwe na RDC ariko Kinshasa ikinangira.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!