Barindwi mu bakomerekejwe na gerenade yaturikiye i Ndera basezerewe mu bitaro

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 8 Gicurasi 2020 saa 12:39
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu barindwi muri 11 baraye bakomerekeye mu iturika rya gerenade ryabereye i Ndera mu Karere ka Gasabo, bamaze gusezererwa mu bitaro kuko bakomeretse mu buryo bworoheje.

Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 7 Gicurasi, ubwo umusore witwa Tunezerwe Jean Paul yinjiraga mu nzu bogosheramo - asanzwe anabereye umukiliya - afite gerenade, ayeretse abarimo imbere babona yatangiye gucumba umwotsi.

Bahise bamusaba gusohoka, ageze mu muryango ihita imuturikana arapfa, abantu 11 barakomereka barimo babiri bakomeretse bikomeye. Bahise bajya kuvurirwa mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.

Mu butumwa Polisi yasohoye kuri uyu wa Gatanu, yemeje ko "abantu barindwi (07) basezerewe mu bitaro mu gihe bane (04) bakitabwaho n’abaganga mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe, kandi barimo koroherwa.”

Yakomeje iti "Turasaba umuntu wese waba yarahuye na Tunezerwe Jean Paul ejo ko yakwegera sitasiyo ya Polisi imwegereye agatanga amakuru. Mushobora no kuduhamagara kuri 112, 0788311155 (iri no kuri whatsApp).”

Nyuma y’iryo turika, Polisi yatangaje ko iperereza ry’ibanze ryerekanye ko "iki atari igikorwa cy’iterabwoba.” Yakomeje iti “Iperereza ryimbitse rirakomeje ngo hamenyekane aho nyakwigendera yakuye iyo gerenade.”

Inkuru wasoma:Kigali: Umusore yaturikije gerenade iramuhitana, abantu 11 barakomereka (Amafoto)

Nyuma y'iturika rya gerenade, abakomeretse bajyanwe mu bitaro i Kanombe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .