Bahageze nyuma y’uko mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Werurwe 2025, aba bacanshuro barimo abo mu mutwe wa RALF wo muri Romania n’abo mu Ihuriro ry’ibigo byigenga bya gisirikare [MPC], Ajemira ryo muri Bulgaria, banyuze mu Rwanda bava i Goma nyuma yo gusabirwa inzira na M23.
Nyuma y’aho umutwe wa M23 wigaruriye Umujyi wa Goma utsinze Ingabo za FARDC, n’abo zafatanyaga na bo, aba bacanshuro bishyikirije MONUSCO.
Bakimara kugera ku kibuga cy’indege, twaganiriye batubwira uko urugendo rubakura ku mupaka rwari rwifashe.
Uretse kurwana, aba bacanshuro bari banafite inshingano zimwe na zimwe muri FARDC.
Umwe mu baganiriye na IGIHE, wari umaze umwaka umwe n’amezi umunani mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Mujyi wa Goma, yavuze ko nyuma y’uko M23 igeze muri uyu mujyi ikanawigarurira, bahise bahungira kuri Monusco.
Ati “Nturuka muri Romania, mfite impamyabumenyi mu bijyanye n’ubuvuzi, nkaba nakoraga ku bijyanye n’ubuzima mu ngabo za FARDC. Urugendo rudukura i Goma tuza mu Rwanda, rwari ruto kandi byose byagenze neza, twinjiye mu Rwanda nk’impunzi kugira ngo dufashwe kugera muri Romania,”
Ku mikoraniye yabo na RDC, yavuze ko “Amasezerano uko yari ameze, yari amezi atatu ahora avugururwa uko amwe arangiye, tugakoramo abiri, kumwe tukakuruhuka. Ajemira ni yo yaduhaye akazi.”
Undi ukomoka muri Repubulika ya Mordovie, yavuze ko yari amaze umwaka muri Goma akorana na FARDC.
Ati “Njye nari nshinzwe gutegura ingabo za FARDC mu buryo bw’imyitozo kugira ngo babe bashoboye ku rugamba. Mu kugera i Kigali, twafashwe neza ntacyo twigeze tubura.”
Undi nawe ukomoka muri Romania, yavuze ko “Nari maze imyaka 13 nkorera iki kigo cya gisirikare haza umushinga mushya [wo kujya muri RDC] ndaza nk’aba nari umutoza w’ingabo za FARDC. Natangiye kuhakorera guhera mu Ukuboza 2022.”
“Ubwo M23 yasatiraga Goma, twahungiye kuri Loni muri Goma gusaba ubuhunzi ni yo mpamvu turi mu Rwanda. Ntekereza ko kuba turi aha, igihugu cyacu cyasabye Guverinoma y’u Rwanda kuba yadufasha, narwo rurabyemera.”
Biteganyijwe ko kuri uyu wa 30 Mutarama 2025, ari bwo aba bacanshuro burira indege bajya mu bihugu byabo bavuye i Kigali.




















Amafoto: Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!