00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bafite ishoramari rya miliyoni 10$: Ibyo wamenya ku Banya-Sudani batuye n’abahungiye mu Rwanda

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 14 November 2024 saa 07:32
Yasuwe :

Hari mu gitondo cyo ku itariki ya 15 Mata, 2023, ubwo Ingabo za Sudani zatangiraga intambara mu buryo bweruye n’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) uyobowe na Gen Mohammed Hamdan Dagalo uzwi nka Hemedti.

Kuva ubwo, Sudani ntiyongeye kuba ya yindi kuko iyi ntambara karundura imaze kwangiza byinshi aho mu 2023, ubukungu bwasubiye inyuma ku kigero cya 40%, ndetse buzakomeza kumanuka ku kigero cya 28% muri uyu mwaka.

Leta na yo iri mu bibazo kuko ibyo yinjiza byagabanutse ku kigero cya 80%, ubucuruzi mpuzamahanga bugabanuka ku kigero cya 28% mu gihe ibyangiritse muri rusange bifite agaciro karenga miliyari 200$.

Uretse ibintu, abantu na bo bahuye n’izi ngaruka zitoroshye. Abarenga ibihumbi 100 bamaze kwitaba Imana mu gihe abarenga miliyoni 11, hafi 30% by’abatuye icyo gihugu, bavuye mu byabo bahungira imbere mu gihugu.

Abarenga miliyoni eshatu bahungiye hanze y’igihugu, cyane cyane mu bihugu bituranye na Sudani. Mu bihugu bahungiyemo harimo n’u Rwanda.

Muri rusange, Abanya-Sudani bagera ku 4000 bari mu Rwanda, barimo n’abaje bahunze. Muri bo harimo abanyeshuri bagera 1400. Harimo kandi abashoramari kuko ishoramari ryabo mu Rwanda muri rusange rifite agaciro ka miliyoni 10$ (arenga miliyari 13 Frw).

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa, yashimiye Leta y’u Rwanda kuri gahunda yayo yo kwakira Abanyafurika, barimo n’abari mu kaga nk’abaturuka muri Sudani.

Ati “Ndashaka gushimira Leta y’u Rwanda na Perezida Paul Kagame, kubera gahunda ye yo kwakira Abanyafurika bose, cyane cyane abakomoka muri Sudani. Ubu dufite abaturage ba Sudani bagera ku 4000.”

Ambasaderi wa Sudan mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa, yashimiye Leta y’u Rwanda kuri gahunda yayo yo kwakira Abanyafurika, barimo n’abari mu kaga nk’abaturuka muri Sudani

Ambasaderi Dafalla yavuze ko hari impamvu nyinshi abaturage ba Sudani bishimiye gushora imari mu Rwanda.

Ati “Impamvu ni uko hari amahirwe akurura abashoramari. Ni igihugu byoroshye gukoramo ubucuruzi, igihugu gifite abaturage babanira abandi neza, gitekanye, ibyo byose bishingirwaho n’abashaka gukora ubucuruzi [mu guhitamo aho bashora imari].”

Yanavuze ko Sudani ifitanye umubano mwiza n’u Rwanda, cyane ko Ingabo zarwo zagize uruhare mu kugarura amahoro mu bice birimo Darfur, aho zasize izina ryiza “Kuko zitigeze zishobora mu bikorwa byo kwica amategeko muri icyo gice.”

Yashimangiye ko imibanire myiza ibihugu byubatse izagira uruhare mu gihe intambara izaba irangiye muri Sudani.

Ati “Imibanire myiza dufitanye n’u Rwanda izadufasha mu gihe kiri imbere ubwo tuzaba turi mu rugendo rwo kubaka amahoro n’umutekano.”

Yashimangiye ko “Mu gihe intambara izaba irangiye, tuzakenera gukorana n’inzego z’u Rwanda mu bijyanye no kwiga uburyo zabashije kubaka igihugu, zikongera kubaka Leta nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Ibi ni byo bituma “Twifuza kuzagaruka mu Rwanda tukiga uburyo mwakemuye ikibazo cy’ubutabera, uburyo mwubatse Itegeko Nshinga, uburyo mwubatse gahunda zo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo n’uburyo mwubatse uyu mwuka wo kwitwa Abanyarwanda. Aya masomo mwigiye mu mateka yanyu azadufasha mu bihe biri imbere.”

Yanatanze icyizere cy’uko Ingabo za Sudani ziri kwitwara neza ku rugamba. Ati “Leta imaze kwigarurira nibura 70% bya Khartoum. Impamvu ni uko RSF idashyigikiwe n’abaturage ba Sudani.”

Yongeye gusaba ko RSF itangazwa nk’umutwe w’iterabwoba, ibyo bigashingira ku kuba warakoze ibikorwa birimo kwica abasivile batari mu mirwano, gufata ku ngufu abagore n’ibindi.

Kugeza ubu, ibitaro n’amavuriro 300 muri Sudani byarangiritse ku buryo bidashobora gukomeza gukoreshwa, aho muri rusange ubushobozi bw’ubuvuzi bw’iki gihugu bwagabanutse ku kigero cyo hejuru. Amashuri menshi yararashwe, andi akoreshwa na RSF nk’ibirindiro byayo.

Ambasaderi Dafalla Musa yavuze ko iyi ntambara imaze kwangiza byinshi

Impamvu z’intambara isubije Sudani mu manga

Ambasaderi Dafalla Musa yagaragaje ko “RSF yatangije iyi ntambara kubera impamvu ebyiri z’ingenzi. Imwe ni ugukora coup d’etat bagakuraho ubutegetsi noneho bakayobora igihugu kuko bafite inyungu z’ubukungu bari kurengera.”

Yongeyeho ati “Ikindi bakoreshwa nk’igikoresho cy’ibihugu by’amahanga aho bakoresha abacanshuro baturuka mu bihugu birimo Libya. Ntabwo bikoresha gusa, bakoreshwa n’ibindi bihugu by’amahanga nk’abacanshuro kugira ngo bashyire mu bikorwa inyungu z’ibindi bihugu bikomeye mu Karere.”

Yakomeje avuga ko “Ikindi gikomeye cyatumye batangiza iyi ntambara ni ukugira ngo bahindure imiterere y’abaturage ba Darfur. Barifuza guhindura Darfur bakayituzamo Abarabu, bakayigira igice cyangwa igihugu cy’Abarabu batuye hirya no hino muri Sahel, bakirukana amoko y’Abanyafurika ahatuye, bakahazana amoko y’Abarabu.”

Darfur ni kimwe mu bice bikungahaye ku mutungo kamere muri Sudani.

Ambasaderi Dafalla yavuze ko ibi bikorwa bigize icyaha cya Jenoside. Ati “Ibi byaha bikorwa bifatwa nka Jenoside. Birimo kwica abantu benshi b’abasivile, bakabica nta kintu babahoye, nta mpamvu n’imwe yo kubica uretse gusa kubica. Hari ibimenyetso byinshi by’imva rusange zashyinguwemo abantu b’abasivile. Ikindi ni ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abana.”

Kuri aba bagore bafatwa ku ngufu, yongeyeho ati “Ubu tunafite amakuru ko bamwe mu bagore bafashwe ku ngufu bahise biyahura. Ibi ni bimwe mu bigize ya gahunda bafite yo guhindura abaturage batuye Darfur. Iri hohoterwa ni irigamije guhindura abatuye Darfur.”

Uretse uburyo bwo gukoresha intwaro mu kwica abaturage, RSF ngo inakoresha ubundi buryo bwo kuroga amazi.

Ati “Ikindi bakora cy’ubunyamaswa ni ugushyira uburozi mu mazi y’abaturage, bakayanywa bakaza kwicwa na bwo. Ubwicanyi bari gukora ntabwo ari ukwica ukoresheje imbunda gusa, bari gukoresha uburyo bwinshi mu kwica abaturage. Ibi byerekana ko bari kwica abaturage badafite aho bahuriye n’intambara, badafite intwaro cyangwa ngo babe bari kurwana. Ibi byose bigize ibyaha by’intambara, bigize Jenoside.”

Uretse ibyo, “Bari gukoresha inzara nk’igikoresho cy’intambara, bakanga ko abaturage babona inkunga n’ibonetse bakayitwara bayibibye. Ibi kandi banabikoresha kugira ngo batere abaturage ubwoba kugira ngo binjire mu gisirikare cya RSF. Bari no gukoresha abaturage mu bikorwa by’intambara kandi ibi ntabwo byemewe n’imiryango mpuzamahanga."

Ambasaderi Dafalla yashinje RSF gukora jenoside

Inkunga y’amahanga ikomeje kudobya ibintu

Adaciye ku ruhande, Ambasaderi wa Sudan mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa, yavuze ko hari ibihugu bikomeje gutera inkunga RSF.

Ati “Hari ibihugu byo mu Karere biri gushyigikira iyi ntambara, birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ni yo muterankunga wa mbere wa RSF. Tchad na yo ikoreshwa nk’inzira igeza ibikoresho by’intambara kuri RSF. Bari gufasha uwo mutwe gukomeza intambara. Uyu mutwe uramutse udakomeje kubona izi ntwaro, iyi ntambara ntabwo yakomeza.”

Yahamije ko mu mezi atandatu ashize, RSF yakiriye indege zigera ku 145 zirimo intwaro, zikaba zaranakoreshejwe mu gutwara abarwanyi bayo bakomerekeye ku rugamba aho bajyaga kuvurirwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Uyu mutwe kandi uri gufashwa n’abacanshuro barenga ibihumbi 50 ’bishyurwa mu mafaranga y’amahanga’.

Bamwe mu bafatanya na Ambasaderi Dafalla kuzuza inshingano ze

Imyitwarire ya AU irakemangwa

Ambasaderi wa Sudan mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa, yanenze uburyo Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) uri kwitwara muri iki kibazo, dore ko wanamaze gukura Sudani mu bihugu binyamuryango.

Ati “Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ntabwo ufite ubushake bwa politiki kugira ngo udufashe gukemura ibi bibazo. Ntitwizera ko kutagaragaza uruhande urwo ari rwo rwose ari bwo buryo bwiza bwo gukemura iki kibazo. Uburyo bwiza bwo gukemura iki kibazo ni ukureba ibihari, uyu Muryango ugafata uruhande rw’ukuri.”

Yavuze ko uburyo bwonyine bwatuma Sudani yongera kubona amahoro, ari uko yagira igisirikare kimwe kandi hakubahirizwa amasezerano yasinywe.

Impande zombi zasinye amasezerano azwi nka ‘Jeddah Declaration of Commitment to Protect the Civilians of Sudan’, aho buri ruhande rwiyemeje kurinda abasivile muri iyi ntambara. Ni amasezerano yasinyiwe i Jeddah muri Arabie Saoudite ku itariki ya 11 Gicurasi, 2023.

Ambasaderi Dafalla yagize ati “Turasaba RSF kubaha amasezerano yasinywe hagati yayo na Leta, kandi aya masezerano asaba RSF kuvana abarwanyi bayo mu bikorwa remezo by’abasivile, bakabashyira mu bigo byabugenewe. Ikibabaje ni uko aya masezerano adashyirwa mu bikorwa.”

Icyakora yavuze ko abarwanyi b’uyu mutwe bagize uruhare mu byaha by’intambara bagomba kugezwa imbere y’ubutabera.

Ati “Mu gihe cy’inzibacyuho, abaturage ba Sudani bazagira igihe cyo guhitamo uburyo bw’imiyoborere bifuza, bagahitamo umuyobozi ubabereye binyuze mu matora, kandi icyo gihe cy’inzibacyuho kizayoborwa n’ubuyobozi bwemewe magingo aya muri Sudani.”

“Ikirenzeho ni uko abagize uruhare muri ibi byaha byose birimo na Jenoside; bagomba kubibazwa, bagomba guhanwa kubera ibyaha byakorewe Abaturage ba Sudani.”

Abanyamakuru bagize umwanya wo kubaza ibibazo

Amafoto: Kwizera Hervé


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .