00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Barashinyiriza! Uburwayi bwibasiye ab’i Cabo Delgado, RDF yatangiye kubagoboka (Amafoto na Video)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 28 Nzeri 2022 saa 07:59
Yasuwe :

Wari warwara ukabura kirengera cyangwa se wanabona kirengera ukabura imiti n’umuganga? Iryo hurizo ry’ubuzima ni ryo abaturage bo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique bafite muri iyi minsi. Bamaze igihe gito bakize urugamba rw’amasasu ariko ntibagoheka kubera uburwayi.

Mu Gace ka Olumbi, hari ibiti byiza bitanga amahumbezi ku baturage batuye mu nzu zimeze nka “Nyakatsi” zaho. Ziba zubakishije ibiti, zihomesheje n’icyondo hanyuma hejuru zigasakazwa amabati. Ikirere cyaho ni nta makemwa!

Abenshi mu baturage baho ni abahungutse nyuma y’igihe kinini bamenyeshejwe n’imitwe yitwaje intwaro, bakava mu byabo. Muri urwo rugendo rw’ubuhunzi, baraye nzira, barara rwantambi ku buryo uyu munsi bafite ibibazo bikomeye by’ubuzima.

Ntabwo mu gace babamo hari amavuriro, bituma Ingabo z’u Rwanda zikora urugendo, zikabasanga aho batuye, zikabaha ubuvuzi bw’ibanze kuko nta bundi buryo bashobora gukira indwara z’umubiri baba bafite.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Nzeri 2022, amagana y’abaturage bo mu Gace ka Olumbi bari bazindukiye ahantu Ingabo z’u Rwanda zari zashinze amahema zigiye kubaha ubuvuzi.

Guhera ku bana b’impinja kugera ku bakecuru b’amajigija n’ab’imvi, nta muntu n’umwe wari watanzwe icyo gikorwa cy’imbonekarimwe. Buri wese akubwira uburwayi afite ukumva umugiriye impuhwe.

Hari bamwe bafite ibikomere batewe n’intambara ubwo bahungaga ibyihebe, abandi barwaye ku buryo hari nk’ababa bafite ikibazo cy’amenyo ugasanga amaze amezi abiri umusaya warabyimbye, atabona uko arya ku bwo kubura ubuvuzi.

Abagore batwite bo muri ako gace, kubyara umwana udafite ikibazo babikesha Rurema, inda irinda ivuka atarabonana n’umuganga ngo amugire inama ari na yo mpamvu bamwe babyara abana bakavukana ibibazo bakabura uko babagenza.

Igikomeye muri aba baturage ni uko bose baba badataka ubwo bubabare. Basa n’abantu biyakiriye, bumva ko kubabazwa n’umubiri ari ibintu bazabana na byo, ko ntacyo babihinduraho.

Uhagarariye Ibikorwa by’Ubuvuzi by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa i Cabo Delgado, Maj Dr Jean Paul Shumbusho, yabwiye IGIHE ko mu bibazo abaturage bo muri aka gace bafite harimo malariya.

Ati “Malariya iri hejuru cyane. Ni ya Malariya yica abana n’abagore batwite. 40% by’uburwayi ni Malariya ariko icyiza cyayo ni uko ikira. Ubundi burwayi bujyanye n’imirire mibi, umwanda, kuba nta gahunda zihari nk’inkingo, kuboneza imbyaro, ababana n’ubwandu n’izindi ndwara z’igikatu, nta buryo bwihariye bwo kuzikurikirana buhari.”

Dr Shumbusho asobanura ko izindi ndwara ziganje muri aka gace, ari izifitanye isano n’intambara nk’ibikomere, imvune n’ibindi.

Iyo habayeho igikorwa nk’iki cy’ubuvuzi, ku munsi abarwayi bahabwa serivisi baba bari hagati ya 350 na 400 ku munsi.

Ati “Tureba ahantu hakeneye ubuvuzi cyane. Ahantu hatagerwa, kure y’umuhanda, hatagerwa, hari abavanywe mu byabo, abari guhunguka, tukabasangayo. Abagore batwite, abasaza n’abandi badashobora kugenda ngo bagere mu mijyi, rimwe na rimwe batanafite ubushobozi. Ni ho twibanda, turacyakomeje kuko gutanga umutekano harimo no gutanga ubuvuzi, ntabwo umuntu wamurinda isasu gusa.”

Abarwayi bahabwa imiti mu gikorwa nk’iki, ni abafite uburwayi bukira. Abafite ibibazo byihariye bisaba kubagwa, barandikwa, hanyuma bakazafashirizwa mu bitaro byisumbuye by’Ingabo z’u Rwanda biri ahitwa Afungi.

Abaganga bita kuri aba barwayi babasanze aho batuye, bari mu byiciro. Harimo abafite ubunararibonye mu bijyanye no kubaga, abavura indwara rusange, abavura amenyo, abavura abagore n’abavura amaso n’indwara zo mu matwi n’izindi.

Aisha Sumayile yari yazindutse agiye gushaka ubuvuzi nyuma y’uko amenyeye ko Ingabo z’u Rwanda zigiye mu gace atuyemo.

Ati “Naje hano kwivuza kuko ndwaye. Ingabo z’u Rwanda ziradufasha. Twakomeje kwihishahisha mu mashyamba n’amaguru kugera Mueda. Mu nzira twahuye n’ibibazo, twari abantu 150, bagenzi bacu 200 bahuye n’ibyihebe birabafata.”

“Ubwo twarimo dutetse turi kurya twabonye abandi baje, batubwira ko dukwiye gusubira mu rugo tudakwiye gupfira aho. Bagenzi bacu, bafatiwe mu mashyamba, abandi baricwa. Ubwo twavaga aho twiruka naraguye, mama arakomereka, undi tumusiga mu ishyamba turiruka.”

Uyu mubyeyi yavuze ko yamaze iminsi itanu yihishe mu ishyamba we n’abana be n’abandi bari kumwe ubwo bahungiraga mu Karere ka Mueda.

Ati “Nyuma ni bwo twumvise ko amahoro yagarutse tubona gutaha. Twasanze hari umwuka mwiza, baradufasha muri buri kimwe. Turasinzira neza ariko dufite amavunane kubera izo ngendo, mbabara mu gituza, umutwe urandya n’ibindi. Twumvise ko Ingabo z’u Rwanda ziri hano tuza kwivuza.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yavuze ko ahantu hose hoherezwa Ingabo z’u Rwanda, hatangirwa n’ubufasha mu bijyanye n’ubuvuzi.

Ati “Mu mikorere yacu tuvuga ko mbere y’uko utanga umutekano w’inyuma, ugomba kureba n’umutekano w’umuntu ku giti cye. Ubuvuzi ni ibintu by’ingenzi, iyo umuntu arwaye rero ntabwo ashobora gutekano. Ingabo zacu rero, aho ziri hose, mu bikorwa by’amahoro no muri Mozambique na Centrafrique, dukora gahunda ijyanye no kuvura abaturage kugira ngo tubahe umutekano wabo mbere y’uko tubaha umutekano rusange.”

Guhera mu 2017, ibitero by’ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado ikungahaye ku mutungo kamere, byari bimaze guhitana abaturage basaga 3000 mu gihe abasaga ibihumbi 800 bavuye mu byabo.

Nyuma y’umwaka usaga Ingabo z’u Rwanda zigeze mu Ntara ya Cabo Delgado, kuri ubu umutekano wongeye kuboneka ndetse abaturage barenga ibihumbi 130 basubiye mu byabo. Batangiye kwiyubaka no gusubira mu buzima busanzwe aho bakora ubucuruzi n’ibindi bikorwa bigamije kubateza imbere.

Umusirikare w'u Rwanda afasha mugenzi we ushinzwe umutekano wa Mozambique wari ufite ikibazo cy'uburwayi bw'amenyo
Nta muntu uhezwa muri izi serivisi z'ubuvuzi, kuko n'abashinzwe umutekano bo muri Mozambique bafite ikibazo bafashwa
Ababyeyi batwite nabo baba bafite abaganga bo kubitaho
Uyu musaza yagiye kwivuza agaragaza uburwayi yahuye nabwo kubera intambara
Abaturage mbere yo kuvurwa babanza kuganirizwa
Ingabo z’u Rwanda ziba zitwaje imiti ishobora gufasha abafite uburwayi butandukanye, abo bisaba ubuvuzi bwisumbuwe, bakoherezwa ku bitaro bindi
N'abasaza bakuze bahabwa ubuvuzi butuma bongera kwishimira kubaho
Ababa bakeneye ubuvuzi ni benshi cyane
Abafite uburwayi bukomeye nibo baherwaho mbere y'abandi
Ingabo z'u Rwanda zifite imiti yifashishihwa mu kuvura abarwayi batandukanye
Abaturage benshi bakeneye ubuvuzi ndetse ni yo mpamvu Ingabo z'u Rwanda zibegera kugira ngo zibiteho
Nyuma yo kugarurirwa umutekano no gusubira mu byabo, bari no kwitabwaho abagize ibibazo by'ubuzima bakavurwa
Umusirikare w'u Rwanda aganira na bamwe mu baturage bari bagiye kwivuza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .