00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banyoye urumogi ku myaka 7: Ubuzima bw’abana batangiye urugendo rwo kuva ku muhanda

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 13 July 2022 saa 12:16
Yasuwe :

Abana bo mu muhanda ni ikibazo gikomeje kuba ingorabahizi nubwo Leta y’u Rwanda, idahwema kugishakira ibisubizo bigamije ko abana bose barererwa mu muryango.

Iyo utembereye mu mijyi itandukanye yo mu Rwanda, ubona aba bana bakabaye bari mu ishuri cyangwa bafasha ababyeyi imirimo bazenguruka mu muhanda no mu bice bitandukanye.

Benshi muri aba bana bafite inkuru zibabaje z’imibereho mibi yabateye kumva kuba ku muhanda bibarutira kuba mu ngo. Zirimo kwicirwa n’inzara mu ngo kubera ababyeyi batita ku nshingano, guhohoterwa, amakimbirane mu miryango, ubupfubyi n’ibindi.

Dusengimana Claude wo mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi ubu afite imyaka 15 yagiye mu muhanda afite imyaka 7 atangira ubwo anywa urumogi. Se yitabye Imana afite imyaka 5, we n’umuvandimwe we nyina abashakiraho undi mugabo.

Ati "Ababyeyi baragenda mu kabari ugasanga batashye barwana, umugabo wa mama agataha adukubita nkajya kurara kwa nyogokuru nabona bitari buvemo nkajya mu muhanda".

Yajyanywe i Tongati mu kigo cy’inzererezi cyo mu karere ka Karongi inshuro ebyiri, azira kwiba amatelefone n’amasakosi, ariko yavaga muri iki kigo agasubira mu muhanda kuko atari afite ahandi yajya kugeza abonye umugira neza wemera kumurerana na bagenzi be.

Akiri ku muhanda yararaga ingangi, akabyuka saa moya za mugitondo, we na bagenzi bakajya kwiba, gusabiriza no gutoragura ibyuma bishaje kugira ngo babone amafaranga yo kurira muri restaurant.

Ati "Natangiye kunywa urumogi mfite imyaka 7, uyu munsi ntabwo nkirunywa n’iyo ndunyoye ndunywa kubera agakungu. Intego yanjye ni ukwiga nkazaba umusirikare nkagura imodoka. Nshaka kuzarinda igihugu cyanjye".

Dusengimana avuga ko kuri ubu ubuzima bwahindutse kuko atakinywa ibiyobyabwenge bitewe nuko umwanya munini awumara ku ishuri, yava ku ishuri akajya gukina, gusenga no kwiga ibikoresho by’umuziki.

Uwarisadati d’Amour, se na nyina batandukanye afite imyaka itatu, nyina atwara mushikiwe we wari muto cyane we atwarwa na se. Se yahise amujyana kwa nyirakuru, inzu yari yarubatse avuye i Darfour arazigurisha. Kwa nyirakuru ubuzima bwaranze, atangira azerera mu muryango biza kurangira agiye mu muhanda afite imyaka 12.

Akigera ku muhanda yatangiye arara mu muhanda wo muri Karongi biza kugera aho ajya i Kigali amarayo imyaka itatu.

Ati "Umunsi wa mbere njya kurara mu muhanda ahantu nabaga nari bakoze ikosa nkubita umwana muto wari uhari, ntinya gutaha kubera umugabo twabanaga iyo yajyaga nkumpana hari ukuntu yarengeraga. Ndavuga nti nintaha aranyica, ndara ku muturanyi, ku munsi ukurikiyeho nabwo ngira ubwoba ndara ku Kivu ahantu hari amakipe aroba".

Ari i Kigali bagenzi be bari barajyanye baje gutaha, asigara i Kigali, ageraho abona ubuzima bwo mu mihanda i Kigali buragoye arataha. Ageze i Karongi asanga hari umugiraneza wasubije bagenzi be mu ishuri, nawe arabisaba atangira urugendo rwo kuva mu buzima bwo ku muhanda.

Agira ati "Intego yanjye ni ukuzashaka permis nkajya ntwara amakamyo ajya hanze".

Kuva mu buzima bwo mu muhanda ni urugendo

Rev. Pasiteri Jan Berkmans Ndayishimye washinze umuryango Global Help to Heal (GHH) ufasha abana gusubira mu buzima busanzwe yabwiye IGIHE ko abana bafasha abenshi babahabwa n’ubuyobozi bw’umurenge bufatanyije n’ubw’akarere.

Iyo bamaze gufata aba bana barabaganiriza kugira ngo bamenye ikibazo cya buri mwana. Avuga ko nyuma yo kuganiriza abana basanze impamvu zituma bajya mu muhanda harimo inzara, ubusinzi n’ubusambanyi bw’ababyeyi babo bituma bumva badatekanye mu rugo.

Rev. Pasiteri Ndayishimye yatangiye afasha abana bo mu muhanda muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kuko ariho atuye nyuma yaje kumva ijambo rya Perezida Kagame ashishikariza Abanyarwanda baba mu mahanga kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo, nibwo yatangiye gufasha abana bo mu mihanda mu Rwanda ahereye ku bo mu karere ka Rubavu.

Avuga ko gukura abana mu muhanda ari urugendo kuko bisaba kubavana mu buzima bumwe binjira mu bundi. Abana bafashwa n’uyu muryango kuva mu muhanda, imiryango yabo iraganirizwa ikanafashwa kwivana mu bukene, abana bakuwe mu muhanda bagaburirwa ku buntu, bakiga batishyura.

Ati "Abakuru twatangiranye barangije Kaminuza banashinze ingo zabo. Kuri aba dufite uyu munsi umusaruro wa mbere munini ugaragara ni uko amasaha bamaraga mu muhanda yagabanutse, abari barataye ishuri barisubiyemo, ntabwo bakirara mu mihanda, mu biraro n’ahandi. Umwana waraye ku muhanda usibye ubugome, n’uburara abafite n’umwanda ku mubiri".

Imbogamizi zituma abana batava ku muhanda harimo ko gufasha umwana kuva ku muhanda bisaba ubushobozi, no kumwihanganira kuko aba atarasubira neza mu buzima busanzwe.

Pasiteri Ndayishimye amaze gufasha abana b’u Rwanda 150 kuva mu muhanda barimo 33 ari gufasha magingo aya.

Abana bari gufashwa kuva mu buzima bwo ku muhanda bigishwa gucuranga ibikoresho bitandukanye by'umuziki
Aba bana bafite intego yo gukora cyane bakava ku muhanda kandi bagatera imbere
Abana barimo abari baramaze kuba amabandi yiba abaturage, ariko ubu bakora cyane ngo bazigirire akamaro bakagirire n'igihugu
Abakuwe mu mihanda bakuze GHH ibaha imirimo y'amaboko bakava mu kwiba no gusabiriza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .