Banki ya Kigali yishimanye n’abakiliya bayo bakiri bato (Amafoto)

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 12 Ukwakira 2019 saa 07:27
Yasuwe :
0 0

Bank of Kigali Plc kuri uyu wa Gatandatu yakiriye ndetse yishimana n’abakiliya bayo bakiri bato, bafunguriwe Konti yo kubazigamira yitwa ‘Kira Kibondo’.

Iki gikorwa cyabereye mu gace kahariwe abanyamaguru mu Mujyi wa Kigali rwagati, Car Free Zone, cyaranzwe n’imikino itandukanye aho abana bari hagati ya 250 na 300 bahuye bakidagadura, abandi bakina udukino dutandukanye nko kujya mu byicundo.

‘Kira kibondo’ ni konti ababyeyi bafunguriza abana babo muri Banki ya Kigali, babifuriza kuzagira ubukungu buhanitse mu gihe kizaza.

Umubyeyi afunguriza umwana iyo konti akavuga ko buri kwezi hari amafaranga azajya amuvaho akayijyaho, yazagira imyaka 16 igahinduka iye. Amafaranga bayizigamaho yunguka 8% buri mwaka.

Umuyobozi w’Ishami ryo kwamamaza Ibikorwa bya Banki ya Kigali, Nshuti Thierry, yabwiye IGIHE ko uyu munsi bishimiye kwakira no gushimira abakiliya b’abana nkuko bikorerwa abandi.

Ati “Uyu ni umunsi twishimiye kwakira abakiliya b’abana. Birasanzwe ko mu cyumweru cyahariwe gushimira abakiliya, abantu bagira ibikorwa bakora birebana n’abakiliya babo. Ni gikorwa kigamije kubibutsa ko bitaweho, ko duhari ku bwabo, ndetse ko aribo batugize. Ariko twafashe icyemezo nka Banki ya Kigali, yuko noneho twareba n’abakiliya bacu ariko b’abana.”

Yakomeje agira ati “Aba ni abana bafite amakonti yo kwizigama, bafunguriwe n’ababyeyi babo. N’uwabyumva uyu munsi, yaza akayifungurira umwana we akajya mu bandi kuko nabo ni abakiliya bacu izo konti ni izabo. Nubwo bakiri bato twavuze ngo buri gihe twishimana n’ababyeyi reka twishimane n’abana.”

Ababyeyi b’abana bafungurijwe konti muri Banki ya Kigali bavuga ko uburyo bwo kuzigamira abana BK yashyizeho ari bwiza kandi ko nibamara gukura bazabyigiraho bagakurana umuco wo kwizigamira no kuzigamira ababo.

Emmy Kagame wari wazanye umwana we w’imyaka itatu ngo yishimane na bagenzi be yashimye gahunda ya BK ifite ingaruka nziza kuri serivisi z’imari.

Ati “Iyi gahunda ya BK Plc ni nziza bitari kuri banki gusa ahubwo no ku babyeyi b’Abanyarwanda bose. Kuko nta kintu kiruta kuzigamira umwana cyane ko tuba tutazi ubuzima bwacu aho bugana. Igihe cyose rero uzigamiye umwana uba umwifurije ibyiza ndetse uba unamuha ejo hazaza unamukangurira nawe kugira ngo azabashe kwizigamira kuko iyo abonye uruhare wamugiriye umuzigamira, na we ubwe abyigiraho. Ni ukuvuga ngo ni umuco mwiza nawukangurira n’abandi bose.”

BK Plc yizera ko iyo umwana ageze mu myaka 16 agasanga hari icyo bamuteganyirije, hari icyo bimufasha mu kubaka ubuzima bwe.

Kwishimana n’abana bafite konti muri BK ni kimwe mu bikorwa by’icyumweru cyahariwe abakiliya cyaranzwe no kubasobanurira serivisi ibafitiye, gusura ibigo by’amashuri no gusobanurira abanyeshuri ko ababyeyi babo bashobora gutangira kubazigamira.

Banki ya Kigali yifuza guhindura umuco w’uko umuntu afunguza Konti bwa mbere ari uko yabonye akazi.

Ababyeyi bafungurije abana babo Konti ya "Kira Kibondo" mu kubateganyiriza ahazaza habo
Emmy Kagame n'umwana we yifuza ko azakura afite umuco wo kwizigamira
Abana bafungurijwe konti muri Banki ya Kigali bari bateguriwe imikino itandukanye
Kuzigamira umwana akiri muto ni ingenzi kuko bimufasha gutegura neza ahazaza he
Ababyeyi bafungurije abana babo Konti ya "Kira Kibondo" mu kubateganyiriza ahazaza habo
Ababyeyi basobanuriwe uko bafunguza konti z'abana babo

Amafoto: Moïse Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .