Ni igikorwa cyabereye mu muhango wo kwimika Musenyeri Musengamana Papias ku wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2022, i Gicumbi ahari ahubatse hanakorera Diyosezi ya Byumba.
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Banki ya Kigali, David Bizura, yavuze ko inka ari impano y’icyubahiro kandi ihabwa uwabaniye neza abandi, bityo bayihaye Musenyeri Nzakamwita ku bw’uko yabaye inshuti y’akadasohoka y’iyi banki.
Ati “Mu muco wa Kinyarwanda uko tubikora, Banki ya Kigali nka Banki Nyarwanda, tuziko impano y’icyubahiro kandi igaragaza ishimwe mu bantu mwabanye neza ari inka.”
“Ubwo rero twageneye Musenyeri Nzakamwita usoje ikivu, inka y’icyubahiro ku bufatanye bwe yagiranye na BK, turongera tugenera Musenyeri Papias uje mu kazi, inka kugira ngo akomeze kusa ikivu.”
Ubuyobozi bwa Banki ya Kigali bwagaragaje ko hashize igihe kirekire, Diyosezi ya Byumba ari umufatanyabikorwa w’iyi banki, ari nayo mpamvu buba bugomba kwifatanya nayo muri ibi birori by’agatangaza no kuzirikana uwo mubano n’ubufatanye buri hagati y’impande zombi.
Umuhango Musenyeri Musengamana yaherewemo inkoni yo kuba Umushumba Mukuru wa Diyosezi ya Byumba wayobowe na Arkiyepisikopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, Antoine Cardinal Kambanda.
Ni umuhango wari witabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard wari uhagarariye Umukuru w’Igihugu.
Ni ibirori binogeye ijisho byitabiriwe n’abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney; Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine; Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Gasana Alfred na Minisitiri wa Siporo, Munyagaju Aurore Mimosa.
Hari kandi abandi bayobozi mu nzego za Leta barimo Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, Dr Usta Kayitesi, ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, inzego z’Ingabo na Polisi n’abandi.
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yavuze inshingano nshya Musenyeri Musengamana yahawe na Papa Francis ari ikimenyetso cy’ubushobozi yamubonyemo bityo bikaba bikwiriye kumwongerera imbaraga.







Amafoto: Irakiza Yuhi Augustin
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!