00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki ya Kigali mu bufatanye na Israel mu kongera umukamo hisunzwe ikoranabuhanga

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 14 August 2024 saa 09:37
Yasuwe :

Banki ya Kigali ku bufatanye na Ambasade ya Israel mu Rwanda, iri mu mishinga yo kuzamura umukamo, bigizwemo uruhare n’ikoranabuhanga rigezweho rifasha korora inka mu buryo butanga umusaruro mwinshi.

Ubworozi buvuguruye, ni kimwe mu byo u Rwanda ruri guteza imbere, byagera ku nka zitanga umukamo bikaba akarusho, kuko imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko amata yageze kuri litiro miliyari.

Icyakora ni umusaruro ushobora kongerwa ukaba wakubwa inshuro nyinshi, ubwo bworozi buramutse bukozwe kinyamwuga, ikoranabuhanga ribigizemo uruhare.

Iyo ni yo mpamvu BK yisunze Israel kuko iki gihugu cyamaze kwandika amateka mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, kikabikora kandi ari igihugu kibarizwa mu butayu.

Nk’ubu buri mwaka Israel ikusanya amata angana na litiro miliyari 1,6.

Ni imibare Israel igezeho kandi ibarizwa ahantu hashyushye ugereranyije n’u Rwanda bivuze ko u Rwanda rubishyizemo imbaraga rwabona umusaruro mwiza kurushaho..

Ntabwo byapfuye kwizana, ahubwo byagizwemo uruhare no gutera imbere mu ikoranabuhanga, aho Israel ifite uburyo bwo kuhira, amazi akagera ku bimera byose no mu nzuri.

Iki gihugu kandi gifite ikoranabuhanga ry’utwuma ‘sensors’ dushyirwa mu butaka, ha handi bwumagara, tugatanga amakuru imashini zuhira zigahita zikoresha.

Iryo koranabuhanga rijyana n’utwuma tundi twambikwa inka, tukagaragaza ubuzima bwazo uko buhagaze, indwara zifite, iryo gukama inka hifashishijwe za robot, uburyo bwo gutera intanga z’icyororo, imfizi itaturiye inka n’ibindi.

BK yari yahuje ibigo byo muri Israel birimo icya Afimilk gisanzwe gikorera mu Rwanda, gifite ikoranabuhanga ryo kumenya hakiri kare indwara yafashe inka.

Iyo banki yari igamije kugira ngo iryo koranabuhanga ribe ryazanwa mu Rwanda, abari mu bworozi bakaryitabira, umukamo u Rwanda rukusanya uyu munsi ukaba wakwiyongera.

Umuyobozi w’Ishami rya BK ry’Ubucuruzi no kwita ku bakiliya, Levi Gasangwa yavuze ko nubwo hari ibigo basanzwe bakorana na byo nka Afimilk, bashaka ko ubwo bufatanye bwakwiyongera.

Ati “Icyo dushaka ni ukureba inzira zose byanyuramo kugira ngo abari muri uru rwego, bakomeze kuzamuka. Kuzamura umukamo ni bimwe mu by’ingenzi dufite mu ruhererekane rwo kuzamura umusaruro w’ubworozi, rugira uruhare bitari mu gihugu gusa no kuwohereza hanze.”

Yavuze ko mu gihe aborozi baba bafashijwe kwimakaza iryo koranabuhanga “umworozi akamenya indwara inka ifite hakiri kare, agafata ibyemezo bifatika, byazamura umusaruro ya ntego twihaye ikagerwaho.”

Gasangwa yagaragaje ko bijyanye n’uko basanzwe bafitanye amasezerano n’ibigo byo mu Rwanda n’ibyo muri Israel bizatuma, ikigamijwe kigerwaho ibigo byo muri icyo gihugu bikaza mu Rwanda ku bwinshi.

Ati “Tugomba kwisunga ikoranabuhanga. Birazwi ko nta butaka bunini dufite. U Rwanda na Israel dufite byinshi duhuriyeho. Iki gihugu cyateye imbere mu gukora byinshi gihereye kuri bito natwe tugomba kubikurikiza.”

Yashimangiye ko BK iri gutegura serivisi zihariye kuri uru rwego ku buryo biteguye kumva ba rwiyemezamirimo bazabagana bashaka kubyaza umusaruro ayo mahirwe, “tukabaha inguzanyo zitaremereye, urwego rukazamuka.”

Ambasaderi Wungirije wa Israel mu Rwanda Yossi Gadamo, yavuze ko ibigo byatumiwe muri ibyo biganiro bizobereye muri iyo mirimo, bityo ko bashaka ko biza no mu Rwanda urwo rwego rukazamurwa.

Ati “Turashaka ko iryo koranabuhanga rikomeje guteza imbere ubworozi bwo muri Israel inka zigatanga umukamo utubutse, ku giciro cyigonderwa ariko n’ubuziranenge bwayo bukazamurwa, riza no mu Rwanda. Ni ibintu turi gushyiramo imbaraga.”

Uku guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi byeruye ni byo bikomeje gutuma BK yegukana ibihembo byinshi nk’ikigo cy’imari gifatiye runini uru rwego.

Igiheruka ni icyo iyo banki yahawe mu imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ryari rimaze iminsi 10 ribera ku Mulindi mu Karere ka Gasabo ‘Agrishow 2024’.

Ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda bari mu bijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi baganiriye na bagenzi babo bo muri Israel ku bijyanye n'uko bateza imbere urwo rwego
Umuyobozi w’ishami rya BK ry’ubucuruzi no kwita ku bakiliya banini, Levi Gasangwa yavuze ko Banki ya Kigali yiyemeje gufasha buri muntu wese uri mu buhinzi n'ubworozi, bikaba akarusho mu guzamura ingano y'umukamo kuko ari ibintu bishoboka
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi mu bitabiriye ibiganiro byahuje ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda no muri Israel bari mu bworozi ku bijyanye n'uko urwego rwatezwa imbere
Ambasaderi Wungirije wa Israel mu Rwanda Yossi Gadamo yavuze ko bashaka ko ikoranabuhanga mu bworozi ryo muri Israel riza gukoreshwa no mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .