00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banki y’Isi yashimye amavugurura mu burezi bw’u Rwanda yagabanyije intera n’ubucucike mu mashuri

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 6 Gashyantare 2023 saa 02:12
Yasuwe :

Banki y’Isi yagaragaje ko mu Burasirazuba no muri Afurika y’Amajyepfo abana bagera kuri 89% bari mu kigero cy’imyaka 10 y’amavuko badafite ubushobozi bwo gusoma no kumva inyandiko nto bigaragaza ikibazo gikomeye mu myigire.

Iki kibazo ngo cyafashe indi ntera mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19. Ku rwego rw’Isi, Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ikomeje kuza inyuma mu burezi bw’ibanze nubwo umubare w’abanyeshuri banditswe mu mashuri wikubye inshuro ebyiri ku Isi hagati y’umwaka wa 2000 na 2013.

Mu bice byinshi by’aka karere, cyane cyane ibyashegeshwe n’intambara, ibibazo bibangamiye sosiyete bikomeje kwiganza bigatuma by’umwihariko abakobwa batagana ishuri, bikagira ingaruka ku bagore kuko badashobora kubona uburezi bukwiye bwatuma batanga umusanzu mu iterambere rya sosiyete.

Ni mu gihe ubukungu bw’iki gihe busaba ko haba hatanzwe uburezi mu nzego zitandukanye n’ubumenyi bubashisha umuntu kwibona ku isoko ry’umurimo.

Nyamara kubigeraho muri iki gihe biragoye kuko ari bwo isi iri mu bihe bibi mu bijyanye n’uburezi mu mateka yayo nyuma y’icyorezo cya Covid-19 nk’uko Banki y’Isi ikomeza ibivuga.

Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo bibarwa ko gafite abana bagera kuri miliyoni 323 bari hagati y’imyaka itatu na 18.

Ibi bihugu ntibyacogoye ahubwo bigerageza gukora amavugurura nko guhindura integanyanyigisho, guhugura abarimu no kubaka amashuri mu rwego rwo gufasha abakobwa n’abagore kwiga.

Ku bijyanye no gutangiza amashuri atekanye kandi yegereye abanyeshuri u Rwanda rurayoboye muri iki gikorwa.

Rubikesha ubufatanye bwagiranye na Banki y’Isi binyuze mu mishinga itanu yashyizwemo miliyoni zisaga 300 z’amadolari hagamijwe guteza imbere uburezi bufite ireme n’abakozi bafite ubumenyi mu gihugu.

Muri urwo rwego u Rwanda rwongereye ibyumba by’amashuri mu gihugu hubakwa 22500 bishya bifite inzira z’abafite ubumuga, ubwiherero bugenewe abakobwa n’abahungu kugira ngo n’ibikorwa by’isuku n’isukura bibashe kugerwaho mu mudendezo.

Hamwe no kwagura ibyumba by’amashuri abanyeshuri bagera ku bihumbi 68 bari mu kigero cy’imyaka iri hagati y’itanu na 14 bashobora kuri ubu kugera ku ishuri badakoze urugendo rurenze kilometero ebyiri ugereranyije n’uko mbere byari bihagaze.

Ibyo byagezweho mu myaka ibiri yonyine.

Umwarimu witwa Mukantwali Alotia, yagize ati “Abanyeshuri bakoraga ingendo ndende bigatuma bagera ku ishuri bananiwe. Byasabaga ko babyuka kare cyane bagera mu ishuri ugasanga bahunyiza.”

“Ibi byagoraga umwarimu kubitaho bigakerereza gahunda y’amasomo ndetse bigatuma porogaramu itarangira. Ibyuma bishya by’amashuri byaje gukemura iki kibazo. Turizera ko ireme ry’uburezi ryazamutse.”

Umubare w’abanyeshuri umwarimu umwe yitaho wavuye kuri 73 ugera kuri 49 aho bituma mwarimu akorana n’abanyeshuri mu buryo bworoshye mu gihe cy’amasomo.

Imirimo yo kubaka ibyuma byinshi by’amashuri mu gihe gito yatangijwe muri Kamena 2020. Hubatswe iby’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Icyo gihe Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko iyi gahunda yo kubaka amashuri icyarimwe kandi menshi isubiza ibibazo by’ingenzi bishingiye ku ireme ry’uburezi.

Ati “Icya mbere ni ukugabanya umubare w’abana biga mu ishuri rimwe kugira ngo ishuri ryigemo abana bake bashobora kwigishwa mwarimu agashobora kubacunga neza no kubakurikirana.Icya kabiri ni ukugabanya ingendo ndende abana bakora bajya ku mashuri, icya gatatu ni ukorohereza mwarimu wigisha umwarimu wigisha abana 100, biramugora kurusha uwigisha abana 50 cyangwa 40.”

U Rwanda rwashyize imbaraga mu kubaka ibyumba by'amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike n'ingendo abanyeshuri bakoraga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .