Kuva ibibazo by’umwuka mubi mu Burasirazuba bwa Congo byatangira, u Bubiligi ni kimwe mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, byanze kureba umuzi w’ikibazo ahubwo bikuhita gushinja u Rwanda kuba inkomoko y’ibibazo RDC ifite.
Ibi nibyo byatumye ku wa 18 Gashyantare 2025, Guverinoma y’u Rwanda ihagarika amasezerano y’imikoranire n’u Bubiligi mu mishinga igamije iterambere yagombaga kuzakorwa mu myaka itanu iri imbere.
Icyo gihe yavugaga ko u Bubiligi usibye kubogama mu kibazo cya Congo, bwanashyize imbaraga mu kotsa igitutu ibindi bihugu n’imiryango mpuzamahanga busaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano.
Minisitiri Nduhungirehe yabwiye IGIHE ko nta muryango n’umwe mpuzamahanga ukorana n’u Rwanda u Bubiligi butagezeho busaba ko imikoranire ihagarara.
Ati “Ni ibigo byinshi, Banki y’Isi, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Ni henshi ntaho batajya, ahubwo aho batajya. Bajya mu nzego zose zitanga amafaranga.”
Nubwo bimeze bityo, ngo ntacyo icyo gitutu gitanga. Ati “Iyo babumva ibyemezo biba byarafashwe.”
Igitutu cy’u Bubiligi ku nzego zitandukanye, by’umwihariko ku Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi ni cyo cyatumye ku wa 24 Gashyantare, hategurwa Inama y’Abaminisitiri bagize uyu muryango. Nduhungirehe yasobanuye ko iyo nama izaterana ikurikira igitutu uyu muryango umazeho igihe.
Ati “Na bo bamaze igihe babashyiraho igitutu”.
Banki y’Isi ni rumwe mu nzego zifitanye imikoranire myiza n’u Rwanda. Itera inkunga imishinga itandukanye irimo igamije kurengera ibidukikije, iyo guhanga imirimo n’indi.
Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Kenya, Uganda na Somalia, Qimiao Fan, aherutse mu Rwanda yizeza Guverinoma y’u Rwanda ko iyi banki izatera inkunga imishinga itandukanye iri muri gahunda ya Guverinoma y’Imyaka Itanu (NST2).
Mu mpera za 2024, Banki y’Isi yahaye u Rwanda arenga miliyari 355 Frw azifashishwa mu guteza imbere ibikorwa by’ishoramari ry’abikorera ariko rirengera ibidukikije.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!