Banki y’Isi igiye kuguriza Tanzania miliyoni $500 zari zahagaritswe kubera kwirukana abanyeshuri batwite

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Mutarama 2020 saa 07:38
Yasuwe :
0 0

Banki y’Isi igiye gusuzuma ndetse mu cyumweru gitaha ishobora kwemeza inguzanyo ya miliyoni $500 izakoreshwa mu bijyanye n’uburezi, nyuma y’uko yari yabaye ihagaritswe kubera gahunda y’icyo gihugu yo kwirukana mu ishuri abakobwa batewe inda no kubuza ababyaye kurisubiramo.

Iyi nguzanyo igamije guharurira amayira mashya abakobwa batwite ndetse n’ababyaye mu bijyanye n’uburezi.

Biteganyijwe ko inama izafata umwanzuro wa nyuma kuri iyi nguzanyo izaba ku wa Kabiri, mu gihe Perezida w’iyi banki mu bihugu bya Tanzania, u Burundi, Malawi na Somalia, Bella Bird, agomba kurangiza inshingano ze muri uyu mwanya ku wa Gatanu, nk’uko amakuru CNN yabonye abivuga.

Gusa imiryango iharanira uburenganzira bw’abana yandikiye Banki y’Isi isaba ko iyo nguzanyo yaba ihagaritswe, kugeza icyo gihugu gishyizeho itegeko riha uburenganzira abakobwa batwite gukomeza amashuri yisumbuye, ndetse kigahagarika ibikorwa bihoraho byo gusuzuma abakobwa harebwa ko badatwite.

Inguzanyo ya miliyoni $300 igenewe uburezi muri Tanzania yahagaritswe mu mwaka wa 2018 kubera impungenge zo kwirukana abakobwa batwite.

Umuvugizi wa Banki y’Isi muri Tanzania avuga ko kuva mu 2018 iyo banki yakoranye na Guverinoma ya Tanzania mu gushaka igisubizo, harebwa uburyo hajyaho gahunda igamije ko “abakobwa bava mu ishuri, barimo n’abatwite, bagira andi mahirwe yo gukomeza amasomo.

Ni gahunda iyi banki yanaje kwemeranyaho na Perezida John Pombe Magufuli.

Inyandiko za Banki y’Isi zigaragaza ko abakobwa 5500 batabashije gukomeza amashuri yisumbuye kubera gutwita bakiri abangavu no kubyara bakiri bato, mu mwaka wa 2017.

Gusa umugabo utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania, Zitto Kabwe, yabwiye CNN ko uburyo iyi nguzanyo irimo gutegurwamo bizatuma ipfunwe abana batewe no kubyara ari bato rikomeza.

Yakomeje ati “Uburyo iyi nguzanyo irimo gutegurwa, ni uko abana b’abakobwa batewe inda ku mpamvu iyo ariyo yose, bazashyirwa mu mashuri yihariye. Ibi ntabwo ari byo. Ndibaza uburyo Banki y’Isi yakwemera ibintu nk’ibi.”

Hategerejwe kureba niba iyi nguzanyo izemezwa, ari nabwo hazajya hanze ibirebana n’amabwiriza ayiherekeje kimwe n’ibindi byemeranyijwe hagati y’impande zombi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza