Ni igikorwa Bank of Africa yakoze ku wa Gatanu tariki 25 Mata 2025. Cyaranzwe no gusura ibice bitandukanye bigize uru rwibutso ari nako basobanurirwa amateka y’ubwicanyi bwakorewe ku musozi wa Nyanza.
Ku wa 11 Mata mu 1994 nibwo Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro batereranywe n’Ingabo z’Ababiligi zari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UNAMIR), zibasiga mu maboko y’interahamwe n’Ingabo zahoze ari iza FAR.
Nyuma yo gutereranwa, aba Batutsi bakoreshejwe urugendo ruva muri ETO Kicukiro, rugana ku musozi wa Nyanza, aba ari naho bicirwa.
Nyuma yo gusobanurirwa aya mateka, abayobozi n’abakozi ba Bank of Africa bashyize indabo ku mva ndetse bunamira imibiri y’inzirakarengane zirenga ibihumbi 105 ziciwe kuri uyu musozi.
Umuyobozi mukuru wa Bank of Africa mu Rwanda, Vincent Istasse yashimye ubutwari bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.
Yavuze ko amateka y’ibyabaye mu Rwanda akwiriye kubera isomo amahanga, ku buryo nta handi hakwiriye kuba Jenoside.
Vincent Istasse yijeje umusanzu wa Bank of Africa mu kubungabunga aya mateka.
Ati “Twumva neza akamaro k’inshingano dusangiye zo kubungabunga ukuri, no gufasha mu rugendo rwo gukira, no gukora ibishoboka byose ngo Jenoside ntizongere kuba ukundi.”
Bank of Africa ni Banki y’ubucuruzi ikorera mu bihugu bisaga 18 muri Africa. Mu Rwanda, ikorera mu ntara zo mu gihugu zose, ifite amashami 8 muri Kigali na 6 mu zindi ntara z’igihugu.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!