00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bank of Africa yibutse abazize Jenoside inagenera urwibutso rwa Mwulire inkunga ya miliyoni 2 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 June 2022 saa 12:25
Yasuwe :

Ubuyobozi ndetse n’abakozi ba Bank of Africa bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Mwulire, mu Karere ka Rwamagana ndetse banarugenera inkunga ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u rwanda ruzifashisha mu bikorwa byarwo bitandukanye.

Ni igikorwa abakozi b’iyi banki bakoze ku wa Gatanu tariki 3 Kamena 2022, aho basuye ndetse bunamira imibiri irenga ibihumbi 26.000 ishyinguye muri uru rwibutso rwa Mwulire.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi ndetse na serivise z’ikoranabuhanga muri Bank of Africa, Samuel Nkubito yavuze ko bahisemo gusura uru rwibutso kugira ngo bige ndetse banarusheho kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka gace.

Yakomeje avuga ko ibyo biboneye bibabaje ndetse biyemeje guhangana n’abapfobya ndetse bagakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Twamenye amateka y’umwijima y’ibyabaye hano ndetse nk’umuryango ni inshingano zacu guharanira ko habaho imibereho izira ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Yongeyeho ko uru ruzinduko ndetse n’inkunga Bank yatanze biri mu murongo wo kwifatanya n’abarokotse bo muri Mwulire. Ati “Nubwo bidashoboka gusimbura abagiye, ariko turagira ngo tubizeze ko turi kumwe namwe kandi ko duharanira ejo hanyu heza.”

Urwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire rushyinguyemo imibiri 26.930.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .