Bank of Africa yateye inkunga abarokotse Jenoside bibumbiye muri koperative ihinga ibihumyo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 25 Kamena 2020 saa 12:55
Yasuwe :
0 0

Abayobozi n’abakozi ba Bank of Africa - Rwanda basuye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Kinyinya bibumbiye muri Koperative ‘Twiyubake’ ihinga ibihumyo, babagenera inkunga ya miliyoni imwe n’ibihumbi 300 Frw.

Ni igikorwa cyabereye i Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kamena 2020.

Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa Rwanda , Abderrahmane Belbachir yavuze ko bisanzwe ari umuco w’iyi banki gukomeza gushyigikira abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Bank of Africa nk’umuryango, uzi ko nta cyasimbura ubuzima bw’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uretse ibyabaye, tugomba gukomera no kongera kunga ubumwe kugira ngo twubake ejo hazaza heza. Ni nayo mpamvu twe nka Bank of Africa twiyemeje gutera inkunga uyu mushinga wo guhinga ibihumyo mu rwego rwo gukomeza kubashyigikira mu kwiyubaka.”

Inkunga yatanzwe izafasha Koperative ‘Twiyubake’ mu kugura ingemwe no kwiyegereza amazi hafi kuko kuhira bigora cyane abanyamuryango bayo kuko amazi ari kure.

Mukangwije Gertrude uri mu banyamuryango b’iyi koperative yishimiye inkunga bagenewe na Bank of Africa- Rwanda avuga ko igiye kubafasha mu iterambere.

Ati “Turishimye cyane. Imana ibahe umugisha mwinshi kuko muziye igihe. Inzu twakoreragamo amazi yari agiye kuyisenya. Twarishimye cyane twumvise ko mugiye kuza. Uyu mushinga uradufasha kuko iyo hagize ugira ikibazo turamufasha, haba hari ukeneye inguzanyo tukamuguriza. Ndumva ko umushinga wacu ugiye kuzamuka kurushaho.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya yashimiye Bank of Africa ku bw’iki gikorwa yakoze.

Ati “Tugiye gufatanya n’iri tsinda tugira inama aba baturage ku buryo aya mafaranga azakoreshwa. Turabasaba gukomeza kutuba hafi kuko hari icyo bivuze. Turanezerewe kugira inshuti nkamwe kandi ndizera ko muzakomeza kutuba hafi.”

Iri tsinda rigizwe n’abantu batujwe mu Kagari ka Gasharu, barimo ababyeyi b’incike, abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abandi bagizweho ingaruka nayo. Abantu bose bahatuye bakomoka mu bice bitandukanye by’igihugu.

Bank of Africa Rwanda n’Ikigo ishamikiyeho [Bank of Africa Group] bisanzwe bikora ibikorwa by’ubugiraneza.

Bank of Africa Group ifite amashami mu bihugu 18, yose ashamikiye kuri Banki y’Ubucuruzi yo muri Maroc, BMCE Bank. Yafunguye imiryango mu Rwanda ku wa 02 Ukwakira 2015, ubu imaze gutangiza amashami 14 mu gihugu.

Iyi banki yageze mu Rwanda nyuma y’igurwa ry’Ikigo cy’Imari cyitwaga Agaseke cyari icy’Ikigo cy’Ubwishingizi SORAS nyuma y’uko yari imaze kuguramo 90% by’imigabane.

Abakozi ba Bank of Africa beretswe imigina ivamo ibihumyo by'iyi koperative
Iyi koperative ifite umushinga wo guhinga ibihumyo
Mukangwije Gertulde uri mu banyamuryango b’iyi Koperative yishimiye inkunga bagenewe na Bank of Africa- Rwanda, avuga igiye kubasha mu iterambere no gutunganya bimwe byari byarababereye imbogamizi
Niyonzima Augustin uhagarariye Ibuka mu murenge wa Kinyinya
Ruzindana Gilbert uyobora akagari ka Gasharu iyi koperative ibarizwamo
Umuyobozi w’Umurenge wa Kinyinya yashimiye cyane Bank of Africa ku bw’iki gikorwa
Bank of Africa yateye iyi koperative inkunga ya miliyoni 1.3 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .