00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bananiwe kubaka igihugu barimbura Abatutsi - Mukabalisa avuga ku butegetsi bwakoze Jenoside

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 26 June 2022 saa 05:30
Yasuwe :

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille yanenze abategetsi babi bananiwe gushyiraho gahunda zo guteza imbere abaturage bagahitamo kwimakaza ivangura n’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 26 Kamena 2022, mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Abatutsi biciwe mu Nkomero ya Gitwe, mu yahoze ari Komine Murama. Ubu ni mu Murenge wa Mukingo, Akarere ka Nyanza.

Ni igikorwa cyahuriranye no kwimura imibiri yari isigaye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nkomero, aho yajyanywe mu Rwibutso rwa Nyanza, hagamijwe kugira ngo ibungabungwe neza nk’uko biteganywa na politiki igenga inzibusto no kubungabunga ibimenyetso n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri aka gace ka Nkomero, Jenoside itangiye, Abatutsi benshi bahungiye mu yahoze ari Komine Murama bafite icyizere ko bazarindwa n’ubuyobozi ariko birangira butabarinze.

Abatutsi bari bahahungiye babonye nta cyizere cyo kubarinda batangiza uburyo bwo kwirwanaho bakoresheje amabuye ariko biba iby’ubusa baricwa.

Umuyobozi w’Umuryango Zirikana uhuza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu yahoze ari Komine Murama, Gashayija Justin, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda ari amahano ndetse bigoye kwiyumvisha uburyo ari abantu bafite ubumuntu babikoze.

Ati "Ibyo twibuka ntabwo dushobora kubyibagirwa, tubyibukira ko ari ibitwigisha. Ntabwo twumva neza ubugome bumeze kuriya ahantu bwavaga, ntabwo twumva uburyo abantu bagiye bafata abandi bakabaroha mu mazi! Ibyo twabonanye, ibyo twumva mu buhamya ni ibintu byaturenze. Ntabwo wakwemera ko byakozwe n’abantu bafite ubumuntu.”

Gashayija avuga ko ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Nkomero bugaragarira mu kuba mu myaka 28 ishize Jenoside ibaye, hakiri amatongo hirya no hino muri aka gace. Ibintu bigaragaza ko abantu bahabaga bishwe, ibyabo bigasenywa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yavuze ko ‘Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwanya mwiza wo kureba aho abantu bavuye n’aho bagana’.

Perezida w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, Nkuranga Egide yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi, igaragarira mu buryo abayikoze batatinyaga no kwica impinja n’abana.

Ati “Abantu bapanga Jenoside bakanayishyira mu bikorwa, ugera aho ubona umwana [...] Abantu b’abagabo n’abagore bakiruka imisozi birukankana akana gato kugira ngo bakice.”

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari umwanya wo kuzirikana amateka mabi u Rwanda rwanyujijwemo n’ubutegetsi bubi.

Ati “Jenoside yateguwe kuva kera, itegurwa n’abategetsi babi aho kugira ngo bashyire imbaraga mu gutekereza gahunda ziteza igihugu imbere, banatange umurongo w’uburyo bigomba gukorwamo, ahubwo bagategura umugambi wo kwica Abatutsi bose no gusenya ibyabo byose kugira ngo hatazagira n’usigara wo kubara inkuru.”

Yakomeje agira ati “Ni umugambi wari ugambiriye ko n’umwana uzavuka azajya yumva Umututsi mu mateka ndetse akabaza n’uko yasaga ariko hagati aho ngaho gutegura umugambi mbere y’uko ubica ukabamara, ugategura uburyo ubabuza amahwemo, kubabuza uburenganzira bwabo iyo buva bukagera [...] Ngira ngo ibyo byose ni akaga gakomeye kagwiririye u Rwanda kugira abategetsi nk’abo."

Mukabalisa yavuze ko ubuhamya n’amateka yihariye yo mu Nkomero no mu bice byegeranye, kubyibuka ari umwanya wo kuzirikana ko amateka yaranze u Rwanda ashaririye ariko atari ukugira ngo abo yagizeho ingaruka n’Abanyarwanda muri rusange abaherane ahubwo ari ukugira ngo bakuremo amasomo n’imbaraga zo guharanira ko bitazongera kubaho ukundi.

Mukabalisa yavuze ko ibyago u Rwanda rwagize bikageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari abayobozi babi
Imibiri 18 yari isigaye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nkomero yimuriwe mu Rwibutso rwa Nyanza
Mukabalisa yunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .