00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe tububakuyemo byateza ikibazo kinini - Musenyeri Rukamba yavuze ku butaka bunini Kiliziya itunze mu Rwanda

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 17 August 2024 saa 08:29
Yasuwe :

Musenyeri Philippe Rukamba yatangaje ko ibivugwa ko Kiliziya Gatolika ari yo itunze ubutaka bunini nyuma ya Leta bishobora kuba ari ukuri, ahamya ko ubwinshi bubyazwa umusaruro n’abaturage ku buryo hamwe baramutse babubambuye byateza ikibazo kinini muri Leta.

Ubutaka ni wo mutungo abantu bafite utajya uta agaciro ndetse bamwe bemeza ko umuhanga wo kubika ari ho ahisha ifaranga rye.

Mu baturage basanzwe nta warusha Leta ubutaka, amakuru avuga ko Kiliziya Gatolika iri ku mwanya wa kabiri mu kugira ubutaka bunini.

Inyandiko zimwe zigaragaza ko kiliziya yabonye ubutaka bwa mbere mu gihe cy’ubukoloni bw’Abadage ikomeza kubwongera cyane ku bw’Ababiligi na nyuma yaho iragura.

Itegeko rigenga ubutaka ryashyizweho n’abakoloni b’Ababiligi mu 1943 ryahaga amadini, ibigo by’ubushakashatsi n’inzego za Leta zashyizweho n’ubwami bw’u Bubiligi uburenganzira bwo gusaba umuyobozi w’abakoloni ubutaka budakoreshwa bakabuhabwa ku buntu.

Hari abavuga ko ku bw’Ababiligi ari bwo Kiliziya Gatolika yahawe ubutaka bwinshi hirya no hino mu gihugu, bituma igira amasambu menshi cyane inyuma ya Leta.

Mu kiganiro cyihariye Musenyeri Rukamba yagiranye na IGIHE ntiyahakanye ibivugwa ko Kiliziya Gatolika ifite ubutaka bunini cyane, nubwo atavuga ingano yabwo, ariko ahamya ko igice kinini gikoreshwa mu nyungu rusange z’Abanyarwanda.

Ati “Barabivuga kandi birashoboka kuko ubutaka bwacu ntabwo tubufatira twebwe gusa, nk’urugero ejo bundi Leta yubatse amashuri; amashuri menshi bayubatse ku butaka bwa Kiliziya. Ubwo butaka bwa Kiliziya tuhubaka amashuri, tukahubaka aho abapadiri baba, tukahubaka amavuriro, tugashaka uburyo bwo kubufatanya n’abakirisitu, gufasha abakirisitu guhingamo.”

“Ni ubutaka bugira akamaro kanini ntabwo ari ubwacu gusa, numva bibaye ngombwa ari ibintu bigomba kubaho abantu barumvikana nk’uko twumvikanye na Leta kuri ayo mashuri.”

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko amashuri ya Kiliziya Gatolika cyangwa ayo ifatanyije na Leta ku bw’amasezerano ari .142, angana na 28,2%.

Musenyeri Rukamba yagaragaje ko aho abaturage babuhinga ari benshi basanze baramutse babubakuyemo bishobora gukurura ikibazo kinini muri Leta, bahitamo kubareka.

Ati “Hari amasambu menshi ahingwa n’abaturage, bayiha abaturage wenda bagatanga icyatamurima gito. Tuvuge nk’i Save ni abantu benshi bahahinga kuko ni imwe muri paruwasi za mbere, ni abantu benshi cyane bayahinga ku buryo unabavanyemo byateza ikibazo kinini muri Leta kuko hari abantu iyo sambu itunze.”

Musenyeri Rukamba yahamije ko nubwo ayo masambu ahingwa n’abaturage abaruye kuri Kiliziya Gatolika.

IGIHE ntiyabashije kumenya ubuso nyakuri bw’ubutaka Kiliziya Gatolika itunze mu Rwanda ariko muri Diyosezi icyenda ziyigize, na Paruwasi zibarirwa muri 200 ihafite ubutaka bugari bwubatseho ibikorwa remezo n’ubukoreshwa mu yindi mirimo.

Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko Kiliziya Gatolika ifite abayoboke barenga miliyoni 5, bangana na 40% by’Abanyarwanda bose, igakurikirwa na ADEPR ifite 21%.

I Save aho Kiliziya Gatolika yashinzwe bwa mbere mu 1900, abahatuye barimo abahinga ubutaka bwayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .