00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe mu badepite b’u Rwanda bifuza ko Loni yashyigikira umutwe wa M23

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 5 June 2024 saa 09:11
Yasuwe :

Bamwe mu badepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bagaragaje ko bifuza kubona Umuryango w’Abibumbye (Loni) ushyigikira umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu Nteko Rusange yaganirirwagamo ku mwuka mubi uri mu mubano w’u Rwanda na Congo kuri uyu 5 Kamena 2024, aba badepite bagaragaje ko M23 irwanirira impamvu nyakuri yo kurinda Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bakomeje gutoterezwa mu Burasirazuba bw’icyo gihugu ndetse no gucyura abahungiye mu karere.

Mu bibazo bitungwa agatoki harimo abo muri Leta ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR yashinzwe n’abarimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ikaba ifite ingengabitekerezo ya Jenoside na magingo aya.

Depite Karemera Francis yatangaje ko ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri RDC (MONUSCO) ziri kurwanya M23, nyamara abarwanyi b’uyu mutwe bari kurwanira uburenganzira bwa bene wabo bambuwe uburenganzira muri iki gihugu.

Yafatiye urugero ku Rwanda, agaragaza ko mu gihe ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal bwari bwaranze ko impunzi z’Abanyarwanda zitaha, byabaye ngombwa ko ingabo za RPA/Inkotanyi zifata intwaro, zitangiza urugamba rwo kubohora igihugu, nyuma yo gutsinda rurazicyura.

Ati “MONUSCO ubu ngubu irimo irarwana na M23 ishaka kurengera Abatutsi bo muri Congo. Turayisaba kugira ngo ihindure. Ntabwo Umuryango w’Abibumbye ari wo uzacyura impunzi. Impunzi hano mu Rwanda zacyuwe na RPF. Ahubwo reka dusabe ko bashyigikira M23 kugira ngo izacyure impunzi z’Abanye-Congo bari mu bihugu bitandukanye.”

Depite Mukabalisa Germaine yasobanuye ko umutwe w’ingabo kabuhariwe wa MONUSCO uzwi nka FIB warwanyaga M23, utigeze urwanya FDLR nyamara ari yo nyirabayazana w’ibibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC.

Ati "Ari yo mpamvu FDLR irushaho kugira imbaraga kuko ikorana n’ingabo za Congo, ikingirwa ikibaba n’iyi miryango iba iri hariya. FIB yari ifite intego yo kuyirasa, ikayihashya, ntabwo yigeze iyihashya. Kuba twakongera tukibutsa Loni inshingano zayo ndetse n’ibyemezo yari yarafashe ariko bitigeze bishyirwa mu bikorwa, ntekereza ko ari ikintu cyashyigikirwa.”

Depite Hindura Jean Pierre na we yashyigikiye igitekerezo cya Karemera, agira ati “N’iyo M23 yatsindwa, n’iyo yavaho, hazavuka abuzukuru babo, bazongera bashoze urugamba. Ntabwo RD Congo izacyura impunzi ziri mu mahanga, n’iziri mu Rwanda. Byanga byakunda hagomba kuba hari umutwe ubiharanira nk’uko Jenoside RPA yayihagaritse. Dusabye ubwo bufasha ni ikintu gikomeye cyane kuko n’ubundi bavuga ko tubafasha kandi batubeshyera. Basigaye bandika ku mbuga nkoranyambaga ngo ARC/RDF nko kuvuga ko M23 na RDC ni byo birwana muri Congo.”

Uyu mudepite yakomeje ati “Impamvu ya M23 irumvikana. Ni ukugira ngo Abatutsi b’Abakongomani basubizwe uburenganzira bwabo, abari mu mahanga basubire mu gihugu cyabo, babe ku butaka bwa gakondo batekanye nk’abandi Bakongomani bose. Ndetse bakanasabirwa n’ubufasha kugira ngo bacyure bene wabo babayeho nabi.”

M23 yavutse mu 2012, isenyuka mu mpera za 2013 ubwo abarwanyi bayo bahungiraga mu bihugu by’akarere bitewe n’igitutu cy’ingabo za Loni. Yubuye imirwano kuva mu mpera za 2021.

Bamwe muri aba badepite bagaragaje ko bifuza kubona Loni ishyigikira M23, aho kuyirwanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .