00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abadepite basabye ubushinjacyaha gukurikirana abishyuye amafaranga aho bidakenewe

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 31 May 2024 saa 11:28
Yasuwe :

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2022/2023, yagaragaje amakosa yakozwe n’abayobozi mu bigo bitandukanye byatumye hishyurwa amafaranga menshi bitari ngombwa ndetse Abadepite basabye Ubushinjacyaha bw’u Rwanda gukurikirana ababigizemo uruhare.

Ubwo Ikigo cy’Igihucyu cy’Ubuzima, RBC cyisobanuraga ku Badepite bagize Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, PAC, hagaragayemo ibiti bitatu byaranduwe ahagombagaba kubakwa ishami ry’iki kigo mu Ntara y’Iburasirazuba, kimwe kikabarirwa ibihumbi 590 Frw.

Iyi raporo igaragaza ko hari miliyari 4.9 Frw yishyuwe bitari ngombwa bitewe n’imitegurire y’amasezerano itanoze.

Mu myanzuro Inteko Ishinga Amategeko yafashe tariki 29 Gicurasi 2024 harimo n’usaba ko ubushinjacyaha bukurikirana amafaranga yishyuwe ba rwiyemezamirimo bitari ngombwa.

Muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda hishyuwe arenga miliyoni 474 Frw ku mirimo itarakozwe ubwo hubakwaga inzira z’amazi muri Kigali Logistics Platform, mu gihe muri Kaminuza y’u Rwanda hishyuwe amafaranga arenga miliyoni 100 Frw ku mirimo itarakozwe mu kuvugurura amashami atandukanye yayo.

Hari kandi imirimo ifite agaciro ka miliyari 3.7 Frw yabazwe inshuro zirenze imwe ku rutonde rw’ibigomba gukorwa mu mirimo yo kubaka no gusana imiyoboro y’amazi mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo.

Muri Minisiteri y’Uburezi hishyuwe miliyoni 126 Frw arenga ku yari ateganyijwe kwishyurwa mu kubaka amashuri nderabarezi 15 n’andi mashuri agezweho 16. Muri iyi mirimo hari aho ikintu cyabariwe agaciro ka miliyoni 1.7 Frw nyamara ku isoko kigurwa ibihumbi 215 Frw.

Visi Perezida wa PAC, Uwera Beline ati “Turasaba ubushinjacyaha gukurikirana abagize uruhare mu makosa yagaragaye mu mitangire y’amasoko ya Leta mu nzego za RBC, muri WASAC Group.”

Muri RBC hatanzwe isoko ryo gutunganya amashusho n’ibindi bijyanye n’itumanaho rihabwa rwiyemezamirimo wapiganwe ku giciro kiri hejuru (miliyoni 271 Frw), mu gihe hari undi wari wapiganwe asabye miliyoni 60 Frw ariko araryimwa.

Hari kandi isoko ryo kubaka amashami ya RBC, i Rwamagana na Huye ahagaragaye ibibazo by’ibiciro biri hejuru byo gutema ibiti bitatu byishyuwe miliyoni 2.9 Frw na miliyoni 5.9 Frw yishyuwe ibikorwa byo gutunganya ahubakwa ariko ntibyakorwa uko bwuzuye.

Muri Wasac Group hari isoko ryo gusana no kwagura inganda z’amazi ryagaragayemo ibintu bifite agaciro ka miliyoni Frw byishyuwe bitakozwe ku ruganda rwa kanyabusange, hari n’isoko ryo gusana no kwagura umuyoboro w’amazi rugobagoba-Tongati-Kizibaziba mu karere ka Karongi, aho mubazi imwe yabariwe agaciro kari hagati ya miliyoni 1.1 Frw na miliyoni 1.5 Frw mu gihe ku yindi miyoboro y’amazi yakozwe muri aka karere mu gihe kimwe mubazi y’amazi yishyuwe ibihumbi 300 Frw.

Ibi byatumye hishyurwa miliyoni 23.5 Frw arenga ku yagombaga kwishyurwa kuri mubazi z’amazi 26 zatanzwe.

Muri Wasac Group hari aho baguze ibikoresho ku giciro kinini cyane bari gusana umuyoboro w'amazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .