Yageze mu nkambi ahita atangira imishinga y’ishoramari mu rwego rwo gushaka amaramuko.
Yabwiye IGIHE ati “Aha si iwacu, kimwe mu byanteye imbaraga zo gutangira gukora ni uko nasanze u Rwanda ruha n’umunyamahanga amahirwe yo gukora. Nari mfite ibihumbi 100 Frw ntangira gutanga serivisi za Mobile Money.”
Kanyeshuri yavuze ko ari umwe mu bitabiriye umushinga washyiriweho gufasha kwigira impunzi n’Abanyarwanda baturiye inkambi z’impunzi.
Ni umushinga utangirwamo amahugurwa ajyanye n’uburyo bwo gucunga imishinga ibyara inyungu, nyuma buri muryango ugahabwa inkunga y’ibihumbi 800 Frw atishyurwa yo gushora mu bikorwa binyuranye.
Ati “Nabonetse mu banyamahirwe bagomba guhabwa iyo nkunga mu 2023. Aya mafaranga [ibihumbi 800 Frw] narayafashe nyongeraho ayo nari mfite aba miliyoni 1 Frw.”
Yavuze ko yahisemo umushinga w’ubworozi bw’inkoko kuko yabonye ko mu nkambi no mu nkengero zayo bagorwa no kubona amagi kuko byabasabaga kuyakura i Kibungo.
Ati “Mu itsinda twari twarashyizwemo nafashemo inguzanyo ya miliyoni 1 Frw nongeraho n’andi ndagenda ngura imishwi 1,500, ubu zimaze amezi atanu nzitaho, kandi zigiye kumara ukwezi zaratangiye gutera.”
Ubu izi nkoko zitera ku rugero rwa 80%. Ni ukuvuga ko mu nkoko igihumbi zitera amagi, haboneka umusaruro w’angana na 820 buri munsi. Rimwe rigurishwa 145 Frw kandi yose abonerwa isoko.
Aho Kanyeshuri akorera ubu bworozi, ahafite abakozi batanu bahoraho, barimo batatu b’impunzi n’Abanyarwanda babiri.
Ati “Zikigera hano zatangiye kumpereza umusaruro nk’ifumbire dukusanya buri byumweru bibiri. Mfite isoko baraza bagapakira bakanyishura.”
“Sinjye gusa kuko n’umuryango wanjye wateye imbere, umwana wanjye yiga mu ishuri ryigenga, urebye tubayeho neza.”
Kanyeshuri yavuze ko iri terambere we na bagenzi be bamaze kugeraho barikesha ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda.
Ati “Urebye amahirwe dufite ntabwo asanzwe, u Rwanda rworohereza buri wese, rukamurindira umutekano. Urugero, ubu nkorera hanze y’inkambi kandi ntawe uraza ngo ambuze uburenganzira, dufite umugisha ugereranyije n’izindi nkambi. Nk’ubu undebye ntabwo wamenya ko ndi impunzi uretse sitati gusa.”
Uretse ubworozi bw’inkoko, Kanyeshuri anakora ubuhinzi. Avuga ko ibikorwa bye byose bihagaze agaciro k’asaga miliyoni 10 Frw.
Ati “Ararenga kuko ubu inkoko imwe ihagaze agaciro k’arenga ibihumbi 10 Frw. Urumva muri rusange arenga izo miliyoni 10 Frw.”
Uyu mushinga ugamije gufasha impunzi n’Abanyarwanda baturiye inkambi watangiye mu 2022.
Imiryango imaze guhabwa inkunga n’uyu mushinga ni 1,613 aho muri yo imiryango y’impunzi yahawe inkunga ari 1,129 [ingana na 70% by’abahawe inkunga bose] mu gihe Abanyarwanda baturiye inkambi bahawe inkunga ari imiryango 484 [bangana na 30% by’abahawe inkunga].
Ni umushinga ufite ingengo y’imari ya miliyoni 2,4 z’amadorali ya Amerika, yagombaga gukoreshwa mu gihe cy’imyaka 3.
Abatewe inkunga bafite imishinga y’ingeri zitandukanye irimo iy’ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi n’iyindi. Aba kandi banahuzwa n’ibigo by’imari.
Habimana Innocent ni umwe mu baturiye inkambi bahawe inkunga binyuze muri uyu mushinga. Ubu akora ubucuruzi bujyanye n’inyongeramusaruro z’ibihingwa.
Yabwiye IGIHE ko “Nahisemo gukora ubu bucuruzi kuko nari mbifitemo ubumenyi buhagije kandi mbikunda, mbona bishobora kuba byamfasha.”
Hashize imyaka ibiri Habimana atangiye gukora ubu bucuruzi yashoyemo ibihumbi 700 Frw.
Ati “Ubucuruzi bw’inyongeramusaruro nongeyemo n’imiti y’ibihingwa ubu bukaba buhagaze miliyoni 3 Frw zanjye.”
“Bumaze kungeza kure kuko ubu abana banjye babiri biga neza ku ishuri ryigenga. Mfite abakozi bane dukorana iyo igihembwe cy’ihinga gitangiye kandi na bo nkabahemba.”
Uyu munshinga uzakomeza kugeza mu Ukuboza 2024, ariko hari icyiciro cy’impunzi zaturutse muri Sudani, cyo kizafashwa kugeza mu mpera za 2025.
Watewe inkunga na Denmark ukaba ushyirwa mu bikorwa n’Ishami ry’u Rwanda ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi [UNHCR] ku bufatanye na Caritas Rwanda. Ukorera i Mahama mu Karere ka Kirehe na Kiziba mu Karere ka Karongi.
Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!