Iyi gahunda yatangijwe mu Ukuboza 2023, nk’umugoroba w’umuryango uzajya uberamo ibiganiro bizafasha abawugize n’abashakanye gukemura ibibazo bahura nabyo hagendewe ku nama n’ibiganiro bakura ku bandi.
Mu mwaka ushize habaga ibiganiro hafi ya buri kwezi, aho habaga hari insanganyamatsiko zitandukanye zo kuganirwaho.
Zimwe mu zaganiriweho harimo imiterere y’urugo rwiza, uruhare rw’umugabo n’umugore mu kubaka urugo rwiza no mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 haganirwa ku ngaruka mbi zayo mu muryango n’uko umuntu yazitsinda.
Hahabaye kandi ibiganiro bihuza abatarashaka baganira ku buryo bwo kubaka umuryango mwiza, guhuza intego y’ubuzima n’umuryango n’ibindi byinshi.
Mu kiganiro cyo muri Nzeri 2024 cyari kirimo abari bavuye mu itsinda rya Dr. Myles Munroe Obe [witabye Imana] wari inzobere n’umwanditsi w’ibitabo ku miyoborere, haganiriwe ku buryo bwo guhuza umuryango, ishoramari no kumenya intego y’ubuzima.
Umugoroba w’umuryango wa nyuma wiswe ‘The Last Dance’ wabaye ku wa 29 Ugushyingo 2024, ukaba wari ufite insanganyamatsiko igaruka ku kubaka umuryango uhamye.
Hubert Sugira Hategekimana yavuze ko ibiganiro byagiye biba, hari umusaruro byatanze.
Yagize ati “Ingaruka nziza twabonye muri ibi biganiro ni uko hari imiryango yaje yaratandukanye igasubirana, ibyo byo ntacyo wabona wabinganya. Twagiye twakira ubutumwa bwinshi cyane butugaragariza umusaruro mwiza w’ibiganiro twateguraga, cyane ko buri kiganiro uko cyarangiraga twahaga abantu urubuga rwo gusangiza ibyo bize.”
Yongeyeho ati “Umunsi twagize ‘Kigali Singles Night’ hari umwe watubwiye ngo mu kiganiro byari nko kuganira n’ababyeyi atigeze agira. Ibyo ni ikintu gikomeye. Hari benshi baje muri ibi biganiro kuva byatangira kugeza ubu.”
Hategekimana yakomeje avuga ko “Hari undi watubwiye ngo buri kwezi habaga ibi biganiro niho we n’umuryango we basohokera. Ibyo ni ibintu byiza bituma umuryango ukomera.”
Yavuze ko hari byinshi biri gutegurwa, ndetse ateguza ko ibi biganiro bizagaruka mu isura nshya, intego ari uku bigera ku bantu benshi kandi mu buryo buboroheye.
Ati “Uyu munsi twagize ikiganiro cya nyuma kubera ko dushaka guhindura uburyo bwo kuzana iki kiganiro. Twabonye hari ibikibura urebye uko dushaka kwegereza abantu ubumenyi n’ibyo biganiro, turimo turashaka uburyo bwagutse twabikoramo.”
Hari igiciro cyajyaga gishyirwaho ku bashaka kwitabira ibi biganiro byaberaga muri Park Inn Hotel.
Mu mugoroba wa nyuma abatanze ibiganiro barimo Hubert Sugira Hategekimana, Pst Hortense Mazimpaka, Pst Alain Numa washinze umuryango w’abana bavutse ku banyamahanga n’Abanyarwanda, Prof. Alfred Bizoza, ndetse n’umunyamakuru Patience Sindayigaya.
Ababaye afatanyabikorwa ba ’Kigali Family Night’ bashimiwe
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!