00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamumwiciye mu maso bamusaba kumuhamba: Akaga Mukacunda yahuye nako muri Jenoside

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 28 June 2022 saa 08:14
Yasuwe :

Mukacunda Chricentha wari ufite imyaka 18 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga mu Nkomero mu cyahoze ari Komine Murama (ubu ni mu Karere Nyanza). Ni umwe mu basobanura neza akaga gakomeye k’abanyuze mu bihe byo guhigwa, kurara mu bihuru n’ibindi.

Ubuhamya bwe yabutanze ku Cyumweru tariki 26 Kamena 2022, mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Abatutsi biciwe mu Nkomero ya Gitwe, mu yahoze ari Komine Murama. Ubu ni mu Murenge wa Mukingo, Akarere ka Nyanza.

Avuga ko muri aka gace ko mu Nkomero, Jenoside yatangiye itinze ariko biza kugeraho ibitero biratangira, Interahamwe zikajya zirirwa ziruka ku gasozi zifite intwaro gakondo zirimo imihoro n’ubuhiro, kugira ngo zice Abatutsi.

Byageze aho nyina amujyana muri bene wabo kure gato yo mu Nkomero ariko naho hari muri Komine Murama. Aho bari bamujyanye kumuhisha hari ku mugabo w’Umuhutu witwa Israel.

Ati “Najyanyeyo na murumuna wanjye wo kwa data wacu, tugezeyo twahabaye nk’iminsi itatu, Israel akabyuka akadusengera, umugore we akabyuka akatwambura inkweto. Iyo twashyiragamo inkweto, umugore we yarazaga ati nta soni, ubwirasi bwanyu buhoraho? Ubwo inkweto twazikuyemo turazimusigira.”

Yakomeje agira ati “Mu gitondo cyo kutwirukana kugira ngo tuzahave, wa mwana murumuna wanjye yanyaye ku musambi nijoro. Bahita badufatira ingamba batubwira ko tutemerewe kongera kuharara. Twaramanutse tujya muri Base [umugenzi uzwi ku izina rya Base].”

Mukacunda avuga ko aho muri Base bahahuriye n’abandi Batutsi bari bahahungiye ariko bitewe n’uburyo hatari hihishe cyane hahise haza ibitero bine birimo ikivuye i Murama, Bweramana na Kigoma birabahasanga.

Ati “Nabyo byaraje bidukubira hamwe muri Base, ndetse abagabo bashaka no kuvuga ngo tubanze turwane, bashyira hasi amacumu bari bafite bayashyira mu mazi aragenda [….] baratema, abo bananiwe baducamo ibice kugira ngo buri muntu ajye iwabo. Ubwo wa mwana murumuna wanjye, naje kubura irengero rye.”

Mukacunda avuga ko baje kuba aho kuri Base ariko ahungira mu rusengero rw’i Nyabitare kuko babizega ko nta kibazo bazagira.

Ati “Mu gihe twicaye dutegereje imodoka ngo itujyane haba haje ikindi gitero kivuye kuri Base gishoreye abantu benshi cyane, ubwo bahise badushushubikana, batuvana mu rusengero mo hagati batujyana imbere y’urusengero baraturyamisha. Uwageragezaga kwiruka baramutemaga.”

Yakomeje agira ati “Twaryamye hasi, bahera ku murongo. Muri njye numvaga ijwi rimbwira ngo nturi bubabare, ndangije , ubwo bahereye ku murongo baratema, bageze mo hagati baratubwira ngo abasigaye ni mubyuke musange ziriya Nterahamwe.”

Yavuze ko icyo gihe bazamutse basanga izo Nterahamwe ariko bazigeze iruhande ziba zibonye umugabo ziramwirukankana, abo bagore n’abakobwa zibasiga aho gutyo ari nabwo Mukacunda yahise yigira inama yo gusubira iwabo.

Ati “Naragiye nza gusubira iwacu mba ngeze ku matongo, nsangayo abagore ba data bacu, bari abagore batatu n’abana babo bo bararushye barananiwe kwirukankana n’abana byarabayobeye, baragarutse ngo biturire aho ngaho.”

Avuga ko ubwo yari akigerayo, hahise haza igitero kirimo abantu bari baturanye. We n’umwana muto bari kumwe bihishe mu muringoti.

Ati “Baragiye barabegera, babakoreye ibintu bibi cyane. Barabanje bafata abana, babwira abo bagore ko nta kintu bagiye kubatwara ariko bagiye kwirasira abana […] abadamu babicaza hariya, noneho bafashe ubwana barabanza barabutemagura, ubwo ba nyina bari bicaye, barangije abana bamaze kubatemagura bahita bafata ba bagore […]barabica.”

Mukacunda avuga ko icyo gihe we n’uwo mwana, icyo gitero kitigeze kibabona, nyuma kimaze kugenda nabo bahita bahunga berekeza ahitwa Rubaye ari naho baje guhurira n’ikindi gitero.

Ati “Uwo mukingo ntabwo twawuvuyemo, twarakomeje tuwuryamamo, bumaze nko ku mugoroba, turongera dusubira kuri duwani tugiye kureba ba bagabo twaragiye tugeze muri Rubaye, tuhasanga ikindi gitero, baravuga ngo mwicare.”

Yakomeje agira ati “Twicaye bahita bazana umugabo muremure cyane, yari uw’i Karambi, ntabwo nigeze menya izina rye […] muremure cyane bamukuye mu ishyamba, baraza bamutereka iruhande rwacu, barabanza baramucocagura, baramutema bimwe bibi, barangije barambwira ngo njye ntacyo bantwara nimuhambe.”

Mukacunda avuga ko yumvise ko we bataramwica yahise afata isuka aracukura ahamba uwo mugabo bari bamaze kwica urubozo.

Ati “Nafasha isuka, ndacukura, ariko byari nko guca akarongo ahasigaye ukamushyiramo [….] twaramucukuriye ndangije ndakurura, ageze hahandi hacukuye, nshyiraho udutaka, barangije barandeka ngo ngaho genda.”

Mukacunda avuga ko kuva uwo munsi yakomeje ubuzima bwo kwihisha kugeza ubwo yarokorwaga n’Inkotanyi.

Kuri ubu ashimira ubuyobozi bwahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi, bukaba bukomeje kubanisha neza Abanyarwanda no kubafasha mu kubaka igihugu cyasenywe n’ubuyobozi bubi.

Mukacunda Chricentha yatanze ubuhamya bwe mu muhango wo kwibuka Abatutsi biciwe mu Nkomero mu gihe cya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .