Igisigo cya Bamporiki mu kwifuriza Perezida Kagame isabukuru nziza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ukwakira 2020 saa 05:44
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, yifurije isabukuru y’amavuko Perezida Paul Kagame, abikora mu buryo budasanzwe bw’ubusizi.

Bamporiki ni umwe mu bayobozi batandukanye bifurije isabukuru Perezida Kagame wujuje imyaka 63 kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Ukwakira 2020.

Mu magambo azimije ya gisizi, Bamporiki yashimiye Perezida Kagame watumye u Rwanda rugira agaciro ku ruhando mpuzamahanga, mu gihe rwafatwaga nk’urugiye kuzima.

Abinyujije kuri Twitter yagize ati “Kwakira kwatwakiye,ukaakira Intwari dukesha uko Rwemye uku, mpira mpangare kwifuriza uwatumye u Rwanda rwandana ishema, Isabukuru nziza. Uwatwaye u Rwanda aho rwakabaye rwarandiye, hakabura umugabo, kugeza Rutegereje uyu Mugaba.Gwiza uburame @PaulKagame. Bundura, nagura utoze iteka.”

Perezida Kagame yavukiye i Nyarutovu muri Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama, ubu ni mu Karere ka Ruhango. Wari umunsi w’amateka kuko ari bwo Rutagambwa Deogratias na Asteria Rutagambwa bibarutse bucura mu bana batandatu. Mu 1959, umuryango wa Perezida Kagame wahungiye muri Uganda ubwo Abatutsi bahigwaga mu gihugu, bamwe bakicwa abandi bakameneshwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .