Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ugushyingo 2020, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro icyumweru cy’ibikorwa by’ubwitange n’ubukorerabushake mu Karere ka Musanze.
Uyu muhango wabanjirijwe n’umuganda wo kubakira abana b’imfubyi babarizwa mu rubyiruko rw’abakorerabushake batagiraga aho baba.
Bamporiki yaganirije abaturage n’abiganjemo urubyiruko imyitwarire yaranze abakurambere bitangiye u Rwanda.
Yagize ati “Umuntu ashobora kwibaza ati ko ndi umuturage, ntarize, nta mushahara mbona, nakorera u Rwanda mu bwitange gute? Hari ikintu natekereje kiba mu madini cyo gutanga icya cumi, aho uwakoreye ibihumbi 100 Frw, ibihumbi 10 Frw aba ari iby’idini, uwakoreye miliyoni 1 Frw agatanga ibihumbi 100 Frw, uwakoreye 1000 Frw agatanga igiceri 100 Frw, abo bantu imbere ya shebuja barangana.’’
“Navuze ku cya cumi kugira ngo mbisanishe no kwitanga, kugira ngo natwe umuntu abashe gukorera u Rwanda mu bwitange ni uko yitanga uko angana. Niba ubushobozi bwawe ari ukureba abana muturanye basa neza batagira umwanda, iherezo ni uko u Rwanda ruzagushimira ko wakoze ibyo ushoboye. Niba uri umuntu mukuru udashoboye gucyaha abato ku ruhembe ukwiye kurasaniraho uravunisha abandi.’’
Bamporiki mu mpanuro ze yavuze ko mu kwitanga nta guhatira umuntu gukora icyo adashoboye ahubwo yagayirwa kuba atarabikoze kandi abishoboye.
Ati “Nta muntu ukwiriye kuvunisha undi kandi abakurambere bacu baratubereye ba rugero rwiza, biteye ubwoba cyane iyo umuntu adakoresheje imbaraga ze yitangira u Rwanda, kuko umuntu utekereza ko yakora utwe, yabaho abandi batariho, aba ahemuka cyane kuko nibyo byishe u Rwanda.’’
Turiho Matias w’imyaka 84 y’amavuko utuye mu Murenge wa Kinigi ashimangira ko ubwitange bw’abakurambere b’u Rwanda aribwo ababakomokaho bigiyeho, bagacungura igihugu cyari cyibasiwe n’icuraburindi.
Ati “Abakurambere bacu babayeho baharanira ko u Rwanda rwaguka, bagakoresha imbaraga nyinshi mu kurwanira igihugu cyabo, birinda banarwanya uwabinjirira agasenya ubumwe bwabo, ninabyo byatumye ubwo habagaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igihugu kigahinduka icuraburindi, urubyiruko rwafashe iyambere mu kuyihagarika byose babikomoye ku bwitange babonanye abakurambere, natwe nibwo bugomba kuturanga n’abadukomokaho.’’
Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Musanze, Byiringiro Robert, avuga ko ibikorwa by’ubwitange n’ubukorerabushake bikwiye kubaranga igihe cyose, baharanira kuba umusemburo w’iterambere.
Yagize ati “Ibikorwa by’ubukorerabushake n’ubwitange bikwiye kuturanga aho turi hose, tugera ikirenge mu cya bakuru bacu bitangiye igihugu bakakibohora ingoyi y’umwanzi, kugeza uko tukibona uyu munsi. Natwe intego yacu ni ukwitanga dufasha abatishoboye nk’uko mwabonye twubakira umuryango w’abana bibana batagiraga aho kuba, tubikora tugamije kwihutisha iterambere ry’abaturage. Twigomwa bike mu mbaraga dufite tubera urugero rwiza barumuna bacu nk’uko natwe tubyigira kuri bakuru bacu.’’
Umunsi mpuzamahanga w’ubwitange n’ubukorerabushake wizihizwa buri mwaka hirya no hino ku Isi, mu Rwanda wizihijwe ku nshuro ya karindwi.
Kuva mu 2018, mu Karere ka Musanze aho uyu munsi wizihirijwe, mu bikorwa by’ubwitange n’ubukorerabushake hubatswe inzu z’abatishoboye zisaga 100 n’ibindi bikorwa by’ubukangurambaga bigamije kwigisha abaturage kwigira no kwiteza imbere.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!