Bamporiki yatangaje aya magambo nyuma y’umunsi umwe ahagaritswe ku mirimo ye. Ni icyemezo cyafashwe ku wa 5 Gicurasi 2022.
Akimara guhagarikwa, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwatangiye kumukoraho iperereza aho akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.
Mu butumwa yanditse abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Bamporiki yemeye ko yakoze icyaha, anagisabira imbabazi.
Yagize ati "Nyakubahwa Umukuru w’u [email protected], Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye."
Nyakubahwa Umukuru w'uRwanda @PaulKagame, Narahemutse. Umutima wanze kumpa amahwemo. Bavandimwe, Nshuti zanjye, namwe abankurikira kuri uru rubuga, Nakoze icyaha cyo kwakira indonke. Nkaba ntafite irindi jambo navuga usibye Kubasaba mwese imbabazi. Ndatakambye.
— Bamporiki Edouard (@Bamporikie) May 6, 2022
Aya magambo yayanditse mu gihe afungiye iwe mu rugo ndetse iperereza ku byo akekwaho rikomeje.
RIB igitangaza ko Bamporiki akurikiranywe, Umuvugizi w’uru rwego, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko umugenzacyaha yamutegetse kutarenga urugo rwe.
Ati “Mu gihe cy’iperereza n’iyo haba hari impamvu zikomeye zo gukeka ko umuntu yakoze icyaha cyangwa ko yagerageje kugikora, Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha ashobora gutegeka ukekwa ibyo agomba kubahiriza. Bimwe mu byo Umugenzacyaha yamutegetse, harimo no kutarenga imbago z’urugo rwe.’’
Icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, Bamporiki yemeye ko yakoze, aramutse agihamijwe n’inkiko yahanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Bamporiki w’imyaka 39 yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco mu mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu ku wa 04 Ugushyingo 2019.
Mbere yari Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, umwanya yagiyeho mu 2017 ubwo Perezida Kagame yari amaze gutorerwa manda ye ya Gatatu. Hari hashize imyaka ine Bamporiki ari Umudepite.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!