Bamporiki yasabye urubyiruko kumenya gufata ibyemezo bikwiye bizababeshaho ejo

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 Ugushyingo 2019 saa 08:20
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki yabwiye urubyiruko cyangwa undi muntu wese ushaka gutera imbere no kugera ku nzozi ze kumenya gufata imyanzuro ikwiye mu gihe gikwiye.

Yatanze ubu butumwa kuri iki Cyumweru nyuma y’ikiganiro cyatanzwe n’impuguke zagarutse ku ‘Kwiga nk’inzira yo kugera ku ntsinzi’, zishishikariza urubyiruko kumenya abo aribo ndetse n’uburyo bashobora kugera kuri byinshi mu buzima bwabo.

Iki kiganiro cyari kiyobowe na Pastor Ndayizeye Emmanuel, kirimo impuguke akaba n’umwarimu muri Kaminuza, Prof Bizoza Alfred , Prof Kigabo Thomas, Pasiteri Hubert Sugira na Pasiteri Gakwaya Jean.

Pasiteri Gakwaya yavuze ko urubyiruko rw’iyi minsi rukeneye kubanza kwiga abo bariho kugira ngo bazabashe kugira ahazaza heza kandi babashe no kugira imiryango myiza.

Prof Bizoza yavuze ko urubyiruko cyangwa undi muntu wese ushaka kugera ku ntsinzi mubyo akora agomba kurangwa n’imyitwarire myiza, kurangwa n’indangagaciro no kumenya guha agaciro ibyo bakora kandi bagakora cyane.

Ati “Ntabwo wakwicara ngo uvuge uti njyewe narose kuzaba umuntu w’icyitegererezo ngo ubyuke koko wabaye we. Ntabwo bishoboka ahubwo ukeneye guhaguruka ugakora, ugakora cyane kugira ngo ugere kucyo wifuza.”

Prof Kigabo, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’ubukungu muri BNR, yavuze ko urubyiruko kimwe n’abandi bantu bakuru bakunze kugira indwara yo gutsindwa mbere yo gukora.

Ati “Kuri njye gutsindwa ntabwo mbibona nk’ikibazo, ahubwo ikibazo ni uko abantu batsindwa mbere y’uko batangira gukora.”

Yabwiye abakiri bato ko nta yindi nzira yabageza ku ntsinzi atari ugukora cyane kandi bakwiye kubitangira hakiri kare.

Bamporiki yabwiye abakiri bato ko ibyo bifuza kuba byo byose hari abari byo uyu munsi bityo bakwiriye kwigira kuri abo.

Ati “Aha ndimo kuganira n’abayobozi cyangwa abazaba abayobozi mu bihe biri imbere, ariko ndagira ntange inama ku bantu bayobora cyangwa bazayobora, ibintu byose mwufuza kubabyo hari umuntu baribyo.”

Yasabye by’umwihariko urubyiruko kurangwa n’imyitwarire yo gutekereza kabiri igihe bageze mu bihe byo gufata ibyemezo bikomeye.

Yagize ati “Uko ntsinda ikigeragezo cyanjye uyu munsi, bimpa igishoro cy’uko nzabaho ejo, burya iyo umuntu agize ibyago akazamurwa mu ntera abeshya, aba abonye urubuga rwo kwibiramo.”

Yakomeje agira ati “Ibyo dukora nk’abantu bari mu Isi ni ukubwira Imana ngo intege nke zanjye ziri he? Kugira ngo ejo tutazatungurwa n’abatuyobora bakadusanga mu makosa yacu. Buriya abakurambere bacu bavuze ko iminsi y’inzara imarwa no kuburara, iminsi yo guceceka igomba kumarwa no guceceka. ”

Ibi biganiro byateguwe n’Umuryango SEM (Students Empowerment Mission), ufasha mu gutyaza urubyiruko ruri mu mashuri yisumbuye bashyirirwaho uburyo bwo kuganirizwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye, inararibonye n’abayobozi b’Amadini.

Umuyobozi w’Umuryango SEM, Byabeza Levis Pasteur yavuze ko gahunda nk’iyi yo guhuza urubyiruko kugira ngo ruganirizwe n’abayobozi batandukanye ari gahunda imaze imyaka ibiri kandi benshi mu babyitabiriye byarabahinduye mu mitekerereze no mu mikorere.

Uyu muryango usanzwe ugira ibikorwa bizwi nka ‘Inspiration Lab’ bihuza urubyiruko rukaganirizwa n’abantu bafite ubunararibonye butandukanye.

Ndayishimiye Rosine ukunze kwitabira ibi biganiro yabwiye IGIHE ko byamufashije kuba indashyikirwa mubyo akora ndetse yanatangije ibikorwa by’ubucuruzi.

Ati “Mu ishuri rimwe na rimwe ntabwo batwigisha uko twashyira mu ngiro ariko kuza hano tugahura n’abantu nk’aba bafite ibyo bagezeho bakoreye igihugu bakatuganiriza,mbese navuga ko ari nko kwiga bwa kabiri kandi biradufasha cyane.”

Ubuyobozi bw’Umuryango SEM bushishikariza urubyiruko kujya rwitabira ibiganiro nk’ibi kuko bifasha kwagura imitekerereze ndetse no kumenyana n’abantu batandukanye.

Abantu batandukanye biganjemo urubyiruko bitabiriye ibi biganiro
Inararibonye mu bijyanye n'ubukungu ndetse akaba n'Umuyobozi Mukuru w'ishami ry'ubukungu muri BNR, Prof Kigabo Thomas aganiriza abitabiriye
Bamporiki n'umugore we bari bitabiriye ibi biganiro
Pasiteri Gakwaya yasabye urubyiruko kwiyiga rukabanza kwimenya kuko aribyo bizabafasha kumenya aho bajya n'ibyo bashaka kugeraho
Bamwe babaga bandika ibivugwa n'impuguke zatangaga ibiganiro
Pasiteri Ndayizeye Emmanuel niwe wari uyoboye ikiganiro cyari cyahawe umutwe ugira uti 'Learning as Pathway to any Success'
Prof Bizoza Alfred uyobora ubushakashatsi mu kigo cy'Igihugu cy'Ubushakashatsi (IPAR), na we yatanze impanuro ku rubyiruko
Bamporiki yabwiye urubyiruko ko gutinda mu kwibaza ku bandi bageze ku bintu bituma batabasha gukora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .