Bamporiki yamaze impungenge abibazaga kuri politiki y’ibyiciro by’ubudehe

Yanditswe na Habimana James
Kuya 4 Gashyantare 2020 saa 01:23
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yamaze impungenge abavuga ko ibyiciro by’ubudehe biriho uyu munsi, byaba bisa n’ibyariho mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari na byo byaje kuba imwe mu ntwaro yagejeje igihugu muri aya mahano.

Tariki 30 Mutarama 2020, mu kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara hateraniye urubyiruko 400 ruhagarariye urundi mu Ntara y’i Burasirazuba n’Umujyi wa Kigali.

Byari mu kiganiro cyagarutse ku kumenya amateka y’igihugu no kuyubakiraho ahazaza hacyo muri gahunda ya “Rubyiruko Menya Amateka Yawe”.

Ni ikiganiro cyari kirimo abayobozi barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, Umujyanama wa Perezida mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène.

Muri iki kiganiro, uwitwa Ingabire Grace wo mu karere ka Bugesera, yavuze ko kera mu Rwanda wasangaga bagabanya abanyarwanda bashingiye ku mitungo bafite, niba ufite inka nyinshi ukaba Umututsi, wagira nke ukaba Umuhutu.

Ingabire yagize ati “Uyu munsi hari gahunda guverinoma yazanye yo gushyiraho ibyiciro by’ubudehe bashingiye ku mitungo umuntu afite bakavuga bati uri mu cyiciro runaka, nagize ikibazo nshaka kumenya itandukaniro rihari n’ibyariho mbere.”

Bamporiki mu kumusubiza, yavuze ko na mbere abakurambere bari bafite ubuhanga bukomeye cyane, buvuga uburyo umunyarwanda yareshya na mugenzi.

Avuga ko biriya byiciro by’Abahutu n’Abatutsi n’Abatwa, byahindukaga bitewe n’uko umuntu yagwije umutungo, cyangwa bitewe n’uko Inka ze zagabanutse.

Avuga ko iyo ugiye no mu bihugu by’ahandi bagira politike zo kuzamura abaturage babyo, kugira ngo abakize badakomeza kwiharira ubukire bonyine.

Bamporiki avuga ko ibi bintu byo gushyira abantu mu byiciro bamwe Abahutu, Abatwa cyangwa Abatutsi, byaje mu 1930 aho byashyirwaga no mu irangamuntu.

Yagize ati “Uramutse ugize ibyiciro mu baturage bitagamije kubavana mu mibereho runaka barimo ngo bajye mu mibereho myiza nibwo byateza akaga, ariko ibyiciro byacu ubwo byashyirwagaho leta yari ifite politike ivuga ngo, ni gutwe twese twajya mu cyiciro cya mbere cy’imibereho tukabaho neza twese.”

“Kubera ko ari urugendo, uwo mu cyiciro cya mbere agomba gufasha uwo mu kindi, uwo mu cya kane ntabwo twamumenya atakigiyemo ngo noneho tugire inshingano zo kumufasha, iki cyaba ikibazo mu gihe yaba atari politike nzima, ariko nitwumva ko abari mu cyiciro cya kane cy’imibereho dufite inshingano zo kubazamura nta cyo bizaba bitwaye.”

Avuga ko gahunda ihari ni ukugira ngo abantu babamenye ariko banabafashe.

Ati “Bitandukanye na Repubulika ya mbere n’iya kabiri yashutswe n’abakoloni, kuko bamenyaga umuntu icyiciro arimo, barangiza bakanamwica cyangwa bakarushaho kumubeshaho nabi.”

Bamporiki asanga uyu munsi ibyiciro bidakwiye gutera abantu ubwoba, kuko leta y’u Rwanda irimo kurwana n’uko abantu baza mu cyiciro kimwe cy’imibereho myiza ariko biciye mu kuzamurana.

Bamporiki yavuze ko abantu badakwiye guterwa impungenge n'ibyiciro by'ubudehe biriho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .