Bamporiki yakomoje ku mutwaro ukiremereye abana bavutse ku babyeyi bakoze Jenoside

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 7 Mata 2020 saa 07:08
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard, yagarutse ku mutwaro ukiremereye abana bavutse ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, batarakira ibyabaye bikabagiraho ingaruka kandi nta ruhare babigizemo.

Mu kiganiro yatanze kuri RBA, Bamporiki yavuzeko ubwo yatangiraga kwandika igitabo yise Mitingi Jenosideri gikubiyemo ubuhamya bw’abakoze Jenoside, yifuje ko aya mahano yagwiriye u Rwanda adakomeza kureberwa gusa mu buhamya bw’abayakorewe, kuko hari n’abayabonye akorwa ntibayagiremo uruhare.

Yavuze ko abantu bavutse ku bakoze Jenoside bagize ipfunwe rikomeye, kubera ko iyo umuntu wawe akoze icyaha utabizi, aho ubimenyeye bikuremerera.

Ati “Ni ukuvuga ngo hari ibintu umuntu adahitamo, ariko ukazajya kwisanga uremerewe n’ibintu utagizemo uruhare. Intambwe ya mbere rero ni ukwitandukanya nabyo, urwo ruziga rw’urwango ruzenguruka ukarucamo kabiri. Ibisigaye rero kwandika biroroha kuko uba wandika umutima wawe utaremerewe.”

“Kubyarwa n’umuntu yaragize nabi - kuko byo kugira nabi ntibiguhagarika kubyara - noneho ukavuka ku muntu akagira nabi waravutse, byanze bikunze bigukururira akaga gakomeye mu mitekerereza yawe no mu mibereho yawe, kugeza witandukanyije nabyo.”

Bamporiki yavuze ko yandika igitabo, yari afite igitekerezo cyo kucyandika mu bice bibiri, kirimo ubuhamya bw’abagize uruhare muri Jenoside n’ubw’abana babo.

Gusa ngo bamwe barabyanze, bavuga ko badashobora kujya hamwe n’abajenosideri kuko ubu bari mu miyoborere myiza kandi bafite imitekerereze mizima. Ibyo ngo bituma hari n’ukwibwira, yagera kuri Se bikamera nk’aho atamufite.

Ati “Mu by’ukuri, kuba So yagize nabi ntabwo wavuga ngo si so, ariko kwitandukanya na we mu migirire, byahera ku kubanza kumwemera kuko buriya tugize abantu batemera ababyeyi babo, amateka yacu nayo yazagira ikibazo. Twazagira abantu batagira aho bavuka.”

“Reka twemere umwana Inkotanyi zatoraguye mu nzira zitazi aho zimukuye, tuzamufata nk’aho ari igisekuru gikomotse ku butabazi. Ariko umwana ufite se ufunze umwihakana, ufite nyina ufunze umwihakana, agiye kugoreka amateka kuko tuzamufata nk’utagira aho aturuka, kandi yari kujya ahagarara akavuga ati ’ababyeyi bacu bagize nabi, ariko twakuze ku ngoma nziza igira neza, dufite aho twahera tutongera kugira nabi’.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo Ishinzwe kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, yasabye urubyiruko kwitandukanya n’ibikorwa by’ababyeyi bagize nabi, atanga urugero ku buhamya buheruka gutangwa mu Umushyikirano, n’umwana wa Gen Ntawunguka Pacifique uyobora FDLR.

Ati “Se aracyayoboye abitwa ingabo, ni imitwe yitwaje intwaro ariko ikigendera ku ngengabitekerezo ya Jenoside, ntarabireka. Ariko abana be bari mu gihugu, barize kubera igihugu, bagatanga ubuhamya bakavuga bati ‘data ni data, ariko imyitwarire ye, abo ayoboye, imitekerereze ye, ntabwo ari iyacu, turamusaba no kuba yahinduka.”

“Ndasaba urubyiruko rwose rukiboshywe n’imyemerere y’aba babyeyi babo, ya bene wabo bakibabeshya, ko bakwiye guhinduka, bakabona ko igihugu cyacu, ni igihugu cya buri munyarwanda, cy’abanyarwanda bose, kibakunda, cyifuza ko bagikorera, bakabaho neza.”

Yanakomoje ku kiganiro aheruka gutanga i Mutobo ahakirirwa abavuye mu mitwe yitwaje intwaro, avuga ko aheruka gutangayo ikiganiro, abakiri bato bagahindukirana ababayoboraga mu mashyamba, ko bababeshye ngo bakunde bagume mu mashyamba, bakiyemeza kwitandukanya n’ibitekerezo byabo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco Bamporiki Edouard, yagarutse ku mutwaro ukiremereye abana bavutse ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .