00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamporiki yagiriye inama abanyamadini bifuza ko urubyiruko ruva mu byaha

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Ukuboza 2021 saa 02:08
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’urubyiruko, Bamporiki Edouard yabwiye abanyamadini bifuza impinduka mu rubyiruko, kubanza kuberera imbuto kugira ngo babarebereho.

Yavuze ko igihe cyose abanyamadini bazigisha urubyiruko ibitandukanye n’ibyo bakora, nta musaruro ufatika bizatanga.

Yabitangaje ku Kabiri, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro inama mpuzamahanga y’urubyiruko ruri mu muryango Youth for Christ International (YFC).

Iyi nama yitabiriwe n’urubyiruko rwo mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika ruyoboye urundi muri YFC. Iyi nama y’iminsi itanu iri kwiga ku kuyobora urubyiruko hifashishijwe indangaciro za gikirisitu.

YFC ihuriza hamwe urubyiruko rwa gikirisitu rukorera hirya no hino ku Isi mu gukwirakwiza inkuru nziza y’agakiza mu rubyiruko, kugira ngo rukurane indangagaciro nziza.

Umuyobozi w’Umuryango Youth for Christ International Ishami ry’u Rwanda, Jean Baptiste Mugarura yavuze ko ari iby’agaciro kuba urubyiruko rutandukanye rwabashije guhurira hamwe nubwo Isi igihanganye n’icyorezo cya Covid-19.

Mugarura yavuze ko aya mahugurwa aziye igihe kuko urubyiruko ruyakeneye cyane by’umwihariko muri ibi bihe bigoye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n’urubyiruko, Bamporiki Edouard, yavuze ko kuba ibihugu byinshi bya Afurika bigizwe n’urubyiruko ari umukoro ukomeye ku bayobozi mu nzego zose.

Yavuze ko iyo urubyiruko ruyobowe nabi, umusaruro warwo nawo uba mubi nk’uko byagenze mu Rwanda ubwo habaga Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Iyo uri umuyobozi mubi uko byagenda kose wica abo uyobora haba mu buryo bugaragara cyangwa mu mutima.”

Yavuze ko ubundi umuyobozi mwiza, ari umenya icyo uwamutumye (boss) ashaka n’intego afitiye abo ayobora, akaba ari zo akurikiza.

Ati “Nta kintu ugomba gukora umuyobozi wawe atakizi. Niba umuyobozi wawe ari Imana, gerageza ko ibyo ukora byose ibanza kubimenya. Nukora ibintu umuyobozi wawe atabizi, uzahura n’akaga.”

“Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye igihugu cyuzuye abakirisitu, benshi barimo n’abari abayobozi b’amadini ubu bari muri gereza. Icyabiteye ni uko bakoze ibintu batabajije umuyobozi wabo (Imana) ngo abafashe kubona igisubizo muri ibyo bihe byari bigoye.”

Yavuze ko impamvu benshi mu bayobozi barimo n’abanyamadini bigisha urubyiruko ntirwumve, ari uko barubwiriza ibihabanye n’ibyo uwabatumye ashaka cyangwa bidahuye n’uko nabo bitwara muri sosiyete.

Ati “Ugomba kumubaza, ukabaza Imana yo Muyobozi wawe. Niba uyibajije ntigusubize egura hakiri kare. Nuyobora urubyiruko utabajije Imana, ni hamwe rutazakumvira, urusange mu biyobyabwenge, mu nda zitateguwe n’ibindi. Ibyo rero kubibavanamo birasaba ko tubabera urugero, ntituvuge ibyo tudakora. Ibyo dukora, bo bazabikorana ingufu nyinshi.”

Umuyobozi wa Youth for Christ International mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Luc Dushimerugaba yavuze ko muri iki gihe urubyiruko rukeneye abantu baruba hafi, bakarufasha guhangana n’ibibazo birwugarije.

Ati “Urubyiruko ruradukeneye cyane ngo turube hafi mu buryo bw’umwuka, nibwo tuzabona impinduka. Kugira ngo bigerweho hakenewe ubuyobozi buhamye.”

Yongeyeho ati “Uyu munsi urubyiruko rwirukira kuri Google rushakisha ibintu bitatu gusa. Icya mbere ni ukubaza ngo ‘Ese Imana ibaho?’, ‘Twakwiyahura dute?’ ndetse n’Imibonano mpuzabitsina. Ni inshingano zacu rero kubageraho kugira ngo tubavane muri iyo sayo tubazanire Yesu.”

Yavuze ko ibyo bidashobora kugerwaho hatabayeho ubuyobozi bukomeye bubera urugero urubyiruko.

Iyi nama mpuzamahanga y’urubyiruko rwa gikristo yitabiriwe n’abaturuka mu bihugu birimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Tanzania, Kenya, Ethiopia, RDC, Ethiopia na Sudani y’Epfo.

Ethiopia ni kimwe mu bihugu byitabiriye iyi nama
Bamporiki yavuze ko ubuyobozi bwiza ari ubumenya icyo uwabutumye ashaka
Mugarura yavuze ko urubyiruko rukeneye ubuyobozi burwerera imbuto muri ibi bihe Isi yugarijwe n'ibibazo
Ubuyobozi bwa YFC bwageneye impano ya Bibiliya Bamporiki
Luc Dushimerugaba yavuze ko muri iki gihe urubyiruko rukeneye abantu baruba hafi, bakarufasha guhangana n’ibibazo birwugarije.
Abayobozi b'urubyiruko bahawe umukoro wo kubera urugero abo bayobora
Hari bamwe mu Banyamerika bitabiriye iyi nama
Iyi nama yitezweho gusigira urubyiruko uburyo bwiza bw'imiyoborere irangwa n'indangagaciro za gikiristo
Iyi nama yitabiriwe n'urubyiruko ruyoboye urundi muri YFC ku rwego rwa Afurika y'Iburasirazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .