Bamporiki yagereranyije abakinnyi b’Amavubi n’abajya ku rugamba bataziranye bagatangira kurasana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Mata 2019 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yanenze Minisiteri y’Umuco na Siporo, ahereye ku buryo abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Amavubi bajya gukina batiteguye, avuga ko baba bameze nk’abasirikare berekeza ku rugamba bataziranye bagatangira kurasana kandi bari kurwanirira igihugu kimwe.

Yabigarutseho mu kiganiro yahaye TV 10 abajijwe icyo yakora aramutse ayoboye Minispoc.

Bamporiki yavuze ko umuco uryamirwa ugashorwamo bike warangiza muri bya bike ukaza kuramira siporo ishorwamo byinshi, ntihagire icyo yinjiza.

Yagize ati “Ari ibishoboka umuco wahabwa imbaraga zikomeye zituma siporo ibaho, siporo imira umuco kandi iduha umusaruro muke ugereranyije n’ibiyijyamo.”

Yakomeje avuga ko atatinda kuri siporo ahubwo we yashakisha imbaraga zijya mu muco zikarema ishyaka mu Banyarwanda, noneho byarangira umuco ukaba umuterankunga wa siporo.

Bamporiki yemeza ko mu bindi bihugu aho siporo itunze igihugu ari uko yabanje kuba umuco, ariko ikibazo mu Rwanda usanga iyaho atari umuco ahubwo ari ibirori bitegurwa uyu munsi bikaba ejo (aha yashakaga kwerekana ko muri siporo batajya bafata umwanya wo gutegura bihagije).

Ati “Iyo urebye muri siporo ibintu byose biba bisa nk’ibitunguranye, umuntu akava muri Amerika agahurira n’ikipe ku kibuga bakajya gukina mu mahanga… ukibaza uti ese uyu muntu yaruhutse? Ntabwo ushobora kujya ku rugamba abo murujyanyemo mutaziranye, murarasana iyo mugezeyo.”

Igitekerezo cya Bamporiki kuri siporo n’umuco ni uko hashyirwa imbaraga muri kimwe muri byo kandi ikindi cyaba cyiza ari uko Umunyarwanda wese yaba atekereza umuco.

Umuco awukubira mu bice bitatu birimo umurage, ibihangano n’ibiva mu mahanga. Uyu mugabo aterwa impungenge no kuba ibiva mu mahanga bisa n’ibimira ibindi bice biri mu muco.

Kuri we asanga umuco n’ubundi hari ibyo winjiza ariko bikaba ari bike ugereranyije n’umusaruro watanga uramutse ushyizwemo imbaraga.

Bamporiki yavuze ko yagiye mu maserukimuco ya sinema atandukanye agasanga hari abantu batari Abanyarwanda baruhagarariye, bakaruvuga neza ariko akemeza ko hari abandi Banyarwanda baruhagararira, bakaninjiriza igihugu.

Ngo uretse sinema no mu bindi bice by’imyidagaduro nk’umuziki naho ni ko bimeze.

Bamporiki wamamaye muri sinema avuga ko bisa nk’aho ari ikirombe gikomeye cyatereranywe, kandi cyakwinjiriza igihugu byinshi, kikakivuga uko kiri kandi kikagabanya ubushomeri.

Yavuze ko yigeze gukina umupira w’amaguru ari umunyezamu mu ikipe y’ikigo ubwo yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.

Si ubwa mbere Bamporiki avuze ku Amavubi kuko no mu kiganiro yatanze mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15, yabaye mu Ukuboza 2017, yavuze ko umunsi Amavubi yaretse gukina akinjira mu mwuka wo guhiganwa azatanga ibyishimo.

Mu Ugushyingo 2018 nabwo, yavuze ko asanga Amavubi ameze nko kugereka amagorofa ku nzu itagira amabuye na sima.

Abanyarwanda baheruka kubona ibyishimo bisendereye biturutse ku Amavubi mu 2004, ubwo iyi kipe yabonaga itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cyabereye i Tunis muri Tunisia.

Bamporiki yagereranyije abakinnyi b’Amavubi n’abasirikare b’igihugu kimwe bajya ku rugamba bataziranye bagatangira kurasana
Mu kiganiro yatanze mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15, yabaye mu 2017 Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yavuze ko umunsi Amavubi yaretse gukina akinjira mu mwuka wo guhiganwa azatanga ibyishimo ku Banyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza