Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatwaye Bamporiki rumushyikiriza Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, kugira ngo rushyire mu bikorwa igihano yahawe cyo gufungwa imyaka itanu.
Bamporiki yahamijwe ibyaha bibiri birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko. Ni ibyaha yahamijwe hashingiwe ku mafaranga yahawe n’Umushoramari Gatera Norbert, wabwiye inzego z’ubutabera ko ari ruswa yakwaga n’uyu wari Minisitiri.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwamukatiye igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60. Yajuririye uwo mwanzuro mu rukiko rukuru, umwanzuro warwo ukaba wasome kuri uyu wa Mbere.
Urukiko rukuru rwateye utwatsi ubusabe bwa Bamporiki, ruvuga ko ingingo yashingiyeho ajurira nta shingiro zifite. Rwongereye imyaka yari yahawe y’igifungo iva kuri ine iba itanu, icyakora rugabanya ihazabu iva kuri miliyoni 60 Frw iba miliyoni 30 Frw.
Ibyaha byajyanye Bamporiki muri gereza byavuye ku ifungwa ry’uruganda rwa rwiyemezamirimo Gatera Norbert, rwafunzwe n’Umujyi wa Kigali kubera kutuzuza ibisabwa.
Ubushinjacyaha bwavuze ko mbere yo kugira ngo uruganda rufungwe, Bamporiki ari we watanze amakuru, nyuma aragaruka abwira nyirarwo ko yamufasha rugafungurwa akamuhuza n’ushinzwe imyubakire n’ibikorwa remezo mu mujyi wa Kigali.
Icyo gihe ngo Gatera yabajije Bamporiki amafaranga yatanga kugira ngo ibikorwa bye bidafungwa, ndetse amwizeza kumuhuza na Visi Meya w’umujyi wa Kigali Merard Mpabwanamaguru.
Ku mugoroba wa tariki 4 Gicurasi 2022, Gatera Nobert ari kumwe n’inshuti ye bahuye na Bamporiki ari kumwe na Mpabwanamaguru.
Icyo gihe ngo Bamporiki yasabye Gatera kujya kuzana ayo amafaranga, ayahagejeje nibwo Bamporiki yatanze itegeko ry’uko bayashyira kuri ’Reception’.
Uwo munsi ubwo amafaranga yari agiye gushyirwa mu modoka ngo bayatware, nibwo bafashwe n’ubugenzacyaha kuko Gatera yari yamaze gutanga amakuru.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Bamporiki, abishaka, yitwaje ko ashobora gufungisha uruganda rwa Gatera Norbert, yatse Gatera indonke ya miliyoni 10 Frw kugira ngo atazatanga amakuru kuri urwo ruganda.
Uruhande rwa Bamporoki rwireguye ruvuga ko amafaranga yahawe atari indonke ahubwo ari ishimwe, dore ko we na Gatera bari basanzwe ari inshuti.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!