Ubwo yagezaga ikiganiro ku banyeshuri, abarimu, abayobozi n’abashinze Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK, Bamporiki yavuze ko gushyira imbaraga mu rubyiruko bigamije kugira ngo ibyabaye mu gihugu ntibizongere kubaho ukundi.
Hari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati "Kaminuza ubundi irarera, kandi igihugu cyacu gifite ibyiringiro n’amizero ku bana bato b’Abanyarwanda, iki gihugu kizubakwa na bo. Rero ubumenyi babonera ku ishuri bugomba kujyana no kwiga igihugu cyabo, kumenya ingorane z’igihugu cyabo. Muri iyi minsi 100 yo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umwanya mwiza wo kuganira ku mateka n’intekerezo z’u Rwanda."
Yakomeje agira ati "Ni ukugira ngo bamenye ko iyo igihugu cyababaye, cyatakaje amaboko, abato bahari baba bagomba gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo aho igihugu cyadindiye n’icyatumye kidindira bashyiremo imbaraga cyihute mu iterambere, kandi birinde icyatuma cyongera kudindira kubera ko iki gihugu cyishwe n’urubyiruko rwayobowe nabi."
Minisitiri Bamporiki yavuze kandi ko gushyira imbaraga mu rubyiruko ari ukugira ngo rwigishwe kandi rubashe kuzahererekanya intekerezo ivuye ku Nkotanyi n’Umukuru w’u Rwanda.
Ati "Gushyira imbaraga mu rubyiruko ni ukuvuga ngo ingorane zabaye muri iki gihugu, Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye muri iki gihugu, kubura icyerekezo byabaye muri iki gihugu, ntibizongere kubaho ukundi."
Yakomeje agira ati "Buriya iyo tuvuze ngo ’ntibizongere’ twumva Jenoside, nibyo, ariko imiyoborere mibi ntabwo ikwiriye kongera kubaho muri iki gihugu, kuyobya Abanyarwanda no kubaha icyerekezo kibi ntibizongere kubaho muri iki gihugu."
Prof Rwigamba Balinda washinze ULK akaba ari na Perezida wayo, yavuze ko ingengabitekerezo mbi ariyo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati "Ubu natwe tugomba kugira abantu bafite ingengabitekerezo nziza yo kubaka igihugu, yo kubaka abantu, kwiyubaka no guteza imbere umuryango wacu. Ni inshingano yacu kugira ngo dufate iya mbere tugendere hamwe, dushyigikire icyerekezo cya Perezida Kagame cy’ubumwe n’ubwiyunge."
Yakomeje agira ati "Imbaraga z’urubyiruko nizo zashenye igihugu, izo mbaraga rero ni zo twe dushyira hamwe ngo zubake igihugu cyacu, bumve amateka mabi twaciyemo bo bajye mu mateka meza yo kubaka igihugu."
Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kaminuza ya ULK, witabiriwe n’abanyeshuri n’abakozi b’iyi Kaminuza, abahagarariye inzego zitandukanye zirimo ingabo na Polisi, AERG n’abavugabutumwa.
Ni umuhango wabimburiwe no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho abitabiriye basobanuriwe amateka mabi yaranze u Rwanda akaza kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!