Bamporiki yabwiye urubyiruko uburyo rufite amahirwe n’ubwo yashibutse mu byago

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Nyakanga 2020 saa 01:07
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yavuze ko urubyiruko uyu munsi rumaze kubona ingero zihagije zituma rukora ibyiza, rugatandukana n’amateka mabi igihugu cyanyuzemo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu mu kiganiro cyagarutse ku rugamba rwo kwibohora, cyahuje abanyarwanda batuye ku mugabane wa Aziya, Uburasirazuba bwo hagati na Pasifika. Ni ikiganiro cyabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya Gisirikare n’Umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze uburyo urugamba rwo kubohora igihugu rutangira, intego kuri buri wese kwari ukugira ngo agire igihugu yita icye.

Yagize ati “Abanyarwanda aho bari bari batatanye hose mu karere, bahuraga n’ibibazo bikomeye cyane, icyihutirwaga kwari ukuvuga ngo umuntu atahe. Ariko bigakomoka ku burere babaga barahawe mu miryango, kubera ko abantu nubwo bari bamaze imyaka 30 hanze y’igihugu, ntabwo batakaje umuco, abantu bakomeje kuba abanyarwanda, urubyiruko rukomeza gutozwa gukunda u Rwanda.”

Yatanze urugero rw’uburyo bakiri mu ngabo z’igihugu bari barahungiyemo (Uganda), Amavubi yagiye gukinayo bakajya kuyafana muri Stade, kubera ko bahoraga bazirikana ko ari ikipe y’igihugu cyabo nubwo bari abasirikare b’ikindi gihugu.

Bamporiki Edouard yavuze ko urubyiruko rw’uyu munsi rufite amahirwe akomeye nubwo ashibuka mu byago, kuko mu bihugu byose byo ku Isi, u Rwanda ruri muri bike byagize intwari zuzuye, ariko rukagira n’ibigwari byamaramaje.

Yakomeje ati “Kugira abo bantu babiri, nubwo ari ibintu bigoye kubivuga, ariko ku bantu bakiri bato, ni igishoro gishobora kukugeza ahantu hose ushaka kugera. Uba ufite ikigero kivuga ngo umuntu uba ikigwari ni uwagize ate, ni uwakoze iki, biba byatwaye iki igihugu, twarabibonye turabifite. Ukagira no kuvuga ngo kuba intwari ikorera igihugu, uwo muntu aba ameze ate, yitwara ate, bimarira iki igihugu?”

“Kugira ibyo bintu bibiri ni ikintu dukwiye gukomeraho nk’urubyiruko, nubwo dufite indagagaciro twarazwe n’abakurambere bacu, ariko ubu noneho dufite icyo umuntu yakwita nk’imikoro ngiro, ibintu byabaye bigaragaza ngo umuntu uyu munsi aramutse ananiwe gukorera u Rwanda, ntashobora kubona urwitwazo avuga ngo nabyitiranyije, kuko ubu ibintu byacu birasobantse, uri mu murongo wo kubaka igihugu, cyangwa ntuwurimo.”

Yavuze ko uwo murage Inkotanyi zatanze ukwiye kubungabungwa kuko zakunze u Rwanda zikarwitangira, kugeza ubwo zajyaga no gufana Amavubi kandi zambaye imyenda y’igisirikare cy’ikindi gihugu.

Yavuze ko umurage Inkotanyi zahaye abanyarwanda w’igihugu gisa neza, cyihaye ijambo mu mahanga, bifite aho byakomotse kandi bikwiye gusigasirwa.

Yakomeje ati “Kuriya kwitanga, abantu bagakora bakavuga ngo igihe cyo kunezerwa kiraba gito kuko igihugu turimo cyarababaye bihagije, ni ibintu uyu munsi dukeneye kuko turangaye, hari imbuto nubwo atari nyinshi cyane ariko zirahari zeze kuri uru rugamba, tugiye guhugira ngo zeze dusorome, iki gihugu mu myaka ibiri iri imbere wakwibaza niba ari cyo Inkotanyi zaturaze bikagorana. Ariko ndatekereza ko atari aho turi.”

Yavuze ko urubyiruko rwinshi rufite imyumvire iteye imbere, ku buryo ruzakomereza ku murage rwasigiwe n’Inkotanyi rukiyubakira igihugu.

Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye uhagarariye ba ambasaderi b’u Rwanda mu Burasirazuba bwo hagati na Aziya na Pasifika, yashimye ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside, ku buryo abanyarwanda bazikesha ubuzima.

Ati “Urugamba rwo kubohora igihugu rurakomeje, kandi rugeze mu gihe gikomeye cyo kwibohora ubukene no kubaka igihugu gifite ubukungu bugereranyije. Muri urwo rugendo, ibihugu byo muri aka karere dutuyemo bifite byinshi twahahayo, twafatiraho urugero.”

Yavuze ko nka Israel igizwe n’ubutayu kuri 60%, yigeze no kurangwamo umutekano muke ariko yabashije kwiteza imbere, izamura ikoranabuhanga n’ibindi. Hari na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zimaze kuba igicumbi cy’ubucuruzi mpuzamahanga, ubukerarugendo na Inovasiyo, na Qatar, ifite abaturage bake ariko cyateye imbere mu ikoranabuhanga no mu rwego rwa serivisi.

Ni igihugu kirimo kunoza ubufatanye n’u Rwanda haba mu kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera no kuba cyafata imigabane muri RwandAir.

Hari n’ibihugu nka Korea y’Epfo na Singapore, Amb Uwihanganye yavuze ko mu myaka 50 ishize byari bimeze nk’aho ibihugu bya Afurika biri ubungubu, ariko ubu ni bimwe mu bifite abaturage bakize kandi bateye imbere, kimwe n’u Buyapani bumaze guhamya ibikorwa byabwo ku rwego mpuzamahanga.

Bamporiki yari mu kiganiro hamwe na rwiyemezamirimo Clarisse Iribagiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .