00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamporiki ntiyemerewe kuva iwe: Ni iki amategeko ateganya?

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 7 May 2022 saa 09:32
Yasuwe :

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane nibwo inkuru yasakaye ko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yahagaritswe ku mirimo ye kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

Urujijo rwari rwinshi hibazwa icyo uyu mugabo yakoze cyatumye ahagarikwa ku mirimo ye, hashingiwe ku buryo yari asanzwe azwi nk’intangarugero mu gutoza abandi umuco n’indangagaciro zibereye Umunyarwanda nyawe.

Bidatinze, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwatangiye iperereza kuri Bamporiki aho akurikiranyweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwa RIB bugira buti “Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo. Iperereza ku byaha akurikiranyweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.”

Ibi bisobanuye ko mu byo Umugenzacyaha yategetse Bamporiki harimo no kutarenga imbago z’urugo rwe.

Itegeko rivuga iki?

Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019, ni ryo ryashingiweho Bamporiki afungirwa iwe mu rugo.

Ingingo yaryo ya 67 ivuga ko "mu gihe cy’iperereza n’iyo haba hari impamvu zikomeye zo gukeka ko umuntu yakoze icyaha cyangwa ko yagerageje kugikora, Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha bashobora kutamufunga bakamutegeka ibyo agomba kubahiriza".

Ingingo ya 80 y’iri tegeko yo ivuga ko "ku rwego rwose rw’ikurikiranacyaha, iyo hari impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha, ukekwa ashobora kudafungwa agategekwa ibyo agomba kubahiriza."

Bimwe mu byo ashobora gutegekwa ni ukuba mu karere k’aho uwamutegetse ibyo agomba kubahiriza akorera; kubuzwa kujya cyangwa kutarenga ahantu hagenwe atabiherewe uruhushya n’uwamutegetse ibyo agomba kubahiriza; kutajya aha n’aha cyangwa kutaba ahantu ku gihe iki n’iki; kwitaba urwego rwagenwe mu bihe byagenwe; kwitaba igihe abitegetswe; gutanga ingwate; kugenzurwa hifashishijwe ikoranabuhanga no gushyikiriza ibyangombwa bye urwego rwagenwe.

Nta muntu ugomba gutegekwa kwitaba ku mukozi wagenwe igihe kirenze amezi atandatu ku byaha by’ubugome n’amezi arenze atatu ku byaha bikomeye.

Hashingirwa kandi no ku ngingo ya 66 mu bijyanye no gufata no gufunga. Ivuga ko ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze. Ashobora ariko gukurikiranwa afunze iyo hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha amategeko ahanisha nibura igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri.

Icyakora n’iyo igihano giteganyijwe kitageze ku myaka ibiri ariko kitari munsi y’amezi atandatu, Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha ashobora kuba afunze ukekwaho icyaha iyo atinya ko yatoroka ubutabera; umwirondoro we utazwi cyangwa ushidikanywaho; kuba amufunze mu gihe agitegereje icyemezo cy’umucamanza ari bwo buryo bwonyine bwo gutuma ukurikiranywe adasibanganya ibimenyetso cyangwa se ngo yotse igitutu abatangabuhamya n’abakorewe icyaha cyangwa se habaho ubwumvikane hagati y’abakurikiranywe n’ibyitso byabo.

Iyo kandi iryo fungwa ari bwo buryo bwonyine bwo kurinda ukurikiranywe, bwo gutuma inzego z’ubutabera zimubonera igihe zimukeneye, bwo gutuma icyaha gihagarara cyangwa se kitongera gusubirwamo.

Mu gufata icyemezo cyo gufunga, Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha yita no ku zindi mpamvu, zaba izirebana n’imyifatire y’ukekwaho icyaha, ubwoko bw’icyaha n’uburemere bwacyo, cyangwa niba ikigamijwe mu gufunga ukekwaho icyaha kidashobora kugerwaho hakoreshejwe ubundi buryo.

Iyo ukekwaho icyaha afashwe ariko mu rwego rw’iperereza Ubugenzacyaha cyangwa Ubushinjacyaha bugasanga nta mpamvu zikomeye zo gukeka ko yakoze icyaha cyangwa ko yagerageje kugikora, ahita arekurwa. Icyo cyemezo gishyirwa mu nyandiko ukurikiranyweho icyaha akagenerwa kopi.

Minisitiri Bamporiki yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane akurikiranyweho ruswa n'ibyaha bifitanye isano na yo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .