Bamaze imyaka ine bakorerwa igenagaciro ry’ibyangijwe n’umuhanda Base-Gicumbi ntibishyurwe

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 5 Ukuboza 2018 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Abaturage bafite ibyabo byangijwe n’ikorwa ry’umuhanda Base-Gicumbi, bavuga ko hashize imyaka ine batarishyurwa ingurane kandi ngo buri mwaka babona hakorwa igenagaciro rigenda rigabanya agaciro kaba karatanzwe mbere.

Hagiye gushira imyaka isaga ine hakorwa umuhanda Base-Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru, uzakomeza ukagera no mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare.

Abaturage bo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rulindo, inyurwamo n’uwo muhanda bavuga ko hari imitungo yabo yangijwe n’ikorwa ryawo irimo; inzu, amashyamba ndetse n’imyaka.

Hari n’abo amasambu yabo yagiye atwarwaho igice kinini n’umuhanda none ngo bategereje ingurane baraheba.

Bikorimana Simeon wo mu Murenge wa Base yabwiye IGIHE ati “Buri mwaka baza gukora igenagaciro bagatesha agaciro iryari ryakozwe mbere, tugategereza ko niryo bakoze batwishyura tugaheba. Njye mbona ari akarengane. Muri uyu murenge turi abantu barenga 100 bafite icyo kibazo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel, yabwiye IGIHE ko ikibazo cyo kutishyura aba baturage cyatewe n’impamvu zitandukanye.

Ati “Bari abaturage benshi bagombaga kwishyurwa, ariko amafaranga ntiyabonekeye rimwe. Icyo bavuga cy’igenagaciro rikorwa buri mwaka sibyo ahubwo ikibazo kigeze kubaho ni abaturage babeshyaga imitungo bafite nyuma tukamenya ko hari ababeshye hagakorwa irindi barura.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hari n’abaturage batujuje ibisabwa nk’abadafite ibyangombwa by’imitungo, amakimbirane, cyangwa se abagiye bagurisha nyuma yo kubarurirwa ntibakore ihererekanya ry’ibyangombwa by’ubutaka.

Akomeza avuga ko abujuje ibisabwa bakomeje kugenda bishyurwa mu byiciro, kugeza ubu hakaba hamaze kwishyurwa abo mu byiciro bigeze kuri bine.

Umuhanda wa kaburimbo Base-Gicumbi ureshya n’ibirometero 51 ni isezererano rya Perezida Kagame ryo mu 2003, ukora ku mirenge irindwi irimo Gashenyi muri Gakenke, Base, Cyungo muri Rulindo, Ruhunde muri Burera, Miyove, Nyankenke na Byumba muri Gicumbi.

Imirimo yo kubaka igice cya mbere cy’uyu muhanda igeze hejuru ya 80%, aho muri kilometero 50 zo kuva Base ujya i Gicumbi izingana na kilometero 46 zimaze gukorwa.

Byari biteganyijwe ko iki gice kizarangira tariki 21 Kanama 2018, bitwaye akayabo ka miliyari 32 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kubaka umuhanda Base-Gicumbi bigeze kure

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza