Icyakora Mugisha na Manirahari bahuje ibitekerezo, biyemeza gukora ububumbyi ariko bakabujyanisha n’iterambere Isi igezeho, ndetse bamaze gutera intambwe ifatika kuko nyuma y’umwaka mu bushobozi bwabo bamaze gukora ibikoresho birenga 2000.
Mugisha Kabaya w’imyaka 24 na Manirahari Ildephonse w’imyaka 27 biyemeje kubyaza umusaruro ibumba rya Kariko riherereye mu Mudugudu wa Bigabiro mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana.
Ni abasore bavuka mu Karere ka Rubavu ariko bamaze umwaka mu bushakashatsi bareba ibumba ryiza bakoramo amasahani, ibikombe na Lavabo by’umwimerere.
Iri bumba bamaze kuribona nyuma yo kurishakisha mu turere twa Rubavu, Muhanga, Umujyi wa Kigali na Rwamagana.
Mugisha afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi yakuye muri Pologne, mu gihe Manirahari we afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kaniri cya kaminuza yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.
IGIHE yasuye aba basore bashinze ikigo bise Himaya Business Group, bavuga ko bamaze umwaka batangiye uyu mushinga, bifuza kugera ku kigero cy’uko bagabanya mu buryo bufatika ingano y’ibikoresho bikozwe mu ibumba bituruka mu mahanga.
Mugisha ati ‘‘Twatangiranye n’ubushakashatsi bugoranye, dushakisha ibumba ryiza twakoresha, tujya mu turere dutandukanye dusanga ibumba ryaho ritameze neza nk’uko tubyifuza.”
Aba basore barakomeje barashakisha, bageze i Rwamagana babona ibumba ryiza kandi ryoroshye gukoresha ku buryo ryatanga umusaruro nk’uko babyifuzaga.
Bakimara kubona ibumba bashakaga, bahise bajya gukodesha muri icyo gice kugira ngo bakorere hafi y’iryo bumba, batangira ari babiri nyuma baza gushaka abandi bakozi babafasha, kuko imirimo yagendaga yaguka.
Mugisha yavuze ko ibumba rya Kariko bakoresha, babanje kuryohereza muri Pologne bararipimisha basanga ryujuje ubuziranenge ndetse yemeza ko bamaze kuzuza ibisabwa kugira ngo bahabwe ibyangombwa by’ubuziranenge by’u Rwanda.
Ubu bafite abakozi batanu bahoraho n’abandi batatu ba nyakabyizi babazanira ibumba barikura mu gishanga.
Batangiye gukora ibikoresho birimo amasahane, ibikombe na ‘lavabos’, ibintu byahise binakundwa kuko bahise batangira kubona abakiliya barimo abacuruzi baranguza ibikombe n’amasahane n’ibigo by’amashuri bibasaba kubakorera amasahane.
Mu mbogamizi bafite muri iyi mirimo ni ukubona ibikoresho by’ubwiza bifashisha mu gushyira ku byo bakora kuko babigura mu Bushinwa, indi ikaba kutabona ibikoresho bigezweho bibafasha kunoza akazi kabo, kuko bacyifashisha ibikoresho gakondo.
Mugisha yavuze ko iyo mikorere ituma bakora gake asaba Leta ko yabunganira bakabona imashini zigezweho.
Mariyamungu Eric wifashishwa mu kuvanga ibumba avuga ko amaze umwaka akorana n’aba basore, aho byamufashije mu kubona akazi gatuma atunga umugore we n’abana be babiri, ishimwe ahuje na Izabayo Adelphine uvuka mu Karere ka Rutsiro.
Izabayo umaze amezi atandatu akorana n’aba basore, yavuze ko yari amaze igihe kinini ari umushomeri ariko ubu yishimira ko afite akazi kamufasha mu kunganira ababyeyi be gutunga barumuna be.
Kugeza ubu aba basore bamaze gukora amasahane n’ibikombe birenga 2000 mu gihe bashyize imbaraga cyane mu gukora ‘lavabos’ zigezweho kuko ari zo bafitiye isoko rinini.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!