00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bahiriwe n’ububaji nyuma yo kurangiza kaminuza bakabura akazi

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 24 July 2022 saa 01:16
Yasuwe :

Mu myaka yashize, umuntu yarangizaga ayisumbuye akaba yizeye adashidikanya ko azahita abona akazi, ariko ubu, kwiga ukaminuza ntabwo bitanga icyizere gisesuye cyo kubona akazi.

Sefu Mpumuje na Tuyisenge Aimable, nyuma yo kurangiza Kaminuza bakagerageza gushaka akazi kajyanye n’ibyo bize ntibakabone, ubu ni ababaji bakorera mu gakiriro ka Karongi.

Mu 2017 nibwo Tuyisenge Aimable yarangije amasomo ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi muri ISAE Busogo, amara imyaka ibiri agerageza gushaka akazi kajyanye n’ibyo yize ntiyakabona.

Mu 2019 yahise yinjira mu mwuga wo kubaza atangira atawukunda ariko uko iminsi ishira agenda arushaho kuwukunda. Ubu afite umugore n’umwana. Umwuga wo kubaza awumazemo imyaka itatu, ndetse nta gahunda afite yo kuwuvamo.

Ati “N’iyo nabona akazi kajyanye n’ibyo nize no kubaza nzabikomeza kuko birantunze njye n’umuryango wanjye. Niba narize ubuhinzi ntabwo bikuraho ko nashakira amahirwe mu bindi kandi nkayikora neza. Umwuga wose wagutunga nta mpamvu yo kuwusuzugura".

Sefu Mpumuje yize ibaruramari muri kaminuza ya AUCA, ubu ni umubaji akaba n’umucuruzi w’ibikomoka ku mbaho mu gakiriro ka Karongi.

Aganira na IGIHE, yasabye abarangiza kaminuza kujya bashaka umurimo w’amaboko bajya bakora ukabinjiriza amafaranga mu gihe bari gushaka akazi, aho gusaba ababyeyi amatike yo gutega bajya gukora ibizamini by’akazi.

Amategeko n’ibaruramari ni amwe mu masomo ya kaminuza, umuntu arangiza bikamusaba kongera kwiga kugira ngo azatsinde ikizami kimwinjiza mu mwuga yize.

Ati “Kuri ubu kurangiza comptabilité bigusaba kubanza kwiga CPA, na ACPA ugasanga ni andi mafaranga yiyongera kuyo uba waratanze muri kaminuza, kandi usanga aba ari hejuru, ukavuga uti aho kugira ngo nkomeze ntakaze amafaranga kandi ntanayafite reka njye gushaka icyo naba nihuguramo cy’umwuga".

Mpumuje nawe afite umugore n’umwana. Avuga ko amafaranga akura mu mwuga wo kubaza amufasha mu kwita ku mibereho y’umuryango we.

Ati "Habaho ubuzima bw’ishuri, hakabaho n’ubuzima bwo hanze y’ishuri, abantu bashobora kwiga bimwe, ariko iyo bageze mu buzima bwo hanze habaho gufata icyemezo. Iyo umuntu arangije kaminuza aca bugufi agashaka icyo yakora".

Aba babaji bavuga ko imbogamizi bahura nayo ari igishoro kidahagije, kuko hari igihe babona umukiliya ukeneye igikoresho gihenze icyo kiraka kikabacika kuko nta mafaranga yo kugura ibikoresho.

Muri iki gihe Leta y’u Rwanda ishyize imbaraga ku masomo ajyanye n’imyuga n’ubumenyi ngiro, kugira ngo abarangiza babone akazi mu buryo bworoshye, aho bishoboka bakihangire aho kujya kugasaba.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere, yihaye intego yo kujya ihanga imirimo mishya ibihumbi 214 buri mwaka. Kugira ngo bigerweho Leta yihaye indi ntego y’uko muri 2024, 60% by’abanyeshuri bazajya barangiza icyiciro rusange bazajya bakomereza mu masomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro TVET.

Bahisemo kujya kubaza nyuma yo kurangira kaminuza bakabura akazi kajyanye n'ibyo bize
Bahisemo kujya kubaza nyuma yo kurangira kaminuza bakabura akazi kajyanye n'ibyo bize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .