Yabigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 11 Mata 2025 mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Kiziguro ahiciwe Abatutsi benshi kuri Paruwasi Gatolika yaho.
Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène; Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Christine Nkulikiyinka; Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa n’abandi bayobozi batandukanye.
Mu kiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyatanzwe na Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène yagarutse ku itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu 1959, agaruka no ku butegetsi bubi bwayoboye u Rwanda bukanashyira mu bikorwa Jenoside.
Dr Bizimana yavuze ko kuri ubu hari bamwe mu Banyarwanda biganjemo ababa mu mahanga bafite ingengabitekerezo ya Jenoside, basigaye barabonye ko guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bitagishoboka maze bahindura umuvuno.
Ati “Aba bantu bagoreka amateka bapfobya, bamaze kugera ku rwego rubi cyane. Barimo abanyamadini badukanye ibi bintu byo kwitwaza umwambaro w’idini bagakwiza ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, bagakwiza urwango. Bari mu madini yose yaba amadini bahimba n’amadini ya kera.’’
Yakomeje avuga ko basigaye bashinyagura biteye ubwoba, aho bamaze gusanga guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bitagishoboka, bahitamo guhindura imvugo, bavuga ko imibiri myinshi iri mu nzibutso ari iy’Abahutu.
Ati “Ubu basigaye bahimba ngo imibiri iri mu nzibutso ni iy’Abahutu. Ngo Abahutu ni bo benshi cyane bari mu nzibutso. Ubu koko mwe mwaje gushyingura ababyeyi, abana, abo mwashakanye, abavandimwe, iriya mibiri ni iy’Abahutu? Gatete yicaga mu izina ry’Abatutsi se? Mwange yicaga mu izina ry’Abatutsi?’’
Dr Bizimana yatanze urugero rwa Padiri witwa Rudakemwa Fortunatus ufite ibiganiro atanga ku mbuga nkoranyambaga yise "Amateka atagoretse", aho kwigisha Imana na Yezu, yigisha urwango rw’Umututsi, ibyo akabikora yambaye imyenda y’abapadiri n’ishapure.
Ati “Mu minsi ishize yaravuze ngo mu Rwanda twabonye Inkotanyi zica Abagogwe. Koko se Abagogwe bishwe n’Inkotanyi? Afata ubwicanyi bwose bwakozwe n’Interahamwe bukorewe Abatutsi akabugereka ku Batutsi ubwabo: Ati ’Ntitwabonye Inkotanyi zica abantu i Mudende n’ahandi henshi bakavuga ko ngo ni Interahamwe zabikoze! No mu kwa Kane 1994,ya mirambo yose yarerembaga mu Akagera baboshywe amaboko, rimwe na rimwe n’amaguru, bose ni abantu bari bishwe n’Inkotanyi.’’’
Dr Bizimana yavuze ko ikibabaje ari uko uyu mupadiri agisoma misa, aho atunzwe n’umwambaro wa Kiliziya Gatolika. Yasabye buri wese kurwanya aba bagoreka amateka kuko igihe hazaba hasigaye abana batabaye muri aya mateka bashobora kuzabifata nk’ukuri.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!