00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bagarukiye ku mva: Ibyiyumvo by’abakatiwe igihano cy’urupfu mu Rwanda

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 31 Mutarama 2023 saa 07:32
Yasuwe :

Ku bemera Bibiliya, ubwo Yesu cyangwa Yezu yari ku musozi wa Getsemani habura amasaha make ngo abambwe, hari amagambo yavuze agira ati "Umutima urakunze ariko umubiri ufite intege nke". Icyo gihe Bibiliya ivuga ko yasabye se (Imana), kumurenza icyo ’gikombe’ niba bishoboka.

Umunyarwanda yabivuze ukuri ko "urupfu rutamenyerwa", kandi ko nta rupfu rwiza rubaho. Yaba uworoheje n’ukomeye, umuzungu n’umwirabura, dutandukaniye kuri byinshi ariko twese duhuriye ku gutinya urupfu.

Nubwo ari rubi, ibibi birarutanwa. Wabona urupfu rwizana rukagutungura nka wa mujura w’ijoro Bibiliya ivuga, ariko ntukarwihamagarire cyangwa se ngo rubanze kuguteguza ko umunsi runaka, uzibona uri kuvamo umwuka.

Umwaka wa 2007 mu Rwanda wageze hari abantu basaga 700 bategereje kwibona bashiramo umwuka, bitavuye ku bushake cyangwa impanuka, ahubwo biturutse ku mategeko igihugu cyari gifite icyo gihe.

Guhera mu 1962 u Rwanda rubonye ubwigenge kugeza mu 2007, mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha rwagenderagaho, hari harimo igihano cy’urupfu. Si igihano cyakundaga gushyirwa mu bikorwa, ariko inkiko zagitangaga ku bakoze ibyaha ndengakamere.

Abahawe icyo gihano ku bwinshi ni abahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaburanishwa n’inkiko zisanzwe mbere y’uko hashyirwaho uburyo bw’Inkiko Gacaca zari zigamije ubutabera bwunga.

Rwahama Anaclet w’imyaka 71, yamaze imyaka icumi ategerejwe kwicwa, nyuma yo guhamywa uruhare mu gutegura, gushishikariza no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mukambwe uri kugororerwa mu Igororero rya Nyarugenge, yatawe muri yombi mu 1995, nyuma y’amakuru y’ibyaha yakoze ubwo yari Umusirikare mu Ngabo za EX FAR, za Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside.

Urukiko rwa gisirikare nirwo rwamuhaye icyo gihano mu 1997, arajurira ariko biba iby’ubusa, igihano kigumaho.

Ati "Abazungu baratujuririye bagisubizaho, nibwo batangiraga kurasa ba bandi b’abaturage. Icyo gihe twari tuzi ko ari twe tugiye gukurikiraho."

Mu gutanga isomo ku bubi bwa Jenoside, tariki 24 Mata 1998, aba mbere bari bahawe igihano cy’urupfu barasiwe ku karubanda imbere y’imbaga y’abaturage mu bice bitandukanye birimo i Nyamirambo kuri Tapis Rouge, i Murambi ya Gikongoro, i Ntarama mu Bugesera n’i Kibungo.

Rwahama avuga ko we na bagenzi be bari barakatiwe urwo gupfa, umwanya munini bawumaraga biragiza Imana, ngo nibaramuka bishwe bazajye mu ijuru.

Ati "Njye nari maze gukizwa naramaze kwiyakira. Nari narihaye umwami Yesu, numva nubwo rwaza nakwigira mu bwami bw’ijuru. Guhera 1998, twabaga twiteguye ko igihe cyose baduhamagara."

Rwahama yamaze imyaka icumi ategereje ko isaha n'isaha ashobora gupfa

Yakomeje avuga ati "Narasengaga gusa, nabaga muri gahunda y’Imana. Nari narasobanukiwe ko nyuma y’ubu buzima hari ubundi buzima, kuko n’abari barapfuye ntabwo tubaruta."

Mukamazimpaka Olive yari umukobwa w’imyaka 24 ubwo yajyaga kuri Stade ya Nyamirambo kureba uko abajenosideri ba mbere baraswa.

Yabwiye IGIHE ko abyibuka neza nk’ibyabaye ejo, kuko hari "n’umugore barashe agatinda gupfa". Ntawishimira urupfu rw’undi, icyakora yumvaga aruhutse nk’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ikamusiga ari imfubyi.

Nyuma y’imyaka ine, Mukamazimpaka yisanze imbere y’umucamanza, na we akatirwa igihano cyo gupfa. Yaziraga uruhare mu rupfu rw’umugabo wari inshuti y’umuryango, wishwe ku kagambane bikaza kugaragara ko umugabo we yabigizemo uruhare.

Mukamazimpaka yahamijwe ubufatanyacyaha kuko byaje kugaragara ko umugabo we yagize uruhare mu gutanga amafaranga, ngo iyo nshuti yicwe.

Ati "Baturega ko twamutangiye amafaranga bakamwica, bavuga ko inama zakorerwaga mu rugo, urumva ko nanjye nagombaga kubonekamo."

Mukamazimpaka, umugabo we n’abandi bantu babiri baregwaga hamwe muri dosiye, bose bahamijwe urwo gupfa, basigara bategereje ko igihano gishyirwa mu bikorwa.

Uyu mugore w’imyaka 47 ubu, we n’umugabo we babafunze bafite abana batatu. Umukuru yari afite imyaka itanu, uwa kabiri afite itatu, undi afite umwaka umwe n’iminsi ibiri.

Ati "Ikintu cya mbere natekerezaga muri gereza, numvaga batazabaho ariko ubu barakuze, bose barangije kwiga amashuri yisumbuye. Babiri bariga muri kaminuza, umwe ararangiza muri uyu mwaka."

Ubuzima bwari bugoye muri gereza kuri Mukamazimpaka, ariko icyamushenguraga ni ugufunganwa n’abagize uruhare muri Jenoside, harimo n’uwagize uruhare mu kwica nyina.

Ati "Nari mfunzwe, mfunganywe n’umuntu watanze mama. Ninjiye muri gereza ni we muntu wa mbere nabonye. Nari umutangabuhamya mu rukiko rwa Arusha, nari mfite ikibazo gikomeye. Batwitwaga amazina ngo abacikari, Nyakujya Arusha, ba Kanyenzi […] twari dufite ibikomere."

Muri iyo minsi yari ategereje kwicwa, ngo amasaha yayamaraga asenga, dore ko yari yarahinduye idini akava muri Kiliziya Gatolika akajya mu Badiventiste b’Umunsi wa Karindwi, kugira ngo arusheho kwegera Imana cyane.

Mukamazimpaka arifuza ko umunsi azaba agiriwe imbabaza akarekurwa, azaha abana be urukundo batabonye bakiri bato

Yavuze ko yageze aho akumva ko gupfa ari ibintu bisanzwe, ndetse atangira kwitoza uburyo azabigeza nibiramuka bibaye.

Ati "Nari naragiye kuri stade kureba barasa ba Karamira, noneho ukuntu babarashe narabibonye n’umugore watinze gupfa nari mpari. Ntangira kubyitoza, nti nzahumiriza hakiri kare simbirebe, nibandasa nzabanza ntumeho abana banjye mbarage."

Tariki 25 Nyakanga 2007 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye igazeti irimo umwanzuro wo kuvana igihano cy’urupfu mu mategeko yayo ahana ibyaha. Bivugwa ko icyo gihano cyakuweho kimaze gukatirwa abantu bagera kuri 600. Abari muri gereza bategereje umunsi w’urupfu, bariruhukije.

Nyirahakizimana Anne Marie ufungiwe mu Igororero rya Nyarugenge, avuga ko kuvanaho igihano cy’urupfu ari umwe mu myanzuro myiza Guverinoma y’u Rwanda yafashe.

Ati "Byaradushimishije kuko hari igihe n’umuntu ashobora gupfa atashoboraga gupfa. N’iyo yaba ari umunyabyaha, ukwiriye kumuha umwanya wo kwisubiraho, urupfu rurihebesha ariko iyo ubonye umwanya nk’uku turi muri burundu, biguha umwanya wo gutekereza no kwisubiraho."

Nyirahakizimana yahoze ari umusirikare mu ngabo za Leta yateguye igashyira mu bikorwa Jenoside. Yahamijwe ibyaha bya Jenoside ku Kicukiro aho yari atuye, ari nacyo cyatumye akatirwa urwo gupfa.

Kuri ubu uyu mekucuru, umwanya munini awumara yita ku barwayi muri gereza kuko na mbere yo gufungwa, yari umuganga mu ngabo za Leta.

Ati "Byamfashije gusenga, bimfasha no kubana n’abandi, tugahumurizanya. Byampaye kubona abana banjye bakura, nanjye ndongera mbona umuryango."

Rwahama Anaclet, we nyuma yo kubabarirwa igihano cy’urupfu kigahindurwamo burundu, umwanya munini awumara abwiriza abandi bagororwa bagenzi be, kugira ngo bahinduke bizere Imana.

Nyirahakizimana Anne Marie yemeza ko kuba yarahawe andi mahirwe yo kubaho, byamufashije kwicuza no guhinduka

Mukamazimpaka we yishimira ko abana be babashije kwiga bagakura, nubwo atari ahari ngo abiteho.

Ni naryo deni yumva afite, ku buryo bibayeho ko arekurwa - nubwo nta cyizere kuko yakatiwe gufungwa burundu - yakwita ku bana be, bakishimira urukundo batabonye bakiri bato.

Ati "Numva ikintu cya mbere nzakora ningera mu rugo, urukundo abana banjye batabonye nzarubaha. Numva kandi igihe nsigaje ku isi, nzagikoresha mba mu Mana."

Iki cyizere cyo gufungurwa Mukamazimpaka na bagenzi be nubwo bakatiwe burundu, bagikura ku Itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, mu ngingo ya 227 ahavuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi ku muntu wakatiwe burundu n’urukiko, abisabwe cyangwa abyibwirije.

Ku muntu wakatiwe burundu, itegeko rivuga ko adashobora gufungurwa by’agateganyo atarangije imyaka 20 y’igifungo.

Mu bindi bikurikizwa harimo kuba yagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi kandi bigaragara ko azabana neza n’abandi cyangwa kuba arwaye indwara ikomeye idashobora gukira.

Tariki 3 Ukuboza 2011, mu Rwanda habereye inama y’akarere yigaga ku ikirwaho ry’igihano cy’urupfu.

Ubwo yafunguraga iyo nama, Perezida Paul Kagame yavuze ko impamvu u Rwanda rwasanze ari ngombwa kuvanaho igihano cy’urupfu, byaturutse ku bushake bwo kubaka igihugu gishingiye ku bumwe.

Ati "Kuba icyo gihano cyari cyemewe mu mategeko, byari byemewe ko n’abakoze jenoside bagihanishwa. Bivuze ko twari kwica abantu basaga miliyoni, biyongera kubo twari tumaze gutakaza muri Jenoside. Nta gushidikanya ko ingaruka zari kubikurikira zari kuba mbi kurushaho […] Ntabwo byari kumvikana ko Leta ari yo yahindutse umwicanyi ruharwa ngo irahana abakoze ubwicanyi ndengakamere."

Hirya no hino ku isi, Human Rights Watch ivuga ko hari ibihugu bigera kuri 55 bigifite mu mategeko yabyo igihano cy’urupfu. Muri ibyo bihugu harimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma y'uko igihano cy'urupfu gikuweho, umwanya munini Rwahama awumara abwiriza ijambo ry'Imana muri gereza
Mukamazimpaka Olive avuga ko ubuzima bwari bugoye akimara gukatira igihano cy'urupfu
Nyuma yo guhabwa igihano cya burundu, abari barakatiwe urwo gupfa bari mu magororero y'u Rwanda bafite icyizere ko igihe kimwe bashobora kubabarirwa, bagataha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .