BAD igaragaza ko 86% by’ishoramari ryayo mu Rwanda byibanda ku bikorwa byo kugeza amazi n’amashanyarazi ku baturage n’ubwikorezi.
Mu bikorwaremezo, 46% mu mishinga yayo iba mu bijyanye n’ingufu, 28% mu bijyanye n’amazi n’isukura, naho 13% isigaye iri mu bijyanye n’ubwikorezi.
Ubwo hizihizwaga isabukuru y’iyo myaka Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko muri gahunda y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere, icyiciro cya mbere, NST1, BAD yatanze umusanzu ukomeye kugira ngo intego igihugu cyari cyihaye igerwego.
Yavuze ko muri NST2 na none u Rwanda ruzafatanya na BAD mu guteza imbere imishinga itandukanye nko kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage n’ibindi.
Ati “Baradufashije tuva ku ngo 16% zari zifite umuriro ubu tugeze kuri 74,4%, ariko twifuza ko NST2 izarangira tugeze ku 100%.”
Bijyanye n’uko u Rwanda rwihaye intego ko mu 2029 ishoramari ritari irya leta rizikuba kabiri rikava kuri miliyari 2,2$ rikagera kuri miliyari 4,6$, Murangwa yavuze ko biteze gufatanya na BAD mu gutera inkunga abikorera, bakabona igishoro gihagije.
Yavuze ko hari ikibazo cy’uko kubona amafaranga yigonderwa ku bikorera mu bijyanye no gushora imari, ari byo bashaka gukemura bafatanyije n’iyo banki.
Ubufatanye bw’u Rwanda na BAD bwanagarutsweho n’Umuyobozi w’iyi banki mu Rwanda, Aissa Touré, agaragaza ko bishimira ibyo bamaze gukora ndetse batazatezuka no mu bihe biri imbere.
Ati “BAD yabaye amahitamo ibihugu bya Afurika by’umwihariko u Rwanda ndetse ifite uruhare runini mu iterambere iki gihugu kimaze kugeraho. BAD yabaye umufatanyabikorwa ukomeye n’u Rwanda mu myaka ishize.”
BAD yafashije u Rwanda mu mishinga itandukanye nka Kivu Belt, hari Carnegie Mellon Univesity - Africa, School of Architecture and Built Environment (SABE), mu kubaka imihanda ya Kagitumba-Kayonza- Rusumo na Base - Rukomo - Nyagatare.
Harimo kandi umushinga wo mu Kiyaga cya Kivu ujyanye no gucukura gaz methane, mu bwikorezi, cyane mu mushinga w’imodoka zitwara abagenzi zikoresha amashanyarazi.
Hari umushinga wo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, uwo gushyiraho ikigo cy’icyitegererezo mu bijyanye n’indege n’ibindi.
Iyi banki kandi yabanye n’u Rwanda mu bihe bitandukanye by’amage aho nko mu bihe bya COVID-19, yatanze miliyoni 100$ yo kunganira Guverinoma y’u Rwanda, inafasha mu gushyiraho ikigega nzahurabukungu.
Muri rusange, BAD ikorana n’ibihugu 54 bya Afurika na 27 byo hanze yayo.
Kuva mu 1964 imaze gutanga miliyari 112,5$ nk’inkunga cyangwa inguzanyo, yakoreshejwe mu mishinga 5588 irimo 239 yemejwe, 1002 iri gushyirwa mu bikorwa 4130 yasojwe, mu bihugu bitandukanye.
Ni imishinga ikorwa mu nkingi eshanu zirimo kugeza amashanyarazi kuri bose, kwihaza mu biribwa, guteza imbere inganda n’ibikorerwa muri Afurika, guhuza uyu mugabane ukize ku mutungo kamere no guteza imbere ubuzima bw’Abanyafurika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!