Umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye yavuze ko abo bantu bafashwe bashaka kujya mu Bubiligi bitwaje pasiporo zitari izabo, nkuko Ijwi rya Amerika ryabitangaje.
Ngo uwo mugabo n’umugore bafashwe tariki 3 Nyakanga uyu mwaka ku kibuga cy’indege i Bujumbura, bavuye mu Rwanda.
Ngo umugabo yashakaga gutwara uwo mugore mu Bubiligi ariko hakoreshejwe pasiporo yo mu Bufaransa uwo mugore yari afite nayo itari ye. Umugabo we yari afite pasiporo yo mu Rwanda.
Nkurikiye yagize ati “Uwo mugore yari yaje mu Burundi akoresheje pasiporo y’u Rwanda ariko afite na pasiporo yo mu Bufaransa ya mubyara we ubayo. Yaje mu Burundi kugira ngo agerageze gutanga ruswa ku kibuga cy’indege hanyuma bamwemerera kujya mu Bubiligi.”
Yakomeje atangaza ko banyuze mu Burundi kuko bari bizeye ko ariho bizaborohera gutanga ruswa, uwo mukobwa akagendera kuri pasiporo yo mu Burayi.
Ijwi rya Amerika ryatangaje ko abashinjwa batigeze bemererwa kuvugisha itangazamakuru ngo bagire icyo batangaza kubyo bashinjwa. Nta n’urundi rwego ruremeza niba abo bantu koko ari Abanyarwanda.
Polisi y’u Burundi yatangaje ko hatangiye inzira z’ubutabera ngo abo bantu bagezwe mu rukiko.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!