Iki gihano ni nacyo cyasabiwe CIP Mudacyahwa Deo wari ushinzwe iperereza muri Gereza ya Mageragere, uko ari batatu bakurikiranyweho uruhare mu gufata icyemezo gishingiye ku itonesha ku muvandimwe ufunzwe wa Gen Patrick Nyamvumba.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 25 Nzeri 2020, CSP Zuba Camille yitabye urukiko yambaye impuzankano irangwa imfungwa, mu gihe abashya muri iyi dosiye bari bambaye imyenda ya gisivili.
Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha CSP Zuba yagikoze ubwo yemereraga abafungwa barimo Robert Nyamvumba, murumuna wa Gen Patrick Nyamvumba, gusurwa kandi amabwiriza yo kwirinda COVID-19 atabyemera. Ngo yemereye bamwe abandi arabangira.
Umucamanza abajije abaregwa niba bemera icyaha cy’itonesha baregwa n’Ubushinjacyaha, bose bavuze ko batacyemera.
Umunyamategeko wunganira CSP Camille Zuba, Ngarambe Raphaël, yabwiye Urukiko ko ingingo y’itegeko ryashingiweho umukiliya we afungwa ihabanye n’inyito y’icyaha aregwa.
Yasabye Urukiko ko ikirego cy’Ubushinjacyaha kidahabwa agaciro, ndetse ko urubanza rudakwiye gukomeza. Ubushinjacyaha buvuga ko habayeho kwibeshya ku nyito y’icyaha, ariko ko ikosa ryabaye mu Bugenzacyaha.
Ubushinjacyaha buvuga ko SSP Sengabo yoherereje ubutumwa bugufi CIP Mudacyahwa, akamubwira ko hari nimero izamuhamagara imusaba gusura umuntu ufungiye muri gereza. Ibyo bigatuma nabo baregwa ubufatanyacyaha muri dosiye.
Umushinjacyaha yavuze ko ibyo bigaragaza ko Sengabo yakoresheje umwanya yari afite wo kuvugira RCS, atanga amabwiriza basura Robert Nyamvumba kandi bitemewe.
Nyuma yo kumva impande zose z’ababuranyi, umucamanza yanzuye ko iburanisha risubikwa, urubanza rukazasomwa ku wa 9 Ukwakira 2020, saa mumani.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!