00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Babanje kumubeshya! Uko Perezida Kagame yatunguwe ku isabukuru ye y’amavuko

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 24 Ukwakira 2022 saa 05:10
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yavuze ko ku isabukuru ye, inshuti ze n’abagize umuryango bamukoreye ibirori ariko kugira ngo abyitabire babanza kumubeshya ko hari abantu bafite ikibazo gikomeye bashaka kumugezaho.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Mbere ubwo yitabiraga Ihuriro Nyafurika ku bikorwa by’ubugiraneza (African Philanthropy Forum), nyuma y’umunsi umwe yizihije isabukuru ye y’amavuko iba ku wa 23 Ukwakira buri mwaka.

Ubwo iyi nama yatangiraga abayitabiriye babanje gutungura Perezida Kagame bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko ari nako bamuririmbira.

Ubwo yari afashe ijambo, Perezida Kagame yashimiye abitabiriye iyi nama, ababwira ko uko bamutunguye bisa neza n’ibyamubayeho mu ijoro ryashize, ubwo umuryango we n’inshuti bahitagamo kumubeshya ko hari abantu bamushaka kandi mu byukuri bashaka kumutungura ngo bamukorere ibirori byo kumwifuriza isabukuru nziza.

Yavuze ko amasaha ya nyuma ya Saa Sita ejo hashize yari yayahariye kuruhuka no kureba umupira ariko biza kurangira atunguwe n’umuryango we.

Ati “Mwantunguye kimwe n’uko byagenze mu mugoroba washize, nari nafashe umwanzuro wo gufata amasaha ya nyuma ya saa Sita yose n’ay’umugoroba ngo nduhuke nanarebe umupira w’amaguru ariko nyuma nakiriye ubutumwa bumbwira ko hari abantu bashaka ko tubonana kubera ko bafite ikibazo cyihutirwa bashaka kumenyesha.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko umuryango we n’inshuti bahise bamujyana ahakomereje ibirori byo kumwifuriza isabukuru nziza.

Ati “Bahise banjyana mu rugo rw’umuntu runaka mpageze nsanga abantu bateguye umusangiro wo kunyifuriza isabukuru nziza, abo bantu bari inshuti n’umuryango.”

Perezida Kagame yabonye izuba ku wa 23 Ukwakira 1957, avukira ku musozi wa Tambwe, ubu ni mu Karere ka Ruhango. Ni umuhererezi mu muryango w’abana batandatu, bavuka kuri Rutagambwa Deogratias na Rutagambwa Asteria.

Mu 1959, ubwo yari afite imyaka ibiri, umuryango wa Kagame wahungiye mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bw’u Rwanda, aho wamaze imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Uganda.

Kimwe n’abandi Banyarwanda benshi, ubuzima bwe bwo mu buto yabubaye mu buhunzi muri Uganda kuko ariho yize amashuri abanza n’ayisumbuye.

Perezida Kagame yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu ndetse baza kubigeraho mu 1994, nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ku wa 24 Werurwe 2000 ni bwo Paul Kagame yagizwe Perezida wa Repubulika muri Leta y’Inzibacyuho, asimbuye Pasteur Bizimungu wari umaze kwegura ndetse mu 2003 aza gutorerwa n’abaturage gukomeza izi nshingano.

Perezida Kagame yakorewe ibirori byo kumwifuriza isabukuru nziza y'amavuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .