Tariki 9 Kamena 2022, nibwo Minisitiri ushinzwe ubwikorezi mu Ntara ya Kivu y’Epfo yasohoye itangazo rihagarika ingendo za nijoro z’amato muri iki Kiyaga kiri hagati y’u Rwanda na RDC.
Abanye-Congo barema amasoko mu Rwanda baganiriye na IGIHE bavuga ko iki cyemezo kibangamiye ubucuruzi bakorana n’u Rwanda bagasaba ko cyakurwaho.
Polycarpe Muriyane, Umunye-Congo utuye ku Idjwi yavuze ko iki cyemezo kimubangamiye kubera ko bitashoboka ko arema isoko ryo mu Rwanda ataturutse iwabo nijoro.
Ati “Baravuze ngo abantu ntabwo baza nijoro ntabwo twajya tuza kubera ko twagera hano ku manywa isoko ryarangiye, igihe cyo gutaha nacyo kikaza kuba nijoro bikaba ikibazo.”
Innocent Kizungu, umusore utwara ubwato mu kiyaga cya Kivu yavuze ko ubwato bwihuse bukoresha amasaha umunani kuva i Bukavu muri Congo kugera i Ruganda mu Murenge wa Bwishyura ahubatse isoko nyambukiranyamipaka rya Karongi.
Ati “Bakwiye kongera imbaraga mu kwitegura gutabara habaye impanuka, aho guhagarika ingendo ngo hatabaho impanuka, kuko ntabwo wahagarika impanuka burundu.”
Kibalonza Annociatta, ni Umunye-Congo urangura ingurube mu Rwanda akazigurisha i Bukavu, ku Idjwi na Goma, yabwiye IGIHE ko iki cyemezo kibangamye ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Congo kuko butashoboka ubwato budakora nijoro.
Ntibazirikana Théoneste, wo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi yavuze ko mu gihe iki cyemezo cyagumaho ubucuruzi bakorana n’Abanye-Congo bwaba burangiye.
Ati “Abanye-Congo bazaga hano bakagura amatungo arimo ihene, ingurube, n’inkoko n’inkwavu, icyo cyemezo cyo kubuza amato kugenda nijoro mu Kiyaga cya Kivu ku bwanjye ndumva ari nko guhagarika ubuhahirane burundu.”
Umuyobozi w’Ihuriro ry’abatwara abantu mu bwato mu Kiyaga cya Kivu, Prudent Mpama, yavuze ko iki cyemezo ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyepfo bwafashe gifite ingaruka ku baturage ba Kivu zombi kuko ubwato bugemurira abaturage ba Kivu y’Amajyepfo ibyo kurya n’ibindi bikoresho by’ibanze buhaguruka muri Kivu y’Amajyaruguru nimugoroba, bukagera Goma na Bukavu mu gitongo.
Abakoresha ubwato mu Kiyaga cya Kivu bifuza ko hakongerwa ubwirinzi bw’amajaketi abuza abantu kurohama iyo habaye impanuka, hakanongerwa ingufu mu butabazi bw’ibanze aho guhagarika ingendo za nijoro.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!