00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Babakuragamo ingingo z’umubiri bakazirya: Ubukana bwa Jenoside i Rusizi ku ivuko rya CDR

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 11 April 2025 saa 10:20
Yasuwe :

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komine Cyimbogo muri Perefegitura ya Cyangungu [mu Murenge wa Mururu, Akarere ka Rusizi kuri ubu] bavuga ko kuba Cyimbogo hari igicumbi cy’Ishyaka CDR byatumye Jenoside igira ubukana bwinshi muri ako gace.

Bagaragaza ko byageze aho abicanyi bicaga Abatutsi bakabakuramo ingingo z’umubiri nk’impyiko, imitima n’izindi bakazotsa bakazirya.

Babitangaje ku wa 9 Mata 2025, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ku Winteko ahiciwe Abatutsi benshi.

Mu gihe cya Jenoside, Winteko yari imwe muri segiteri icyenda zari zigize Komine Cyimbogo, ikaba imwe muri segiteri zari zituwe n’Abatutsi benshi.

Gasarabwe Jean Damascène warokotse ibitero bagabweho n’Interahamwe ziganjemo insoresore zo mu Ishyaka CDR kuva tariki 9 Mata 1994 yavuze ko ku musozi wa Winteko Jenoside yagize ubukana buri hejuru.

Yavuze ko hari n’inzu bitaga burende Interahamwe zajyanagamo abagore n’abakobwa zikabasambanyirizamo.

Perezida wa Ibuka, Muhirwa Innocent, yavuze ko muri Gashyantare 1994, umunsi Bucyana Martin wari Perezida wa CDR yicwa Abatutsi bo muri Komine Cyimbogo basenyewe na we arimo.

Mu kiganiro na IGIHE, Muhirwa yavuze ko Abatutsi insoresore za CDR zasenyeye uwo munsi ari na bo bari ku rutonde Bagambiki wari Perefe wa Cyangugu yinjiranye muri Sitade ya Rusizi yitwaga Kamarampaka.

Icyo gihe Lt Imanishimwe bari kumwe yasomye amazina yabo, bajyanwa kuri bariyeri yo mu Gatandara baricwa, bamwe muri bo bakurwamo ingingo z’umubiri nk’imitima, impyiko, n’imyijima Interahamwe zirazotsa zirabirya.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko umunsi Bucyana Martin yicirwa i Butare yigaga i Gihundwe.

Yavuze ko uwo munsi hafi y’ishuri rya Gihundwe hahise hashyirwa bariyeri yo gutangira no gutoteza Abatutsi ngo Interahamwe n’Impuzamugambi zibaryoza urupfu rwa Bucyana wari wiciwe i Butare.

Meya Sindayiheba yavuze ko CDR yahaye imyitozo ya gisirikare urubyiruko rwiyitaga Impuzamugambi n’urundi rubyiruko rw’intagondwa, irubibamo icengezamatwara ry’urwango ryo kwica Abatutsi.

Ati “CDR urumva ko ari nka moteri ya Jenoside, ni bo bayicuze ariko ni na bo bakanguriye urubyiruko kujya gukora Jenoside. Byumvikana rero ko Akarere ka Rusizi kagize ibyago bikomeye kuko ari ko kavukiyemo moteri yateguye ikanakangurira urubyiruko gukora Jenoside”.

Mu Karere ka Rusizi hamaze kuboneka imibiri irenga 25.000 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Meya Sindayiheba Phanuel yunamiye Abatutsi biciwe ku Winteko i Rusizi
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komine Cyimbogo bavuga ko kuba ari ho CDR ivuka byatumye Jenoside igira ubukana burenze
Meya Sindayiheba yerekanye ko CDR yari moteri ya Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .