Ba rwiyemezamirimo bubatse Agakiriro ka Gatsibo barashinjwa kwambura abaturage

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 26 Kamena 2020 saa 07:48
Yasuwe :
0 0

Abaturage bakoze imirimo y’ubwubatsi ku Gakiriro ka Gatsibo gaherereye mu Murenge wa Kabarore, barashinja ba rwiyemezamirimo babiri bagasimburanyweho mu kukubaka ko babambuye, bagasaba leta kubishyuriza.

Mu 2014 nibwo rwiyemezamirimo witwa Niyigena Eraste yasinyanye n’Akarere ka Gatsibo amasezerano yo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Ngarama n’Agakiriro ka Gatsibo. Nyuma y’igihe akoresha abaturage mu kubaka ibi bikorwa, yaje gufungwa azira kwifashisha impapuro mpimbano mu gutsindira iryo soko.

Icyo gihe yasize atishyuye asaga miliyoni 154 Frw abaturage bubakaga ikigo nderabuzima ndetse n’abaturage barenga 80 bubakaga agakiriro kagezweho mu Karere ka Gatsibo.

Muhoracyeye Justine wakoze kuri aka gakiriro, avuga ko rwiyemezamoromo wabakoresheje yamusigayemo ibihumbi 60 Frw.

Yagize ati “Nishwe n’inzara kandi nari narakoze, nari ncumbitse ahantu nsiga ntishyuye n’inzu, ubu benshi bamfashe nka bihemu kandi byaratewe n’abadukoreshaga batatwishyuraga.’’

“Yatugeragamo nk’amezi atatu agacunga twarakaye twanze gukora akatwishyuramo nk’ibyumweru bibiri akongera akamara igihe kinini kugeza ubwo atwambuye burundu.”

Ntukabumwe Samuel, umwe mu bari bayoboye abubakaga, yavuze ko bambuwe na rwiyemezamirimo wa mbere n’uwo asimbuye nawe akagenda atabishyuye.

Ati “Twambuwe na rwiyemezamirimo wa mbere haciyeho nk’umwaka tubona haje undi, afatanya n’akarere baratwandika batwizeza ko bagiye kutwishyura. Nkanjye nakoreshaga abakozi 11 tubishyuza ibihumbi 418 Frw kandi hari amakipe y’abakozi benshi ku buryo twageraga nko kuri 80 ukongeraho abazanaga ibikoresho birimo umucanga, ibiti, amabuye n’ibindi abo nabo baramwishyuza.”

Mu ntangiriro za 2017 nibwo Agakiriro ka Gatsibo kahawe rwiyemezamirimo mushya witwa Bayijahe Innocent kugira ngo arangize imirimo yo kukubaka, bamwe mu baturage bakomezanyije nawe bavuga ko atababaniye kuko hari amafaranga yabambuye.

Nkubito Francis uri mu bafashaga uyu rwiyemezamirimo avuga ko yamwambuye ibihumbi 470 Frw hakiyongeraho n’undi witwa Nkusi Bosco uberewemo arenga miliyoni 2 Frw.

Buhayija Innocent uregwa kwambura abaturage yabwiye IGIHE ko kuri we ntacyo yishinja ngo kuko abakozi bose yakoresheje yamaze kubishyura, asaba abamurega kujyana ikirego mu nkiko cyangwa ku Karere bakaza ibimenyetso byerekana ko yabambuye.

Ati" Abo ngabo bose byaba byiza bagiye mu buyobozi ubwo aribwo bwose nkamenya ikibazo cyabo, kuko abakozi umuntu aba akoresha buri wese ntiwamumenya ariko bagannye ubuyobozi twazana ibitabo buri wese tukagaragaza uko twamwishyuye ariko icyo nahamya neza ni uko buri wese twakoresheje twamwishyuye."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo, Nankunda Jolly, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi ariko bari bazi ko ari rwiyemezamirimo umwe wambuye abaturage.

Ati “Uwo nzi ni Eraste ni we navuga ko yabambuye, uwa kabiri sinemeranya nabo kuko iyo tugiye kumwishyura amafaranga ya nyuma azana ibyangombwa byerekana ko adafitiye imyenda abaturage rero tujya kumwishyura yarabizanye.”

Nankunda yakomeje avuga ko Ubuyobozi bw’Akarere bwagiriye inama abaturage yo kwishyira hamwe bakarega uwo bafitanye amasezerano kandi ngo abenshi barabikoze.

Yanavuze ko uyu rwiyemezamirimo banagerageje gushaka gufatira imitungo ye bagasanga nta n’umwe umubaruyeho.

Agakiriro kagezweho ka Gatsibo kuzuye gatwaye miliyoni 691 Frw kakaba karatangiye gukorerwamo mu Ukuboza 2018.

Ubwo twateguraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha rwiyemezamirimo Bayijahe Innocent ushinjwa kwambura abaturage ariko ntibyakunda kuko inshuro zose twagerageje kumuhamagara atitabye ndetse n’ubutumwa bugufi ntiyabusubije.

Agakiriro ka Gatsibo gaherereye mu Murenge wa Kabarore kakaba karuzuye gatwaye miliyoni 691 Frw
Ba rwiyemezamirimo bubatse Agakiriro ka Gatsibo barashinjwa kwambura abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .